• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Nta kibazo ndumva Sendika zo mu Rwanda zateje mu gihugu-Min.Kabarebe

Nta kibazo ndumva Sendika zo mu Rwanda zateje mu gihugu-Min.Kabarebe

Editorial 10 May 2017 Mu Rwanda

Mu kiganiro yahaye abahagarariye amasendika mu Rwanda, minisitiri w’ingabo James Kabarebe yavuze ko ashimira abagize amasendika akorera mu Rwanda kuko nta kibazo arumva yateje mu gihugu, kabone n’ubwo ibibazo bitabura mu bantu ariko icy’ingenzi ni ugushaka inzira zo kubikemura.

Ibyo yabitangarije i Nyamata ku wa 7 Gicurasi 2017 ubwo abayobozi bagize sendika zibumbiye mu mpuzamasendika eshatu zikorera mu Rwanda (COTRAF, CESTRAR na COSIL) bari mu mwiherero w’iminsi 3 wateguwe na Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo MIFOTRA kuva tariki 5 gicurasi, hagamijwe kubaka sendika ishingiye ku ndangagaciro nyarwanda.

Mu kiganiro kirekire minisitiri Kabarebe yabahaye, yagarutse cyane ku mateka y’uko umurimo watangiye, igihe cy’inkundura y’abacakara muri Afurika, uburyo abari abayobozi b’u Rwanda ( Abami) bahagaze ku banyarwanda bituma batajya mu bucakara nk’ibindi bihugu, avuga ku bakoroni n’uburyo nta terambere basigiye u Rwanda bituma abanyarwanda bakwirakwira mu bihugu bya Afurika bashaka abo bakorera kugira ngo babeho, bikaza kuba bibi cyane ubwo mu gihe cya Repubulika abayobozi bariho bimakaje umuco w’amacakubiri nyuma y’aho abanyarwanda bajyaga guca inshuro mu bindi bihugu hiyongeraho n’abahunze ubutegetsi (birukanywe n’ubutegetsi) ibyo bikaba byaratumye u Rwanda rudindira cyane mu imbere.

Yagarutse kandi ku mateka yo kubohora igihugu, cyane cyane ashingiye ku byaranze RPA muri urwo rugamba, aho avuga ko batangira intambara bari bazi neza ko ari urugamba rurerure kubera ko icyari kigambiriwe bitari uguhagarika jenoside gusa ahubwo byari no guhindura politiki yari ho icyo gihe.

Yavuze ko impamvu bashoboye gutsinda uru rugamba ari uko bari bazi neza icyo barwanira kandi barakoze inyigo, abari ku rugamba bakagira ishyaka ryo gukunda igihugu, kwitanga, kugira ikinyabupfura, kumenya guhitamo, ibitekerezo bizima, kwihangana, n’ibindi.

Nyuma yo gufata igihugu rero n’ubundi bagombaga gukomeza urugamba aribyo byajemo za politiki zo guhuza abanyarwanda, guhuza ingabo za RPA na Ex FAR (ibintu bitigeze bibaho mu mateka y’isi aho abari bahanganye bikomeye bivanga nyuma y’igihe kitageze ku mwaka bagafatanya kurwana urugamba), kubaka ibyasenywe, Gacaca, kwishakamo ibisubizo, kwigira, guhanga udushya n’ibindi.

Ibyo byose abiheraho asaba abagize amasendika kugira uruhari rugaragara mu guteza imbere umurimo nk’uko babyiyemeje ariko bakabikora bari mu murongo wo kubaka igihugu bafatanya n’inzego za Leta, kuko iyo uvuye mu murongo wa Leta ushobora kuyoba kandi umuntu akuyobeje ashobora koreka igihugu kandi ntugire icyo ubikoraho cyangwa ntugire igaruriro.

-6526.jpg

Minisitiri w’Ingabo Gen.James Kabarebe

Abandi batanze ibiganiro harimo umunyamabanga uhoraho muri Mifotra Bwana Musonera Gaspard wavuze ko abagize sendika zo mu Rwanda bakwiye kubaka sendika zishingiye ku ndangagaciro Nyarwanda, bakava muri za sendika nyamahanga. ati” politiki ya leta ntabwo ishingira ku nkunga, namwe mwigireho kuko ak’imuhana kaza imvura ihise”.

Ikindi yabasabye ni ukuva muri sendika nko hambere zari uguhangana hagati y’umukozi n’umukoresha ahubwo hubakwe sendika yo gufashanya no kuzuzanya.
Hatanzwe ikiganiro kandi na prof Shyaka Anastase umuyobozi wa RGB, aho yabwiye abagize amasendika ko icyo bakora cyose bazasigara ari abanyarwanda bari mu gihugu cy’u Rwanda bityo bakaba bakwiye kurenga byose bagaharanira inyungu z’igihugu.

Ababwira kandi ko nibihesha agaciro n’aho binjira bazakabaha kuko ngo ‘akeza karigura’ ibi yabivuze ubwo yasubizaga ikibazo cyamubajijwe ko hamwe na hamwe abakoresha banga kwakira abagize amasendika mu bigo byabo.

Muri uyu mwiherero kandi hagaragayemo amasomo yiganjemo imikoro ngiro, aho iyo mikoro ngiro yagiye igereranywa na za sendika herekanwa imitego amasendika ashobora guhura nayo bityo hagashakishwa inzira yo kuyirenga kandi abagize amasendika babonye ko bishoboka.

Umwiherero wasojwe na minisitiri wa MIFOTRA Uwizeye Judith, nawe wasabye abibumbiye mu masendika gufatanya na Leta, kandi abasaba ko inzira zo gukemura ibibazo zidakwiye kurangwa n’amakimbirane.

Twababwira ko mbere y’uko uyu mwiherero utegurwa, abagize amasendika bakunze kurangwa n’umwiryane hagati yabo, aho benshi bitana ba mwana bashinjanya ko bamwe biharira imitungo ishingiye ku mafranga ava mu nkunga zo hanze, bikaba byarateje ubwumvikane buke cyane mu banyamuryango ndetse bigatera icyuho cyatumye amasendika akora nabi.

Ariko nyuma y’uyu mwiherero abagize amasendika bavuyemo biyemeje kwimakaza ingangagaciro za kinyarwanda, bakagira umuco wo kwigira bashyigikira gahunda nziza ziriho, dore ko leta yanabemereye kuzabatera inkunga izabafasha kugera ku mihigo.

M Louise uwizeyimana

2017-05-10
Editorial

IZINDI NKURU

Menya Uburyo Birindabagabo Jean Paul Yafatanyije N’abasirikare Ba FAR Muri Jenoside Yakorewe Abatutsi Muri Sake

Menya Uburyo Birindabagabo Jean Paul Yafatanyije N’abasirikare Ba FAR Muri Jenoside Yakorewe Abatutsi Muri Sake

Editorial 20 Jan 2022
Abafaransa niboneye n’amaso yange hariya iwacu iyo batahaba Inkotanyi ziba zarafashe igihugu mbere:Rucagu Boniface

Abafaransa niboneye n’amaso yange hariya iwacu iyo batahaba Inkotanyi ziba zarafashe igihugu mbere:Rucagu Boniface

Editorial 11 Apr 2018
Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwashyizwe mu muhezo

Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwashyizwe mu muhezo

Editorial 18 Oct 2017
Tariki ya 30 Mata 1994: Umunsi w’Amaraso muri Jenoside Aho Abasirikare ba Leta bakomeje gutsemba abatutsi

Tariki ya 30 Mata 1994: Umunsi w’Amaraso muri Jenoside Aho Abasirikare ba Leta bakomeje gutsemba abatutsi

Editorial 30 Apr 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Min. W’Intebe W’u Buhinde, Narendra Modi Yunamiye Inzirakarengane Zishyinguye Mu Rwibutso Rwa Kigali
HIRYA NO HINO

Min. W’Intebe W’u Buhinde, Narendra Modi Yunamiye Inzirakarengane Zishyinguye Mu Rwibutso Rwa Kigali

Editorial 24 Jul 2018
Bishop Rugagi yagarutse mu Rwanda atangaza ko i burayi ahakuye izindi mbaraga
Mu Rwanda

Bishop Rugagi yagarutse mu Rwanda atangaza ko i burayi ahakuye izindi mbaraga

Editorial 20 Oct 2017
Ubutabera ntibuzagwe mu mutego wa Aimable Karasira wiyita umurwayi wo mu mutwe, kandi ari”umusazi-mwenge”!!
Amakuru

Ubutabera ntibuzagwe mu mutego wa Aimable Karasira wiyita umurwayi wo mu mutwe, kandi ari”umusazi-mwenge”!!

Editorial 08 Jul 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru