Umukandida wigenga, Philippe Mpayimana, yemeye ko yatsinzwe amatora nyuma y’imibare y’agateganyo ya komisiyo y’igihugu y’amatora igaragaza ko umukandida wa FPR Inkotanyi yarushije abandi mu buryo budasubirwaho.
Nyuma yo kubarura amajwi angana na 80% y’abatoye bose, Komisiyo y’igihugu y’amatora yatangaje ko Paul Kagame afite amajwi 98.66%, umukandida wigenga Mpayimana Philippe akagira 0.72% naho umukandida w’ishyaka Democratic Green Party, Dr Frank Habineza agira 0.45%.
Mu ijambo Mpayimana yahise avugira kuri televiziyo y’igihugu ari aho yari yakoraniye n’abamufashije mu kwiyamamaza, i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, yavuze ko aho ibarura ry’amajwi rigeze ryerekana ko yatsinzwe.
Yagize ati “Banyarwanda, nshuti mwanshyigikiye n’Abanyarwanda mwese, biragaragara ko amatora uyatsinze ari umuryango RPF na nyakubahwa Paul Kagame, ndamushimira cyane kandi ngashima amahitamo y’Abanyarwanda.”
Yavuze ko atangira umushinga wo kwiyamamariza kuyobora igihugu no kwerekana impinduka yifuza yari azi ko bitazamworohera, ariko yari yifitemo icyizere ko hakenewe impinduka zishyira igihugu mu nzira ya demokarasi nyayo.
Yakomeje agira ati “Muri urwo rwego nzi neza ko iyo ntego nayigezeho, nkaba nanjye nakwishimia intsinzi. Ndashimira rro ubutegetsi bw’igihugu kuko mu by’ukuri baramfashije kugira ngo kwiyamamaza bigende neza, inzego z’umutekano zaramfashije ku buryo bigaragara ko igihugu cyacu gitekanye, ndetse n’uburyo amatora yateguwe birimo ubunyamwuga, mbese byagenze neza.”
Mpayimana yavuze ko mu kwiyamamaza yishimiye guhura n’Abanyarwanda mu mpande zose z’igihugu bakungurana ibitekerezo, avuga ko intsinzi abonye y’amanota make atakwitwa mato.
Yavuze ko yifuza ko abanyarwanda bazamushyigikira mu bihe biri imbere, ngo azabashe kugira ubushobozi burenze bwo kumvikashisha umushinga we no kuzatsinda.
Dr Frank Habineza we yavuze ko ubu ntacyo yatangaza kuko hakiri amajwi menshi akibarurwa, ngo azagira icyo avuga ejo kuwa Gatandatu, ubwo amajwi yose azaba amaze gutangazwa, I saa kumi z’umugoroba. Yahise asezerera abantu bari muri Lemigo Hotel.
Mpayimana Philippe