• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»SHOWBIZ»Nakundaniye n’umugabo kuri Facebook antera inda nzi ko tuzabana, nasanze afite umugore n’abana 3- NKORE IKI?

Nakundaniye n’umugabo kuri Facebook antera inda nzi ko tuzabana, nasanze afite umugore n’abana 3- NKORE IKI?

Editorial 23 Jan 2018 SHOWBIZ

Ndi umukobwa w’imyaka 22, iwacu ni ku kamonyi narangije amashuri yisumbuye maze imyaka 3 ndangije kwiga, njya nsoma inkuru zanyu  mugira inama abantu ; nanjye mfite ibibazo nimungire inama ,nakundanye n’umugabo twamenyaniye kuri Facebook ,yakundaga kumbwira ko ankunda kandi ko ashaka ko tuzabana ,yaje kunsaba ko duhura tukaganira ku rukundo rwacu kandi ambwira ko ashaka ko twazararana muri Rodge i Kigali.

Twararanye ijoro rimwe antera inda musabye ko tubana ambwira ko afite umugore.

 Nabeshye mama ko hari umwana twiganye ufite ubukwe kandi ashaka ko mufasha nkamwambarira ,mama yampaye uruhushya ngeze i Kigali yakodesheje Rodge turaranamo bukeye ampa ticket ndataha ,igihe cyanjye cy’imihango ntiyigeze iza byanteye ubwoba bituma mubwira ko nshobora kuba ntwite ,yansabye ko njya i Kigali anjyana ku muganga basanga ntwite musabye ko twabana ambwira ko bidashoboka kuko afite umugore n’abana 3.

Naratunguwe kuko tumenyanira kuri Facebook yambwira ko nta mugore agira akibimbwira nagize agahinda kuko mama yahoraga ampana kujya mu bahungu nari naragerageje kubyubahiriza kuko naryamanye na we ndi isugi.

Natorotse umubyeyi  ubu nkora uburaya kandi mbona ari umwuga uzankoza isoni nshaka kubivamo  ariko natinye gusubira  iwacu.

 Nagize ubwoba bwo kubwira mama ko ntwite nagiye Kimisagara ku mukobwa twiganye nsanga akora umwuga w’uburaya arancumbikira ambwira ko nintatega abagabo azanyirukana byatumye nanjye ntangira gutega abagabo ariko kubera isoni zo gutinya ko abantu bambona bakazabwira Mama ko ndi indaya kandi ntabwo azi aho mba kuko natinye kubwira Mama ko ntwite amenye ko ndi indaya ahari yakwiyahura.

Nabuze icyo nakora mungire inama, Ubu mfite inda y’amezi 5 numva nataha ariko byarananiye kuko ntinya ko kubwira Mama ko ntwite ariko natekereza umwuga nkora ko untera isoni ndetse nuko umubyeyi amenye ibyo ko ndi indaya ashobora no kwiyahura nabuze icyo nkora ndasaba abasomyi  kungira inama z’icyo nakora nkava mu buraya kuko ntabwishimira ndetse ntinya kubabaza umubyeyi wanjye wampaga byose ubu ntazi aho mba.

2018-01-23
Editorial

IZINDI NKURU

Ingabire Habiba yatanze impano y’igishushanyo cy’ubugeni muri Miss Supranational

Ingabire Habiba yatanze impano y’igishushanyo cy’ubugeni muri Miss Supranational

Editorial 29 Nov 2017
Urukundo ruraca amarenga hagati ya Arthur na Fiona Muthoni wabaye igisonga cya Miss Africa 2017

Urukundo ruraca amarenga hagati ya Arthur na Fiona Muthoni wabaye igisonga cya Miss Africa 2017

Editorial 27 Feb 2018
Zari yajyanywe mu bitaro nyuma yuko umubyeyi we wari umaze mo iminsi yari yorohewe atashye

Zari yajyanywe mu bitaro nyuma yuko umubyeyi we wari umaze mo iminsi yari yorohewe atashye

Editorial 22 Jun 2017
Ese wemera ko urukundo nyarwo rukibaho? ubuhamya bw’urukundo rwa Manzi

Ese wemera ko urukundo nyarwo rukibaho? ubuhamya bw’urukundo rwa Manzi

Editorial 06 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Alain Mukuralinda yitabye Imana azize indwara y’umutima
Amakuru

Alain Mukuralinda yitabye Imana azize indwara y’umutima

Editorial 04 Apr 2025
Uwashimuswe n’ingabo za Congo akabohozwa na Kagame yiyemeje kuzamutora
Mu Rwanda

Uwashimuswe n’ingabo za Congo akabohozwa na Kagame yiyemeje kuzamutora

Editorial 25 Jul 2017
Sunrise FC itaramenya niba izakina ikiciro cya mbere cyangwa icya kabiri umwaka utaha w’imikino yatandukanye n’abakinnyi batandatu
Amakuru

Sunrise FC itaramenya niba izakina ikiciro cya mbere cyangwa icya kabiri umwaka utaha w’imikino yatandukanye n’abakinnyi batandatu

Editorial 30 Jul 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru