• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Mu rugo rwa Depite Bobi Wine hatewe grenade

Mu rugo rwa Depite Bobi Wine hatewe grenade

Editorial 03 Oct 2017 Mu Mahanga

Depite uhagarariye agace ka Kyadodondo East muri Uganda, Robert Kyagulanyi [Bobi Wine] yatangaje ko mu rugo rwe ruri mu gace ka Wakiso hatewe za grenade ntizagira uwo zihitana kuri uyu wa kabiri tariki ya 3 Ukwakira 2017.

Izo gerenade zatewe no mu rugo rwa depite uhagarariye agace ka Makindye, Allan Ssewanyana usanzwe atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni, uyu kandi afitanye ubufatanye na Bobi Wine.

Abinyujije kuri Twitter, Bobi Wine yagize ati “Gerenade zatewe ku nshuro ya kabiri mu minsi ibiri. Urugo rwangiritse ariko nta wabiguyemo! Ariko se iki gihugu turimo ni bwoko ki?”

Yakomeje avuga ko buri munsi hari abamutera ubwoba ko bazamwica, ariko ntasobanura niba yarabimenyesheje polisi.

Yagize ati “Nanagiriwe inama muri bamwe mu nshuti zanjye bazi byinshi kundusha ko nkwiye kwitondera ibyo ndya cyangwa nywa, nkamenya aho ngenda, abo mpura nabo, yewe nkamenya n’unkozeho igihe ngiye mu nteko.”

“Uko bigaragara nshobora kugirirwa nabi mu gihe habaye imirwano nk’iyabaye ubushize ubwo nasohorwaga mu nteko! Kubera iki? […] Hari abahamagara umuryango wanjye bababwira ko ninkomeza kwitambika ihindurwa ry’imyaka perezida agomba kuba atarengeje nzicwa cyangwa ngahindurwa igisenzegeri.”

Izi grenade zitewe mu rugo rwa Bobi Wine nyuma y’iminsi mike avuye mu gihome, yari yafunzwe aryozwa kuba muri bamwe bateje imvururu mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda. Nyuma y’ifungwa rya Bobi Wine, umugore we yumvikanye mu itangazamakuru avuga ko abapolisi bakambitse ku rugo rwabo ndetse ngo barara barujagajaga.

Mu cyumweru gishize nibwo Bobi Wine n’abandi badepite 25 bahagaritswe mu nteko kubera bari bitambitse ko ingingo y’imyaka Perezida wa Uganda agomba kuba atarengeje iganirwaho.

Icyo gihe banze gusohoka havuka imirwano, baterana imigeri n’ibipfunsi, abandi bitabaza intebe, imirwano ibura gica kugeza basohowe n’inzego z’umutekano ku ngufu.

-8192.jpg

-8193.jpg

Igisigazwa cy’igisasu cyatewe kwa Bobi Wine

-8194.jpg

Depite Bobi Wine mu mirwano mu nteko

2017-10-03
Editorial

IZINDI NKURU

CNLG yatunze agatoki  umucamanza Meron warekuye abahamwe n’icyaha cya Jenoside

CNLG yatunze agatoki umucamanza Meron warekuye abahamwe n’icyaha cya Jenoside

Editorial 16 Dec 2016
Umujenosideri Isaac Kamali yatangiye gukurikiranwa nubucamanza bwo mu Bufaransa.

Umujenosideri Isaac Kamali yatangiye gukurikiranwa nubucamanza bwo mu Bufaransa.

Editorial 17 Sep 2021
Kigali: Perezida Kagame yakiriye Li Yong uyobora iterambere ry’inganda muri UN

Kigali: Perezida Kagame yakiriye Li Yong uyobora iterambere ry’inganda muri UN

Editorial 07 Feb 2016
Umutwe w’iterabwoba wa FLN mu marembera kubera kujirajira n’amacakubiri.

Umutwe w’iterabwoba wa FLN mu marembera kubera kujirajira n’amacakubiri.

Editorial 22 Oct 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi: Imfungwa 178 zahawe imbabazi na Perezida Nkurunziza zarekuwe
Mu Mahanga

Burundi: Imfungwa 178 zahawe imbabazi na Perezida Nkurunziza zarekuwe

Editorial 27 Feb 2018
Gatsibo  : Umuyobozi w’Intara y’I Burasirazuba n’uwa Polisi y’u Rwanda batashye ku mugaragaro sitasiyo za Polisi 10
Mu Mahanga

Gatsibo : Umuyobozi w’Intara y’I Burasirazuba n’uwa Polisi y’u Rwanda batashye ku mugaragaro sitasiyo za Polisi 10

Editorial 03 Feb 2017
Tribert Rujugiro Umwami  wa Frode na Magendu muri Afrika
INKURU NYAMUKURU

Tribert Rujugiro Umwami wa Frode na Magendu muri Afrika

Editorial 18 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru