Mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Nyakanga ,Umukandida w’Umuryango FPR, Paul Kagame yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza muri Nyabugogo mu Karere ka Nyarugenge.
Mu masaha ya saa yine ni bwo yari ahageze aho yakiriwe n’abaturage benshi bakorera Nyabugogo, abahagenda ndetse n’abatuye hafi y’aho.
Mu butumwa yabahaye, Perezida Kagame yabijeje ko muri Nyabugogo ko mu myaka 7 iri imbere hazaba hateye imbere mu buryo bugaragara,avuga ko no mu nkengero za Nyabugogo hazubakwa inzu nziza ku buryo abaturage bazatura heza .
Yagize ati “Mu myaka irindwi iri imbere ndashaka ko dukomeza guteza imbere hano hagahindura isura hakaba hashya. No hakurya hariya tazahashyira ibikorwa, tuhashyire amaterasi, tuhubake inzu nziza bariya bantu bashobora kwimukiramo, amazu meza abaturage bashobora kugira bagaturamo bakagira n’amashanyarazi, ibyo byose ni ibikorwa bizahajya ariko bizatanga n’imirimo na hano hose, ibyo biri muri gahunda.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko Nyabugogo ari ihuriro ry’ibihugu bihuriye mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, aho abaturage baturuka muri ibyo bihugu bahaza bakanahokerera ubucuruzi butandukanye.
Yagize ati “Ubu ngubu Nyabugogo ni ikimenyetso, ni nka East Africa Community, aha ngaha muri ibi bice byose n’ibihakorerwa hari abaturuka i Bugande, hari abaturuka muri Kenya , hari abaturuka Tanzaniya hari n’abaturuka hirya no hino hose rero ni ikimenyetso cy’ukuntu dushaka k’u Rwanda rukura rukajya imbere ariko noneho rufatanya n’abaturanyi n’amahanga kugira ngo u Rwanda rushobore gukorera amasoko, kugira icyo rwikorera rutwara muri ayo masoko, ni byo rero byatumye nza hano kugira ngo mbaramutse mbashimire mbasabe ko dukomeza imirimo myiza yo kwiteza imbere.”
Perezida Kagame rwagati muri Nyabugogo
Yunzemo ati “Nahoraga mbanyuraho njya kuvugana n’abandi bo mu tundi turere ndavuga nti uyu munsi ndahera hano ntabwo nza kujya ahandi….kandi nzagaruka.”
Akomoza ku matora ateganyijwe muri Kanama uyu mwaka, Perezida Kagame yabasabye kuzamutora bakazarushaho guteza igihugu imbere.
Yasabye abaturage bari bateraniye aho gukomeza gukora no gukorera hamwe bakiteza imbere ndetse banateza u Rwanda imbere.
Si ubwa mbere Kagame yiyamamarije muri aka gace, kuko no mu mwaka wa 2003 ndetse na 2010 yabikoze.
Nyuma ya Nyabugogo, Umukandida wa FPR Inkotanyi arakomereza ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Mayange, aho aza kuva ajya mu Murenge wa Gahanga uri mu Karere ka Kicukiro.
Mu Karere ka Bugesera
Umukandida wa FPR-Inkotanyi Perezida Paul Kagame yagize ati:
“Ubudasa bw’u Rwanda ni ibintu byinshi harimo n’aho duhera muri iyi myaka u Rwanda rwacu rwagiye rumenyekana ku mpamvu zitari nziza. Ibyo nabyo byatumye tudasa n’abandi ku mpamvu mbi. Ubu hari ubudasa bw’u Rwanda butandukanye n’ibyo ngibyo budutandukanya n’igihe kibi cyo muri ayo mateka, hari ubudasa bw’inzira turimo tuva muri ayo mateka twandika ay’ibyo abantu bakwiriye.
Bugesera Inka zirakamwa
N’iyi nzira turimo ya demokarasi no kubaka igihugu uko bikorwa ubwabyo ni ubudasa, niyo mpamvu abantu bamwe batabyumva cyangwa se ntibashaka no kubyumva ariko birabareba kuko ntabwo bashaka kumva ubudasa bwacu ariko n’ubundi ntacyo bitwaye kuko ntabwo ari ubwabo.
Batabishatse kubyumva, ntibatabyumva kubera ko tudashaka kurekura ubudasa bwacu bwo kwiyubaka no kubaka igihugu basenye, birabareba, ibyo bikwiye guhora bituviramo imbaraga zo kwiyubaka.
Ntabwo bashobora kumva ukuntu igihugu cyasubirana ukuntu Abanyarwanda bakubaka ubumwe nk’ubu ntibabyumva kuko uko bashatse kubaka igihugu ni ukubuza Abanyarwanda bamwe uburenganzira bwabo. Turashaka kubaka u Rwanda rudaheza, ntabwo tubaza Umunyarwanda idini ye ngo tubone kumugezaho amajyambere, ntabwo tumubaza akarere cyangwa agace k’igihugu akomokamo, ibyo ni ibya ya mateka mabi twahinduye no kutihanganira ko byagaruka.
Ubu budasa bushingiye ku bintu byinshi ariko ‘baducukuriye icyobo baradutaba bibagirwa ko turi imbuto zizashibuka’ Abanyabugesera mwarameze, mwarashibutse, mwarameze. Ntabwo ari ukumera gusa, iyo umeze neza ugenda ukura neza.
Aha Bugesera habaye amarorerwa mu myaka myinshi ariko ni n’urugero rw’ahandi henshi muri iki gihugu cyacu. Ni urugero rw’Abanyarwanda bihitiramo ikibabereye bidasa n’uko abandi babizi kuko ibyo bifuza bishingiye ku byabo.
Kicukiro – Gahanga
Paul Kagame atangira ijambo rye yagize ati “ Ba nyakicukiro, ibintu ni byinshi. Iyo ugiye kureba umujyi n’agace ka Kicukiro, ubundi uko bizwi kera, abantu basangaga umujyi ariko ubu umujyi usanga abantu. Ubu Kicukiro ubwayo imaze kuba umujyi, ntabwo abantu bakivaha ngo bajye aho bita umujyi ariko umujyi wabasanze hano […] ayo ni amajyambere.”
“Kicukiro: Amashuri, amashanyarazi, imihanda, inyubako, mvuge iki ndeke iki? Biracyaza. Ibyo dufite turabiteza imbere n’ibindi biduteza imbere biracyaza biri imbere aho tujya. Ni nacyo iriya tariki ya kane y’ukwezi kwa munani ivuze. Buriya itariki ya kane z’ukwezi kwa munani ni vitesse [umuvuduko]. “
“Uko muri hano, abenshi muri mwe nabonye mukiri bato cyane ni urubyiruko. Ni urubyiruko abenshi. Urubyiruko ni imbaraga nyinshi cyane. Ni umuyobozi w’ibikorwa byose harimo n’ibya politiki. Ni ubuyobozi bw’uyu munsi n’ejo hazaza. Ariko urubyiruko rero ntabwo ruhinduka imbaraga gusa.
Urubyiruko bivuze ko rurerwa, rurarerwa, rugira uburezi, bakiga, bakamenya, bakigishwa n’amashuri ariko bakigishwa n’ibyo babamo. Uko mukura mugenda mwiga amashuri, mugira ubumenyi ni nako umuryango, umuryango w’ubwoko bwose. […] Turashaka kubaka amahirwe, icya mbere ni amahirwe hanyuma hakajyamo n’imbaraga zanyu. Niyo waba urerwa, ushaka kumenya, ushaka kwifata neza kugira ngo wigirire akamaro n’abawe.”