Mu kiganiro yahaye abahagarariye amasendika mu Rwanda, minisitiri w’ingabo James Kabarebe yavuze ko ashimira abagize amasendika akorera mu Rwanda kuko nta kibazo arumva yateje mu gihugu, kabone n’ubwo ibibazo bitabura mu bantu ariko icy’ingenzi ni ugushaka inzira zo kubikemura.
Ibyo yabitangarije i Nyamata ku wa 7 Gicurasi 2017 ubwo abayobozi bagize sendika zibumbiye mu mpuzamasendika eshatu zikorera mu Rwanda (COTRAF, CESTRAR na COSIL) bari mu mwiherero w’iminsi 3 wateguwe na Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo MIFOTRA kuva tariki 5 gicurasi, hagamijwe kubaka sendika ishingiye ku ndangagaciro nyarwanda.
Mu kiganiro kirekire minisitiri Kabarebe yabahaye, yagarutse cyane ku mateka y’uko umurimo watangiye, igihe cy’inkundura y’abacakara muri Afurika, uburyo abari abayobozi b’u Rwanda ( Abami) bahagaze ku banyarwanda bituma batajya mu bucakara nk’ibindi bihugu, avuga ku bakoroni n’uburyo nta terambere basigiye u Rwanda bituma abanyarwanda bakwirakwira mu bihugu bya Afurika bashaka abo bakorera kugira ngo babeho, bikaza kuba bibi cyane ubwo mu gihe cya Repubulika abayobozi bariho bimakaje umuco w’amacakubiri nyuma y’aho abanyarwanda bajyaga guca inshuro mu bindi bihugu hiyongeraho n’abahunze ubutegetsi (birukanywe n’ubutegetsi) ibyo bikaba byaratumye u Rwanda rudindira cyane mu imbere.
Yagarutse kandi ku mateka yo kubohora igihugu, cyane cyane ashingiye ku byaranze RPA muri urwo rugamba, aho avuga ko batangira intambara bari bazi neza ko ari urugamba rurerure kubera ko icyari kigambiriwe bitari uguhagarika jenoside gusa ahubwo byari no guhindura politiki yari ho icyo gihe.
Yavuze ko impamvu bashoboye gutsinda uru rugamba ari uko bari bazi neza icyo barwanira kandi barakoze inyigo, abari ku rugamba bakagira ishyaka ryo gukunda igihugu, kwitanga, kugira ikinyabupfura, kumenya guhitamo, ibitekerezo bizima, kwihangana, n’ibindi.
Nyuma yo gufata igihugu rero n’ubundi bagombaga gukomeza urugamba aribyo byajemo za politiki zo guhuza abanyarwanda, guhuza ingabo za RPA na Ex FAR (ibintu bitigeze bibaho mu mateka y’isi aho abari bahanganye bikomeye bivanga nyuma y’igihe kitageze ku mwaka bagafatanya kurwana urugamba), kubaka ibyasenywe, Gacaca, kwishakamo ibisubizo, kwigira, guhanga udushya n’ibindi.
Ibyo byose abiheraho asaba abagize amasendika kugira uruhari rugaragara mu guteza imbere umurimo nk’uko babyiyemeje ariko bakabikora bari mu murongo wo kubaka igihugu bafatanya n’inzego za Leta, kuko iyo uvuye mu murongo wa Leta ushobora kuyoba kandi umuntu akuyobeje ashobora koreka igihugu kandi ntugire icyo ubikoraho cyangwa ntugire igaruriro.
Minisitiri w’Ingabo Gen.James Kabarebe
Abandi batanze ibiganiro harimo umunyamabanga uhoraho muri Mifotra Bwana Musonera Gaspard wavuze ko abagize sendika zo mu Rwanda bakwiye kubaka sendika zishingiye ku ndangagaciro Nyarwanda, bakava muri za sendika nyamahanga. ati” politiki ya leta ntabwo ishingira ku nkunga, namwe mwigireho kuko ak’imuhana kaza imvura ihise”.
Ikindi yabasabye ni ukuva muri sendika nko hambere zari uguhangana hagati y’umukozi n’umukoresha ahubwo hubakwe sendika yo gufashanya no kuzuzanya.
Hatanzwe ikiganiro kandi na prof Shyaka Anastase umuyobozi wa RGB, aho yabwiye abagize amasendika ko icyo bakora cyose bazasigara ari abanyarwanda bari mu gihugu cy’u Rwanda bityo bakaba bakwiye kurenga byose bagaharanira inyungu z’igihugu.
Ababwira kandi ko nibihesha agaciro n’aho binjira bazakabaha kuko ngo ‘akeza karigura’ ibi yabivuze ubwo yasubizaga ikibazo cyamubajijwe ko hamwe na hamwe abakoresha banga kwakira abagize amasendika mu bigo byabo.
Muri uyu mwiherero kandi hagaragayemo amasomo yiganjemo imikoro ngiro, aho iyo mikoro ngiro yagiye igereranywa na za sendika herekanwa imitego amasendika ashobora guhura nayo bityo hagashakishwa inzira yo kuyirenga kandi abagize amasendika babonye ko bishoboka.
Umwiherero wasojwe na minisitiri wa MIFOTRA Uwizeye Judith, nawe wasabye abibumbiye mu masendika gufatanya na Leta, kandi abasaba ko inzira zo gukemura ibibazo zidakwiye kurangwa n’amakimbirane.
Twababwira ko mbere y’uko uyu mwiherero utegurwa, abagize amasendika bakunze kurangwa n’umwiryane hagati yabo, aho benshi bitana ba mwana bashinjanya ko bamwe biharira imitungo ishingiye ku mafranga ava mu nkunga zo hanze, bikaba byarateje ubwumvikane buke cyane mu banyamuryango ndetse bigatera icyuho cyatumye amasendika akora nabi.
Ariko nyuma y’uyu mwiherero abagize amasendika bavuyemo biyemeje kwimakaza ingangagaciro za kinyarwanda, bakagira umuco wo kwigira bashyigikira gahunda nziza ziriho, dore ko leta yanabemereye kuzabatera inkunga izabafasha kugera ku mihigo.
M Louise uwizeyimana