• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Mu mvugo Ikarishye Perezida Kagame yahigiye kuzatamaza abayobozi bafite imikorere idahwitse

Mu mvugo Ikarishye Perezida Kagame yahigiye kuzatamaza abayobozi bafite imikorere idahwitse

Editorial 31 Aug 2017 Mu Rwanda

Perezida Paul Kagame yavuze ko atazakomeza kubikira ibanga bamwe mu bayobozi barangwa n’amakimbirane n’abareberera abanyereza imitumgo y’igihugu bikadindiza akazi.

Perezida Kagame utariye iminwa mu ijambo rye, ubwo yarahizaga bamwe mu bagize guverinoma nshya, yatunze agatoki zimwe muri minisiteri zirangwamo amakimbirane bigatuma zidindira.

Yagize ati “Kuvugana n’umuntu icyo umuntu akishyurira iki! Ubu tujye mu baterankunga kugira ngo tubasabe inkunga yo kugira ngo mwumvikane!? Mu byo mujya kubasaba nabyo birimo ko mu byifitemo mubuzwa n’iki?.”

Yakomeje ati “Mu buzima mugomba guhinduka, mwishakemo umuti hanyuma mubone kuvura abandi. Ubuhinzi n’ubworozi nabyo ndifuza ko bihinduka vuba bidatinze.”

Ku bikorwa remezo yeruye avuga ko hari ikibazo cy’amafaranga yagenewe imihanda anyerezwa n’abakozi ubuyobozi burebera.

-7817.jpg

Perezida Paul Kagame

Ati “Ntabwo abantu bashobora kujya bakoresha imihanda, umuhanda ugahinduka inzira y’ibirenge icyagombaga kuba metero indwi kikaba eshatu. Bikorwa n’abakozi, ubwo namwe muba murimo kuko niba mukorana n’abakozi ntimuvugane mukora iki?”

Yirinze kugira izina ry’umuyobozi atunga agatoki, ariko yizeza ko nibidakemuka azashyira ku karubanda amazina ya bamwe bu bananiranye.

-7819.jpg

Abaminisitiri bashya barahiye basabwe gukora bazirikana kubahiriza inshingano zabo

Zimwe muri Minisiteri yatunze agatoki harimo Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), Minisiteri y’ibikorwaremezo (MININFRA), Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) na Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST).

Yaciye amarenga ko muri izi Minisiteri harimo imikorere idahwitse kubera amakimbirane azirangwamo, kunyereza amafaranga yagenewe gukora ibikorwa remezo no kudakurikirana abanyereje amafaranga ya leta.

Perezida Kagame yanihanangirije abandi bayobozi bagera mu buyobozi bagatuza bakumva ko bari mu “Kinyenga cy’Ubuyobozi” bakibagirwa akazi bashinzwe.

-7818.jpg

2017-08-31
Editorial

IZINDI NKURU

Kalimba Alice na Umubyeyi Zakia bakiniraga Scandinavia WFC berekeje mu ikipe ya Tigers Sports Academy yo muri Tanzania

Kalimba Alice na Umubyeyi Zakia bakiniraga Scandinavia WFC berekeje mu ikipe ya Tigers Sports Academy yo muri Tanzania

Editorial 01 Sep 2021
Symphony Bond irateganya kureka gucurangira abandi bahanzi ahubwo nabo bagatangira kwitabira ibitaramo bacurangagamo

Symphony Bond irateganya kureka gucurangira abandi bahanzi ahubwo nabo bagatangira kwitabira ibitaramo bacurangagamo

Editorial 31 Mar 2021
Mashami Vincent wari umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda yabwiwe ko atazongerererwa amasezerano

Mashami Vincent wari umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda yabwiwe ko atazongerererwa amasezerano

Editorial 10 Mar 2022
Ethiopia: Abanyarwanda bizihije Umuganura

Ethiopia: Abanyarwanda bizihije Umuganura

Editorial 05 Sep 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Madamu Jeannette Kagame agiye guhabwa igihembo cy’umugore wabaye indashyikirwa muri Afurika
INKURU NYAMUKURU

Madamu Jeannette Kagame agiye guhabwa igihembo cy’umugore wabaye indashyikirwa muri Afurika

Editorial 29 Sep 2018
Burundi: Abaturage babiri bahitanywe n’amasasu, bane barakomereka abandi barashimutwa
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Abaturage babiri bahitanywe n’amasasu, bane barakomereka abandi barashimutwa

Editorial 19 Apr 2018
Bombori bombori mu bigarasha byadogereye!
Amakuru

Bombori bombori mu bigarasha byadogereye!

Editorial 12 Oct 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru