Amakuru ava muri Uganda duhabwa n’umuntu wizewe ukora mu nzego z’ubutasi za Perezida Museveni aravuga ko Perezida Museveni aherutse gutumira abanyarwanda bamaze igihe kinini muri Uganda, muri abo banyarwanda higanjemo abanze gutahuka nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu.
Aya makuru yizewe avuga ko iyo nama yabaye mu ibanga rikomeye, ibera ahitwa Nakasero State House, iyobowe na Perezida Museveni ikaba yarimo n’ ibyegera bye mu by’umutekano.
Abanyarwanda baba muri Uganda bari mu byiciro bitatu: Icyambere Ni icy ‘Abanyarwanda bahunze Parmehutu bajya mu nkambi z’impunzi muri Uganda baza kwiyubaka baba abakungu ndetse nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu bahitamo kuguma muri Uganda kubera ubutunzi bwabo n’abandi bavukiye muri Uganda bagenda mu Rwanda nk’abashyitsi. Iki gice ni cyo kiganjemo abantu bitwa aba Museveni.
Icya kabiri : Ni igice cy’Abanyarwanda bahunze mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ndetse bayigizemo n’uruhare, batuye muri Uganda bakaba bafite n’ibyangombwa bya Uganda bemerewe no gutora. Aba batuye mu turere twose babaho nk’abangande.
Icya gatatu : N’impunzi ziba mu nkambi nka Nyakivale n’ahandi….
Muri iyo nama Perezida Museveni yahuye n’Abanyarwanda bo mu kiciro cya mbere twavuze haruguru. Icyari kigamijwe muri iyo nama nkuko uwaduhaye aya makuru abivuga ngo ni ugusobanurira abo banyarwanda ikibazo cy’u Rwanda na Uganda n’ishimutwa rya hato na hato bivugwa ko rikorerwa abanyarwanda bagenda muri Uganda.
Perezida Museveni yabwiye abo banyarwanda ko umubano utameze neza kubera ko ngo ubuyobozi bw’u Rwanda yabugiriye ikizere ariko nyuma bukamuhemukira ndetse ngo bakagerageza no kumushyiraho abantu ba muneka.
Mu bantu bari muri iyo nama harimo Mzee Kananura Donat, wabwiye Perezida Museveni ati : “ Kuki abanyarwanda benshi bamaze iminsi bafatwa muri Uganda bagahohoterwa”?
Perezida Museveni yamusubije ko ibyo Kananura avuga byerekana ko adafite amakuru ahagije, atanga Urugero ko igihe yafataga ubutegetsi muri 86, uwari Perezida w’u Rwanda Habyarimana Juvenal yamusabye kumuha Gen. Fred Gisa Rwigema na Kagame, arabyanga kandi yari mu mwanya yashoboraga kubatanga. Ati:” abo bantu bavuga ko ndimo guhohotera abanyarwanda ntamakuru baba bafite, nkaba mbonye umwanya wo kubasobanurira uko icyo kibazo giteye”.
Perezida Museveni yavuze ko Abanyarwanda baba muri Uganda badakwiye kuvuga ko ntakintu yabakoreye ati : Kale Kayihura nari namwizeye na muhaye byose muha ikizere mu myanya myinshi cyane ariko arampemukira.
Mzee Kananura kuri iyo foto yari yahuye nabo k’ubwami bwa Uganda
Nyamara ibikorwa byo kugirira nabi abanyarwanda bakorera muri Uganda bikomeje gukaza umurego umunsi ku wundi, aho abadatawe muri yombi baba bahigwa bukware.
Umunyarwanda witwa Niyigena Patrick w’imyaka 38, usanzwe akora ubucuruzi, yageze i Kigali kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize avuye muri Uganda aho yari yarashimutiwe agakorerwa iyicarubozo ririmo no guterwa urushinge atarasobanukirwa ibyarwo. Niyigena muri uko gushimutwa avuga ko yambuwe n’inzego z’ubutasi za uganda asaga 2400 USD.
Inzego z’Iperereza muri Uganda, cyane cyane urwego rushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare CMI ndetse n’Urwego rushinzwe Umutekano w’Imbere mu gihugu ISO bahinduye umuvuno, kuri ubu bari guhiga bukware abahoze mu nzego z’igisirikare na Polisi mu Rwanda cyangwa undi wese wakoze muri izi nzego ashinjwa kuba intasi y’u Rwanda.
Tariki ya 23 Nyakanga ahagana saa kumi z’umugoroba ku mupaka wa Gatuna, Lt. Charlie Mugabi ukorera Urwego rwa Uganda rushinzwe Umutekano w’Imbere mu gihugu, ISO, by’umwihariko akaba agenzura umutekano ku mupaka [BISO] aherekejwe n’uwitwa Mark Paul ukorera Urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare, CMI, rukorera ku mupaka; bafashe Umunyarwanda Smith Oswald Ndabarasa ucuruza amatike y’imodoka z’ikompanyi yitwa Trinity.
Lt. Charlie Mugabi wari ufite uburakari bwinshi ngo yabwiye abanyarwanda bari basanzwe baziranye ati “mutekereza ko turi hano nta mpamvu?”
Ikinyamakuru The Standard cyo muri Kenya kivuga ko Ndabarasa yahise agwa mu kantu dore ko we n’aba bakorera inzego z’umutekano za Uganda bari basanzwe baziranye ari n’inshuti. Ni ko guhita ababwira ati “Twari dusanzwe tuba turi kumwe ku mupaka”.
Nubwo aba basirikare bari bamaze kurakara, Ndabarasa ngo yababajije mu kinyabupfura ati “Muyobozi, nakoze iki?”
Aba basirikare bahise bamutwara, bamujyana kuri Station ya Polisi basaba ko afungwa, undi nawe akomeza gutegereza yizeye ko ahari hari umuntu uri buze akamubwira ibyaha ashinjwa akanamukoresha ibazwa.
Ndabarasa yakomeje gufungwa nta bazwa akoreshejwe n’ubu ntazi ibijyanye n’ifungwa rye.
Hashize amasaha, undi mukozi wa Trinity witwa Swaibu ukatira amatike i Kabale yarahageze abaza impamvu mugenzi we yatawe muri yombi. Uyu Swaibu afite ubwenegihugu bwa Uganda. Ngo yabwiwe ko “BISO ni we wamufatira umwanzuro”.
Ku munsi wakurikiyeho, ibintu byatangiye gusa n’ibisobanuka. Lt. Charlie Mugabi [BISO] na Mark Paul bahamagaje inama y’abakozi b’ibigo byose bitwara abagenzi bikorera ku mupaka wa Gatuna babagabanya mu matsinda abiri.
Abanyarwanda babwiwe ko bagomba kujya ku ruhande rumwe, Abanya-Uganda nabo bakajya ku rundi, gusa nyuma bo baje kurekurwa baragenda.
Abanyarwanda basigaye aho, ariko bari batandukanyijwe bitewe n’ikompanyi bakorera kugira ngo babahatwe ibibazo mu buryo butandukanye.
Ibibazo byose babajijwe byari ukuvuga niba barigeze bakorera Igisirikare cy’u Rwanda cyangwa Polisi y’u Rwanda.
Aba basirikare bahise batangira kureba muri pasiporo zabo, amakarita yabo y’akazi ndetse no muri telefoni. Amakuru babonye muri ibyo byangombwa bakayashyira mudasobwa.
Aba bakozi ba CMI na ISO bakomeje gutera ubwoba aba banyarwanda bababwira ko bafite amabwiriza yo kubajyana i Kampala kuko ngo bafite amakuru ko ari intasi.
Bati “Turabajyana i Kampala”. Aho i Kampala bashakaga kuvuga ku cyicaro cya CMI kiri i Mbuya aho abanyarwanda benshi bajyanywe bagafungwa abandi bagakorerwa iyicarubozo mbere y’uko barekurwa bakajugunywa ku mupaka wa Gatuna ngo abayobozi b’u Rwanda babatware.
Lt. Charlie Mugabi ngo yarababwiye ati “Ntabwo dushaka kubajyana i Kampala ariko na none ntitubashaka muri Uganda. Mbahaye amasaha abiri ngo mube mwapakiye ibintu byanyu mwambutse mujya mu gihugu cyanyu. Ntitubashaka hano.”
Ndabarasa uri gushaka akazi bundi bushya, yatangarije iki kinyamakuru ati “ubu sinshobora gusubirayo. Nari mazeyo imyaka igera kuri ibiri. Ubu abanyarwada bafite ubwoba, bazi ko nta n’umwe utekanye.”
Ndabarasa avuga ko yatawe muri yombi hagamijwe gutanga ubutumwa kuri bagenzi be. Ati “Ni njye muntu wavuganaga bya hafi n’abantu bantaye muri yombi. Kuba baramfashe bashakaga kwereka abandi ko badakwiye kwiyumva batekanye.”
Aba mbari ba RNC bo baratekanye
Byaba ari ugutekereza nabi kwa Perezida Museveni mu gihe yiyumvishije ko abanyarwanda aricyo kibazo kandi abari muri Uganda babayeho badatekanye mugihe ababa mu mutwe w’iterabwoba wa RNC barinzwe ku rwego rwo hejuru nk’abaturage ba Uganda aho bishyira bakizana ndetse igitangaje ni uko bamwe muri bo bahoze mu Ngabo z’u Rwanda.
Ben Rutabana wahoze mu ngabo z’u Rwanda akaba ari umukangurambaga wa RNC mu bufaransa, Corporal Rugema Kayumba ushinzwe ibikorwa by’ubukangurambaga muri RNC ubu uri Norvege, Corporal Abdul Karim Mulindwa “Mukombozi” ushinzwe gushaka abantu bashya bo kwinjira muri uyu mutwe akaba anareberera ibikorwa by’ubucuruzi bya Tribert Rujugiro; abo bose bakorana bya hafi na Dr. Sam Ruvuma na Pasiteri Deo Nyirigira ufite urusengero rwitwa AGAPE i Gatuna. Bamaze igihe bagenda muri uganda uko bashatse ndetse bakakirwa na Perezida Museveni mu ngoro ye.
Ni ibintu bimaze kugaragaza cyane uburyo Uganda ifasha abanyarwanda bateye umugongo igihugu cyabo bagashaka kugihungabanya.
Nubwo bimeze bityo, imodoka nyinshi zikora mu muhanda wa Kampala-Kigali, ni iz’Abanya-Uganda ndetse abakozi bazo nabo ni Abanya-Uganda. Gusa nta na rimwe umukozi w’urwego rw’umutekano mu Rwanda cyangwa ushinzwe abinjira n’abasohoka yigeze abaza umuntu uwo ariwe wese niba yarigeze akora mu Gisirikare cya Uganda cyangwa muri Polisi yayo.
Bose baba bisanga mu Rwanda, bagahabwa uburenganzira bwose nk’abandi baturage ku buryo bakora ibikorwa byabo bya buri munsi hose mu Rwanda nta nzitizi bahuye nazo.
Peres
Ariko ko murondogora cyane???
Mubona bazadutwara iki koko? Dufite HE!!!!
Emmy
Ikibazo nabanyarwanda badakunda igihugu cyabo kubera kutanyurwa bagashyira inda zabo imbere Ariko Imana Izaturinda ntizemera ko amaraso yinzirakarengane ameneka bakagombye kuba barabonye isomo kuko ababikora ntacyo batazi Nuko satani yabahumye amaso.Dufite ubuyobozi bwiza dufite ingabo zacu tukabarusha n’Imana yacu.Bararushywa nubusa.
Sunday
Museveni mungabo ufata buhoro ariko ikibazo akanakirangiza. Kagame ahambire utwangushe ibye byarangiye
RUGENDO
MUBUGANDE BAHA BANYARWANDA ??MUSEVENI YAHUYE NABAGANDE ??
CYANGWA YAHUYE NABANYARWANDA?/KUKI ATAJE GUHURA NABO BANYARWANDA MURWANDA ??KUKI ABO BANYARWANDA BAHURIYE NA MU 7 MUBUGANDE?????
RUSHYASHYA.NET PRESIDENT YAVUZE KO HARI ABIZE BINJIJI NAMWE MURIMO!!!1
NTIMUZI NO GUTEGURA INKURU MWANDIKA!!!????