Abanyamahirwe 175 bamaze gutsindira amafaranga muri poromosiyo ya ‘Yora Kashi’ imaze iminsi 70 itangijwe na Airtel-Tigo.
Iyi gahunda yatangijwe tariki 20 Nzeri 2018, iha abakiriya ba Airtel Tigo amahirwe yo gutsindira Miliyoni imwe buri munsi, Miliyoni ebyiri buri cyumweru ndetse no guhatanira igihembo nyamukuru cya Miliyoni 20.
Mu gihe hasigaye iminsi 20 ngo hamenyekane abanyamahirwe begukana ibihembo nyamukuru cya mIliyoni 20, Airtel-tigo yakanguriye abakiliya gukomeza kwiyongerera amahirwe bohereza ubutumwa bugufi cyangwa bahamagara 155 kenshi gashoboka.
Umukiriya ushaka guhatanira ibihembo asabwa kohereza umubare 1 mu butumwa bugufi kuri 155, cyangwa agahamagara ku 155.
Ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Airtel-Tigo, Moses Abindabizemu yavuze ko guteza imbere imibereho y’abakiliya ari intego batazatezukaho.
Yagize ati “U Rwanda ruri kwihuta mu iterambere, ni yo mpamvu natwe nk’ikigo cy’itumanaho gifite abakiriya benshi mu Rwanda dushaka gushyigikira iyo njyana tubagezaho ibikorwa na serivisi bihendutse harimo nka internet yacu yaciye agahigo mu kwihuta ndetse n’ibiciro biri hasi cyane. Tuzanakomeza kuzana ubukangurambaga nk’ubu buhesha abanyamahirwe gutsindira ibihembo bitandukanye”.
Agnes Mukaruberwa wo mu karere ka Gisagara yatsindiye ibihumbi 375,000 akoresheje amafaranga 150 gusa muri Yora Kashi.
Yatangaje ko mbere yari azi ko abantu batombora ari abo muri Kigali gusa.
Ati “Najyaga nibwira ko umuntu utombora ari uw’i Kigali gusa, ko mu cyaro batajya bahagera ariko Airtel ni abantu b’abagabo ntibajya babeshya. Nari mfite imishinga myinshi ariko naburiye igishoro, ubu ngiye kubasha kuyikora. Ubundi amafaranga menshi natunze yari ibihumbi mirongo ine.”
Abatsinze batoranywa mu buryo bwa tombola imbonankubone kuri Televiziyo y’u Rwanda buri munsi guhera saa moya z’umugoroba. Amafaranga batsindiye airtel-tigo iyabashyikiriza mu gace ako ari ko kose k’igihugu baba baherereyemo.
Kujya ku rutode rw’abahatanira miliyoni 20Frw, umufatabuguzi wa Airtel-Tigo agomba kuba afite byibuze amanota 40. Bivuze ko aba yarakinnye inshuro zigeze kuri 40 kuva poromosiyo yatangira. Ayo manota ushobora kuyakinira umunsi umwe cyangwa iminsi itandukanye.
Ushaka kureba amanota ufite ukanda *155# ugahitamo uburyo bwa kane. Kugira ngo ukine inshuro nyinshi icyarimwe, ukanda *155# ugahitamo uburyo bwa kabiri ubundi ukandika inshuro ushaka gukinira bitewe n’amafaranga ufite muri telefoni yawe.
Gukina inshuro imwe bisaba kuba ufite amafaranga 150 FRW muri telefoni yawe maze ukayasubizwa muma-inite aho ubona umunota umwe wo guhamagara ndetse na megabytes ebyiri za interineti.