• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IKORANABUHANGA»Mu minsi 70, abanyamahirwe 170 bamaze gutsinda muri poromosiyo ya ‘Yora Kashi’

Mu minsi 70, abanyamahirwe 170 bamaze gutsinda muri poromosiyo ya ‘Yora Kashi’

Editorial 03 Dec 2018 IKORANABUHANGA

Abanyamahirwe 175 bamaze gutsindira amafaranga muri poromosiyo ya ‘Yora Kashi’ imaze iminsi 70 itangijwe na Airtel-Tigo.

Iyi gahunda yatangijwe tariki 20 Nzeri 2018, iha abakiriya ba Airtel Tigo amahirwe yo gutsindira Miliyoni imwe buri munsi, Miliyoni ebyiri buri cyumweru ndetse no guhatanira igihembo nyamukuru cya Miliyoni 20.

Mu gihe hasigaye iminsi 20 ngo hamenyekane abanyamahirwe begukana ibihembo nyamukuru cya mIliyoni 20, Airtel-tigo yakanguriye abakiliya gukomeza kwiyongerera amahirwe bohereza ubutumwa bugufi cyangwa bahamagara 155 kenshi gashoboka.

Umukiriya ushaka guhatanira ibihembo asabwa kohereza umubare 1 mu butumwa bugufi kuri 155, cyangwa agahamagara ku 155.

Ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Airtel-Tigo, Moses Abindabizemu yavuze ko guteza imbere imibereho y’abakiliya ari intego batazatezukaho.

Yagize ati “U Rwanda ruri kwihuta mu iterambere, ni yo mpamvu natwe nk’ikigo cy’itumanaho gifite abakiriya benshi mu Rwanda dushaka gushyigikira iyo njyana tubagezaho ibikorwa na serivisi bihendutse harimo nka internet yacu yaciye agahigo mu kwihuta ndetse n’ibiciro biri hasi cyane. Tuzanakomeza kuzana ubukangurambaga nk’ubu buhesha abanyamahirwe gutsindira ibihembo bitandukanye”.

Agnes Mukaruberwa wo mu karere ka Gisagara yatsindiye ibihumbi 375,000 akoresheje amafaranga 150 gusa muri Yora Kashi.

Yatangaje ko mbere yari azi ko abantu batombora ari abo muri Kigali gusa.

Ati “Najyaga nibwira ko umuntu utombora ari uw’i Kigali gusa, ko mu cyaro batajya bahagera ariko Airtel ni abantu b’abagabo ntibajya babeshya. Nari mfite imishinga myinshi ariko naburiye igishoro, ubu ngiye kubasha kuyikora. Ubundi amafaranga menshi natunze yari ibihumbi mirongo ine.”

Abatsinze batoranywa mu buryo bwa tombola imbonankubone kuri Televiziyo y’u Rwanda buri munsi guhera saa moya z’umugoroba. Amafaranga batsindiye airtel-tigo iyabashyikiriza mu gace ako ari ko kose k’igihugu baba baherereyemo.

Kujya ku rutode rw’abahatanira miliyoni 20Frw, umufatabuguzi wa Airtel-Tigo agomba kuba afite byibuze amanota 40. Bivuze ko aba yarakinnye inshuro zigeze kuri 40 kuva poromosiyo yatangira. Ayo manota ushobora kuyakinira umunsi umwe cyangwa iminsi itandukanye.

Ushaka kureba amanota ufite ukanda *155# ugahitamo uburyo bwa kane. Kugira ngo ukine inshuro nyinshi icyarimwe, ukanda *155# ugahitamo uburyo bwa kabiri ubundi ukandika inshuro ushaka gukinira bitewe n’amafaranga ufite muri telefoni yawe.

Gukina inshuro imwe bisaba kuba ufite amafaranga 150 FRW muri telefoni yawe maze ukayasubizwa muma-inite aho ubona umunota umwe wo guhamagara ndetse na megabytes ebyiri za interineti.

2018-12-03
Editorial

IZINDI NKURU

Sergeant Robert yasanze Tindifa muri Uganda Daily monitor yabyutse imukuramo Amangambure Abana yarabataye yijyanira n’Umugore

Sergeant Robert yasanze Tindifa muri Uganda Daily monitor yabyutse imukuramo Amangambure Abana yarabataye yijyanira n’Umugore

Editorial 25 Nov 2020
Perezida Kagame ayoboye Inama ya Komisiyo y’Umurongo Mugari wa Internet

Perezida Kagame ayoboye Inama ya Komisiyo y’Umurongo Mugari wa Internet

Editorial 07 May 2018
MTN yatangije poromosiyo ’Izihirwe’ mu gushimira abakiliya yizihiza isabukuru y’imyaka 20

MTN yatangije poromosiyo ’Izihirwe’ mu gushimira abakiliya yizihiza isabukuru y’imyaka 20

Editorial 19 Sep 2018
Android 10 yatangiye gukoreshwa muri telefoni za mbere

Android 10 yatangiye gukoreshwa muri telefoni za mbere

Editorial 06 Sep 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Leta mu mizo ya nyuma yo gushyiraho umushahara fatizo mushya
Mu Rwanda

Leta mu mizo ya nyuma yo gushyiraho umushahara fatizo mushya

Editorial 10 Oct 2017
Ubushotoranyi bwa Museveni bwo gukomeza gushimuta Abanyarwanda  buhatse iki ?
INKURU NYAMUKURU

Ubushotoranyi bwa Museveni bwo gukomeza gushimuta Abanyarwanda buhatse iki ?

Editorial 14 Jan 2019
Perezida Kagame yashimangiye  ko amavugurura ari gukorwa mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, yihutirwa
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yashimangiye ko amavugurura ari gukorwa mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, yihutirwa

Editorial 17 Nov 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru