• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Mpayimana yemeye ko yatsinzwe amatora, ashimira Kagame wesheje umuhigo

Mpayimana yemeye ko yatsinzwe amatora, ashimira Kagame wesheje umuhigo

Editorial 05 Aug 2017 Mu Rwanda

Umukandida wigenga, Philippe Mpayimana, yemeye ko yatsinzwe amatora nyuma y’imibare y’agateganyo ya komisiyo y’igihugu y’amatora igaragaza ko umukandida wa FPR Inkotanyi yarushije abandi mu buryo budasubirwaho.

Nyuma yo kubarura amajwi angana na 80% y’abatoye bose, Komisiyo y’igihugu y’amatora yatangaje ko Paul Kagame afite amajwi 98.66%, umukandida wigenga Mpayimana Philippe akagira 0.72% naho umukandida w’ishyaka Democratic Green Party, Dr Frank Habineza agira 0.45%.

Mu ijambo Mpayimana yahise avugira kuri televiziyo y’igihugu ari aho yari yakoraniye n’abamufashije mu kwiyamamaza, i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, yavuze ko aho ibarura ry’amajwi rigeze ryerekana ko yatsinzwe.

Yagize ati “Banyarwanda, nshuti mwanshyigikiye n’Abanyarwanda mwese, biragaragara ko amatora uyatsinze ari umuryango RPF na nyakubahwa Paul Kagame, ndamushimira cyane kandi ngashima amahitamo y’Abanyarwanda.”

Yavuze ko atangira umushinga wo kwiyamamariza kuyobora igihugu no kwerekana impinduka yifuza yari azi ko bitazamworohera, ariko yari yifitemo icyizere ko hakenewe impinduka zishyira igihugu mu nzira ya demokarasi nyayo.

Yakomeje agira ati “Muri urwo rwego nzi neza ko iyo ntego nayigezeho, nkaba nanjye nakwishimia intsinzi. Ndashimira rro ubutegetsi bw’igihugu kuko mu by’ukuri baramfashije kugira ngo kwiyamamaza bigende neza, inzego z’umutekano zaramfashije ku buryo bigaragara ko igihugu cyacu gitekanye, ndetse n’uburyo amatora yateguwe birimo ubunyamwuga, mbese byagenze neza.”

Mpayimana yavuze ko mu kwiyamamaza yishimiye guhura n’Abanyarwanda mu mpande zose z’igihugu bakungurana ibitekerezo, avuga ko intsinzi abonye y’amanota make atakwitwa mato.

Yavuze ko yifuza ko abanyarwanda bazamushyigikira mu bihe biri imbere, ngo azabashe kugira ubushobozi burenze bwo kumvikashisha umushinga we no kuzatsinda.

Dr Frank Habineza we yavuze ko ubu ntacyo yatangaza kuko hakiri amajwi menshi akibarurwa, ngo azagira icyo avuga ejo kuwa Gatandatu, ubwo amajwi yose azaba amaze gutangazwa, I saa kumi z’umugoroba. Yahise asezerera abantu bari muri Lemigo Hotel.

-7475.jpg

Mpayimana Philippe

2017-08-05
Editorial

IZINDI NKURU

Umunyezamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Olivier Kwizera yasezeye umupira w’amaguru

Umunyezamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Olivier Kwizera yasezeye umupira w’amaguru

Editorial 22 Jul 2021
Victoire Ingabire si umunyapolitiki, na FDU-Inkingi ikwiye gucibwa vuba

Victoire Ingabire si umunyapolitiki, na FDU-Inkingi ikwiye gucibwa vuba

Editorial 04 May 2021
Pasiteri wateraga ikirenge mu cya” Yesu ” byarangiye yitabye Imana.

Pasiteri wateraga ikirenge mu cya” Yesu ” byarangiye yitabye Imana.

Editorial 21 Jul 2016
Urwego RPS igezeho tubikesha gushyira hamwe: Prof Sezibera

Urwego RPS igezeho tubikesha gushyira hamwe: Prof Sezibera

Editorial 17 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Caporal Rucyahintare Cyprien ngo wafatiwe i Burundi ntabaho muri RDF – Brig Gen.  Nzabamwita
Mu Rwanda

Caporal Rucyahintare Cyprien ngo wafatiwe i Burundi ntabaho muri RDF – Brig Gen. Nzabamwita

Editorial 16 Mar 2016
Umunsi wa 2 w’Inama ya 27 y’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika
Amakuru

Umunsi wa 2 w’Inama ya 27 y’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika

Editorial 17 Jul 2016
Nyaruguru : Abagize Komite zo kwicungira umutekano bahawe ubumenyi ku byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Mu Mahanga

Nyaruguru : Abagize Komite zo kwicungira umutekano bahawe ubumenyi ku byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Editorial 07 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru