Depite uhagarariye agace ka Kyadodondo East muri Uganda, Robert Kyagulanyi [Bobi Wine] yatangaje ko mu rugo rwe ruri mu gace ka Wakiso hatewe za grenade ntizagira uwo zihitana kuri uyu wa kabiri tariki ya 3 Ukwakira 2017.
Izo gerenade zatewe no mu rugo rwa depite uhagarariye agace ka Makindye, Allan Ssewanyana usanzwe atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni, uyu kandi afitanye ubufatanye na Bobi Wine.
Abinyujije kuri Twitter, Bobi Wine yagize ati “Gerenade zatewe ku nshuro ya kabiri mu minsi ibiri. Urugo rwangiritse ariko nta wabiguyemo! Ariko se iki gihugu turimo ni bwoko ki?”
Yakomeje avuga ko buri munsi hari abamutera ubwoba ko bazamwica, ariko ntasobanura niba yarabimenyesheje polisi.
Yagize ati “Nanagiriwe inama muri bamwe mu nshuti zanjye bazi byinshi kundusha ko nkwiye kwitondera ibyo ndya cyangwa nywa, nkamenya aho ngenda, abo mpura nabo, yewe nkamenya n’unkozeho igihe ngiye mu nteko.”
“Uko bigaragara nshobora kugirirwa nabi mu gihe habaye imirwano nk’iyabaye ubushize ubwo nasohorwaga mu nteko! Kubera iki? […] Hari abahamagara umuryango wanjye bababwira ko ninkomeza kwitambika ihindurwa ry’imyaka perezida agomba kuba atarengeje nzicwa cyangwa ngahindurwa igisenzegeri.”
Izi grenade zitewe mu rugo rwa Bobi Wine nyuma y’iminsi mike avuye mu gihome, yari yafunzwe aryozwa kuba muri bamwe bateje imvururu mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda. Nyuma y’ifungwa rya Bobi Wine, umugore we yumvikanye mu itangazamakuru avuga ko abapolisi bakambitse ku rugo rwabo ndetse ngo barara barujagajaga.
Mu cyumweru gishize nibwo Bobi Wine n’abandi badepite 25 bahagaritswe mu nteko kubera bari bitambitse ko ingingo y’imyaka Perezida wa Uganda agomba kuba atarengeje iganirwaho.
Icyo gihe banze gusohoka havuka imirwano, baterana imigeri n’ibipfunsi, abandi bitabaza intebe, imirwano ibura gica kugeza basohowe n’inzego z’umutekano ku ngufu.
Igisigazwa cy’igisasu cyatewe kwa Bobi Wine
Depite Bobi Wine mu mirwano mu nteko