Mpayimana Philippe, wabaye umukandida wigenga mu matora ya Perezida wa Repubulika ariko ntabashe gutsinda yatangaje ko aramutse ahawe umwanya muri Guverinoma nshya yawemera.
Mu kiganiro yagiranye na VOA, Mpayimana wagize amajwi atageze kuri 1%, yavuze ko amatora yagenze neza. Ku bijyanye no guhabwa umwanya muri guverinoma nshya yavuze ko yawemera ariko muri ubu buryo.
Ati”Niba bawumpaye bazakomeza kubaha ubwigenge bwanjye, ntabwo nawanga niba babwubahirije, icy’ingenzi ni uko nyine uzaba ari umwanya Abanyarwanda bankeneyemo gukora ibikorwa byabateza imbere.”
Aha umunyamakuru yari amubajije niba ashobora kwakira umwanya Perezida yamuha aramutse ashyizeho inzego nshya nk’umuntu ushaka guteza imbere igihugu.
Umunyamakuru yahise akomoza ko yawuhabwa muri Sena, ati “Ibya sena ni byiza bitangwa n’abaturage ndakeka ko bica mu matora. Nkuko mbabwiye niba umuntu atsinze amatora akayobora igihugu afite ukuntu akenera abantu bamufasha kukiyobora. Ni ukuvuga ko niba babona bo nyine ko ari umwanya mfitiyemo igihugu akamaro, ntabwo nawanga , kuko naje nje kubaka igihugu, cyane nuko byaba nyine bishingiye ku mbaraga nagaragaje aho zigarukiyen’ubushake. Bituma nyine natega amatwi ibyo bansaba, kuko iyo umuntu atsinze ni we utanga imyanya, iyo rero udatsinze wakira imyanya, icy’ingenzi ni uko badashobora kuguha umwanya ubangamiye ubwigenge bwawe cyangwa ubushobozi bwawe. »
Uko Mpayimana yakiriye amanota yagize
Uko yabyakiriye ngo yabitangaje kuri Televiziyo y’Igihugu, muri rusange ngo ntabwo ari bibi. Ati “Uko nabyakiriye narabitangaje , ko nemeye ko FPR na Perezida Paul Kagame batsinze amatora.”
Mpayimana Philippe yiyamamaza
Ashimira Abanyarwanda bamwakiriye neza n’ubuyobozi bwamucungiye umutekano.
Amanota nabonye akwiye kubahwa
Mpayimana akomeza avuga ko amanita yabonye akwiriye kubahwa kuko yavuye mu mbaraga z’Abanyarwanda.
Ati “… nkabamenyesha ko n’ubwo amanota nabonye ari make akwiye kubahwa kuko na ba nyamuke bafite ijambo rikomeye cyane kandi nanjye nkaba ntahagarariye aho nzakomeza ibyo nabatangarije.”
Amatora yagenze neza
“Nta kibazo cyabaye, uriya ni umubare ni abantu batoye, muri buri karere harimo Abanyarwanda batoye, mu mirenge myinshi harimo Abanyarwanda batoye, nubwo nagize ibice 72% ntabwo ari ubusa, ni ukuvuga ko iriya mibare uko imeze ni uko, turi mu ntago z’urugendo rugana muri demokarasi, nkaba nifuza ko tubyakira kandi tukanubaha bariya batoye.»
Akomeza avuga ko ibibazo bitabura ariko muri rusange amatora yagenze neza.
Ati « Utubazo ntabwo tubura ariko ahantu hose ntabwo nari mfite abampagarariye, icy’ingenzi ni ukwizerana turi Abanyarwanda, tukizera ko niba hari ahantu hamwe habaye ibibazo, atari henshi kandi na none tukizera ko icy’ingenzi, icyitegererezo muri rusange nabonye ko byagenze neza, ari nayo mpamvu nabyakiriye. Aho abantu bampagarariye hose bambwiye uko byagenze ,nta bikabije byabaye ku buryo nta comments(icyo nabivugaho) ziteye ubwoba, niyo mpamvu nihutiye kwakira ibyatangajwe na Komisiyo y’Amatora.»
Ni iki kidasanzwe Mpayimana yabonye mu matora.
Ikidasaznwe yabonye mu matora ngo ni cyo cyatumye yiyamamaza.
Mpayimana atora
Ati « ikidasanzwe ni cyo cyatumye niyamamaza, ikidasanzwe ni uko Abanyarwanda bari batangiye gusa n’abagana mu ishyaka rimwe, bumva ko nta bandi bantu bashobora kuyobora. Igishimishije ni uko twatangiye kubiganiraho, abantu bakabona ko icyemezo nafashe ari cyiza, ko ari cyo cyo gutoza abantu guharanira ubuyobozi. Ikindi ni uko hari ibibazo byinshi biri mu gihugu abanyarwanda bakeneye ko bikemuka twagiye tuganiraho, ukabona ko gupfukiranwa bizageraho bikarangira niba dukomeje uru rugendo twatangiye. »
Mpayimana yakunze kuvuga ko abaye Perezida wa Repubulika yarangiza burundu ikibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda ziri hirya no hino ku Isi.
Amajwi y’agateganyo amaze kubarurwa ku kigero cya 96% agaragaza ko Perezida Paul Kagame yatsinze amatora n’amajwi 98,63, Mpayimana agira 0,73 naho Dr Frank Habineza agira 0,47.