• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Paul Kagame yitabiriye itangizwa rya Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball, yatangiye APR VC yitwara neza   |   22 Apr 2026

  • APR VC irakina na Black Rhinos VC mu mukino wo gufungura ku mugaragaro Shampiyona Nyafurika, CAVB Men’s Club Championship 2026   |   22 Apr 2026

  • U Rwanda rwatsinze Reta Zunze Ubumwe za Amerika ku kinyuranyo k’inota rimwe muri ICC Women’s Challenge   |   21 Apr 2026

  • Prudence Nsengumukiza akomeje kuba umuyoboro w’interahamwe mu gushaka amaronko   |   20 Apr 2026

  • Perezida Kagame yashimiye amakipe afitanye ubufatanye na Visit Rwanda kubwo kugera muri 1/2 cya Champions League   |   16 Apr 2026

  • Diamond aritegura gutaramira i Kigali mu mpeshyi, mu gitaramo yise ‘Retro Tour’   |   15 Apr 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Museveni aherutse guhura n’Abanyarwanda “Nakasero State House ” ababwira ko u Rwanda aricyo ikibazo
Mzee Kananura na Perezida Museveni

Museveni aherutse guhura n’Abanyarwanda “Nakasero State House ” ababwira ko u Rwanda aricyo ikibazo

Ubwanditsi 23 Oct 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Amakuru ava muri Uganda duhabwa n’umuntu wizewe ukora mu nzego z’ubutasi za Perezida Museveni aravuga ko Perezida Museveni aherutse gutumira abanyarwanda bamaze igihe kinini  muri Uganda, muri abo banyarwanda higanjemo abanze gutahuka nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu.

Aya makuru yizewe avuga ko  iyo nama yabaye mu ibanga rikomeye, ibera ahitwa Nakasero State House, iyobowe na Perezida Museveni ikaba yarimo n’ ibyegera bye mu by’umutekano.

Abanyarwanda baba muri Uganda bari mu byiciro bitatu: Icyambere Ni icy ‘Abanyarwanda bahunze Parmehutu bajya mu nkambi z’impunzi muri Uganda baza kwiyubaka baba abakungu ndetse nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu bahitamo kuguma muri Uganda kubera ubutunzi bwabo n’abandi  bavukiye muri Uganda bagenda mu Rwanda nk’abashyitsi. Iki gice ni cyo kiganjemo abantu bitwa aba Museveni.

Icya kabiri : Ni igice cy’Abanyarwanda  bahunze mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994,  ndetse bayigizemo n’uruhare, batuye muri Uganda bakaba bafite n’ibyangombwa bya Uganda bemerewe no gutora. Aba batuye mu turere twose babaho nk’abangande.

Icya gatatu : N’impunzi ziba mu nkambi nka Nyakivale n’ahandi….

Muri iyo nama Perezida Museveni yahuye n’Abanyarwanda bo mu kiciro cya mbere twavuze haruguru. Icyari kigamijwe muri iyo nama nkuko uwaduhaye aya makuru abivuga ngo ni ugusobanurira abo banyarwanda ikibazo cy’u Rwanda na Uganda n’ishimutwa rya hato na hato bivugwa ko rikorerwa abanyarwanda bagenda muri Uganda.

Perezida Museveni yabwiye  abo banyarwanda ko  umubano utameze neza kubera ko ngo  ubuyobozi bw’u Rwanda yabugiriye ikizere ariko nyuma bukamuhemukira ndetse ngo bakagerageza no kumushyiraho abantu ba muneka.

Mu bantu bari muri  iyo nama harimo Mzee Kananura Donat, wabwiye Perezida Museveni ati : “ Kuki abanyarwanda benshi bamaze iminsi bafatwa muri Uganda bagahohoterwa”?

Perezida Museveni yamusubije ko ibyo Kananura avuga byerekana ko adafite amakuru ahagije, atanga Urugero ko igihe yafataga ubutegetsi muri 86, uwari Perezida w’u Rwanda Habyarimana Juvenal yamusabye kumuha Gen. Fred Gisa Rwigema na Kagame, arabyanga kandi yari mu mwanya yashoboraga kubatanga. Ati:” abo bantu bavuga ko ndimo guhohotera abanyarwanda ntamakuru baba bafite, nkaba mbonye umwanya wo kubasobanurira uko icyo kibazo giteye”.

Perezida Museveni yavuze ko Abanyarwanda baba muri Uganda badakwiye kuvuga ko ntakintu yabakoreye ati : Kale Kayihura nari namwizeye na muhaye byose muha ikizere mu myanya myinshi cyane ariko arampemukira.

Mzee Kananura kuri iyo foto yari yahuye nabo k’ubwami bwa Uganda

Nyamara ibikorwa byo kugirira nabi abanyarwanda bakorera muri Uganda bikomeje gukaza umurego umunsi ku wundi, aho abadatawe muri yombi baba bahigwa bukware.

Umunyarwanda witwa Niyigena Patrick w’imyaka 38, usanzwe akora ubucuruzi, yageze i Kigali kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize avuye muri Uganda aho yari yarashimutiwe agakorerwa iyicarubozo ririmo no guterwa urushinge atarasobanukirwa ibyarwo. Niyigena  muri uko gushimutwa avuga ko yambuwe n’inzego z’ubutasi za uganda asaga 2400 USD.

Inzego z’Iperereza muri Uganda, cyane cyane urwego rushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare CMI  ndetse n’Urwego rushinzwe Umutekano w’Imbere mu gihugu ISO bahinduye umuvuno, kuri ubu bari guhiga bukware abahoze mu nzego z’igisirikare na Polisi mu Rwanda cyangwa undi wese wakoze muri izi nzego ashinjwa kuba intasi y’u Rwanda.

Tariki ya 23 Nyakanga ahagana saa kumi z’umugoroba ku mupaka wa Gatuna, Lt. Charlie Mugabi ukorera Urwego rwa Uganda rushinzwe Umutekano w’Imbere mu gihugu, ISO, by’umwihariko akaba agenzura umutekano ku mupaka [BISO] aherekejwe n’uwitwa Mark Paul ukorera Urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare, CMI, rukorera ku mupaka; bafashe Umunyarwanda Smith Oswald Ndabarasa ucuruza amatike y’imodoka z’ikompanyi yitwa Trinity.

Lt. Charlie Mugabi wari ufite uburakari bwinshi ngo yabwiye abanyarwanda bari basanzwe baziranye ati “mutekereza ko turi hano nta mpamvu?”

Ikinyamakuru The Standard cyo muri Kenya kivuga ko Ndabarasa yahise agwa mu kantu dore ko we n’aba bakorera inzego z’umutekano za Uganda bari basanzwe baziranye ari n’inshuti. Ni ko guhita ababwira ati “Twari dusanzwe tuba turi kumwe ku mupaka”.

Nubwo aba basirikare bari bamaze kurakara, Ndabarasa ngo yababajije mu kinyabupfura ati “Muyobozi, nakoze iki?”

Aba basirikare bahise bamutwara, bamujyana kuri Station ya Polisi basaba ko afungwa, undi nawe akomeza gutegereza yizeye ko ahari hari umuntu uri buze akamubwira ibyaha ashinjwa akanamukoresha ibazwa.

Ndabarasa yakomeje gufungwa nta bazwa akoreshejwe n’ubu ntazi ibijyanye n’ifungwa rye.

Hashize amasaha, undi mukozi wa Trinity witwa Swaibu ukatira amatike i Kabale yarahageze abaza impamvu mugenzi we yatawe muri yombi. Uyu Swaibu afite ubwenegihugu bwa Uganda. Ngo yabwiwe ko “BISO ni we wamufatira umwanzuro”.

Ku munsi wakurikiyeho, ibintu byatangiye gusa n’ibisobanuka. Lt. Charlie Mugabi [BISO] na Mark Paul bahamagaje inama y’abakozi b’ibigo byose bitwara abagenzi bikorera ku mupaka wa Gatuna babagabanya mu matsinda abiri.

Abanyarwanda babwiwe ko bagomba kujya ku ruhande rumwe, Abanya-Uganda nabo bakajya ku rundi, gusa nyuma bo baje kurekurwa baragenda.

Abanyarwanda basigaye aho, ariko bari batandukanyijwe bitewe n’ikompanyi bakorera kugira ngo babahatwe ibibazo mu buryo butandukanye.

Ibibazo byose babajijwe byari ukuvuga niba barigeze bakorera Igisirikare cy’u Rwanda cyangwa Polisi y’u Rwanda.

Aba basirikare bahise batangira kureba muri pasiporo zabo, amakarita yabo y’akazi ndetse no muri telefoni. Amakuru babonye muri ibyo byangombwa bakayashyira mudasobwa.

Aba bakozi ba CMI na ISO bakomeje gutera ubwoba aba banyarwanda bababwira ko bafite amabwiriza yo kubajyana i Kampala kuko ngo bafite amakuru ko ari intasi.

Bati “Turabajyana i Kampala”. Aho i Kampala bashakaga kuvuga ku cyicaro cya CMI kiri i Mbuya aho abanyarwanda benshi bajyanywe bagafungwa abandi bagakorerwa iyicarubozo mbere y’uko barekurwa bakajugunywa ku mupaka wa Gatuna ngo abayobozi b’u Rwanda babatware.

Lt. Charlie Mugabi ngo yarababwiye ati “Ntabwo dushaka kubajyana i Kampala ariko na none ntitubashaka muri Uganda. Mbahaye amasaha abiri ngo mube mwapakiye ibintu byanyu mwambutse mujya mu gihugu cyanyu. Ntitubashaka hano.”

Ndabarasa uri gushaka akazi bundi bushya, yatangarije iki kinyamakuru ati “ubu sinshobora gusubirayo. Nari mazeyo imyaka igera kuri ibiri. Ubu abanyarwada bafite ubwoba, bazi ko nta n’umwe utekanye.”

Ndabarasa avuga ko yatawe muri yombi hagamijwe gutanga ubutumwa kuri bagenzi be. Ati “Ni njye muntu wavuganaga bya hafi n’abantu bantaye muri yombi. Kuba baramfashe bashakaga kwereka abandi ko badakwiye kwiyumva batekanye.”

Aba mbari ba RNC bo baratekanye

Byaba ari ugutekereza nabi  kwa Perezida Museveni mu gihe  yiyumvishije ko abanyarwanda aricyo kibazo kandi abari muri Uganda babayeho badatekanye mugihe ababa mu mutwe w’iterabwoba wa RNC barinzwe ku rwego rwo hejuru nk’abaturage ba Uganda aho bishyira bakizana ndetse igitangaje ni uko bamwe muri bo bahoze mu Ngabo z’u Rwanda.

Ben Rutabana wahoze mu ngabo z’u Rwanda akaba ari umukangurambaga wa RNC mu bufaransa, Corporal Rugema Kayumba ushinzwe ibikorwa by’ubukangurambaga muri RNC ubu uri Norvege,  Corporal Abdul Karim Mulindwa “Mukombozi” ushinzwe gushaka abantu bashya bo kwinjira muri uyu mutwe akaba anareberera ibikorwa by’ubucuruzi bya Tribert Rujugiro; abo bose bakorana bya hafi na Dr. Sam Ruvuma na Pasiteri Deo Nyirigira ufite urusengero rwitwa AGAPE i Gatuna. Bamaze igihe bagenda muri uganda uko bashatse ndetse bakakirwa na Perezida Museveni mu ngoro ye.

Ni ibintu bimaze kugaragaza cyane uburyo Uganda ifasha abanyarwanda bateye umugongo igihugu cyabo bagashaka kugihungabanya.

Nubwo bimeze bityo, imodoka nyinshi zikora mu muhanda wa Kampala-Kigali, ni iz’Abanya-Uganda ndetse abakozi bazo nabo ni Abanya-Uganda. Gusa nta na rimwe umukozi w’urwego rw’umutekano mu Rwanda cyangwa ushinzwe abinjira n’abasohoka yigeze abaza umuntu uwo ariwe wese niba yarigeze akora mu Gisirikare cya Uganda cyangwa muri Polisi yayo.

Bose baba bisanga mu Rwanda, bagahabwa uburenganzira bwose nk’abandi baturage ku buryo bakora ibikorwa byabo bya buri munsi hose mu Rwanda nta nzitizi bahuye nazo.

Abanyarwanda bakorera ibikorwa by’ubucuruzi muri Uganda, ntibatekanye kubera ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bakorerwa

 

2018-10-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yahuye na mugenzi we w’u Bufaransa Emmanuel Macron

Perezida Kagame yahuye na mugenzi we w’u Bufaransa Emmanuel Macron

Ubwanditsi 26 Sep 2018
Tugiye kubyaza umusaruro ubushake bw’u Rwanda mu gukemura ikibazo cy’abimukira banyuranyije n’amategeko” – Donald Trump

Tugiye kubyaza umusaruro ubushake bw’u Rwanda mu gukemura ikibazo cy’abimukira banyuranyije n’amategeko” – Donald Trump

Ubwanditsi 18 Nov 2024
Besigye asanga iby’u Rwanda na Uganda ari nk’umucuraguzi ubuza umukire amahwemo

Besigye asanga iby’u Rwanda na Uganda ari nk’umucuraguzi ubuza umukire amahwemo

Ubwanditsi 07 Mar 2018
Kwa Petoro Nkurunziza haranuka urunturuntu

Kwa Petoro Nkurunziza haranuka urunturuntu

Ubwanditsi 29 Apr 2018

4 Ibitekerezo

  1. Peres
    October 24, 20189:07 am -

    Ariko ko murondogora cyane???
    Mubona bazadutwara iki koko? Dufite HE!!!!

    Subiza
  2. Emmy
    October 24, 20184:40 pm -

    Ikibazo nabanyarwanda badakunda igihugu cyabo kubera kutanyurwa bagashyira inda zabo imbere Ariko Imana Izaturinda ntizemera ko amaraso yinzirakarengane ameneka bakagombye kuba barabonye isomo kuko ababikora ntacyo batazi Nuko satani yabahumye amaso.Dufite ubuyobozi bwiza dufite ingabo zacu tukabarusha n’Imana yacu.Bararushywa nubusa.

    Subiza
  3. Sunday
    October 24, 20184:56 pm -

    Museveni mungabo ufata buhoro ariko ikibazo akanakirangiza. Kagame ahambire utwangushe ibye byarangiye

    Subiza
  4. RUGENDO
    October 25, 20182:35 am -

    MUBUGANDE BAHA BANYARWANDA ??MUSEVENI YAHUYE NABAGANDE ??
    CYANGWA YAHUYE NABANYARWANDA?/KUKI ATAJE GUHURA NABO BANYARWANDA MURWANDA ??KUKI ABO BANYARWANDA BAHURIYE NA MU 7 MUBUGANDE?????
    RUSHYASHYA.NET PRESIDENT YAVUZE KO HARI ABIZE BINJIJI NAMWE MURIMO!!!1
    NTIMUZI NO GUTEGURA INKURU MWANDIKA!!!????

    Subiza

Leave a Reply to Sunday Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Martin Ngoga yatorewe kuyobora EALA, Abatanzania n’Abarundi ntibatoye
INKURU NYAMUKURU

Martin Ngoga yatorewe kuyobora EALA, Abatanzania n’Abarundi ntibatoye

Ubwanditsi 20 Dec 2017
U Burusiya: Indege ya gisirikare yarimo abantu 91 yaguye mu Nyanja
ITOHOZA

U Burusiya: Indege ya gisirikare yarimo abantu 91 yaguye mu Nyanja

Ubwanditsi 25 Dec 2016
Ambasaderi Charles Kayonga Yahishuye Ko Perezida Kagame Ategerejwe I Beijing Mu Kwezi Gutaha
POLITIKI

Ambasaderi Charles Kayonga Yahishuye Ko Perezida Kagame Ategerejwe I Beijing Mu Kwezi Gutaha

Ubwanditsi 31 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru