Nyuma y’aho icyambu cya Mocimboa Da Paraia kigaruriwe n’ingabo za Mozambike zifatanyije n’iz’u Rwanda, amahanga akomeje kuvuga imyato RDF kubera umurava n’ubuzobere bukomeje kuyiranga.
Amakuru akomeje kuvugwa ku isi yose kuva muri izi mpera z’icyumweru, ni ajyanye n’ubutwari ndetse n’ubunyamwuga bwaranze ingabo z’u Rwanda (RDF) zafatanyije n’iza Mozambike, maze mu gihe gito zikigarurira icyambu cya Mocimboa Da Praia, cyari kimaze imyaka isaga 4 kiri mu maboko y’umutwe urwanya ubutegetsi bwa Mozambike.
Iki cyambu cya Mocimboa Da Praia giherereye mu majyaruguru ya Mozambike ni nacyo cyarasiwemo isasu rya mbere ry’uyu mutwe w’inyeshyamba, hari mu mwaka wa 2017, ndetse kuva umwaka ushize kikaba ari cyo cyari icyicaro gikuru cy’uwo mutwe.
Ifatwa rya Mocimboa Da Praia ryashimangiwe n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col Ronald Rwivanga, wabwiye itangazamakuru ko Mocimboa da Praia byari ibirindiro bya mbere bikomeye by’umutwe urwanya ubutegetsi muri Mozambike, bikaba byigaruriwe bivuye ku murava, ubuhanga n’ubunyamwuga mu by’intambara byararanze Ingabo z’uRwanda zifatanyije n’iza Leta ya Mozambike.
Col Rwivanga kandi yavuze ko nta bindi birindiro bikomeye umwanzi asigaranye, akazi RDF n’ingabo za Mozambike bakurikijeho kakaba ari ako guhumbahumba inyeshyamba zaba zikihishashishahirya no hino, mbere yo gushishikariza abaturage gusubira mu byabo. Ikindi kizakurikiraho nk’uko Umuvugizi w’Ingabo z’uRwanda abisobanura, ni ukubaka ubushobozi bw’inzego z’umutekano za Mozambike, kugirango umwanzi atazongera guhungabaya umutekano muri Cabo Delgado ukundi.
Nyuma y’aya makuru isi yose iravuga imyato ingabo za RDF, dore ko kwigarurira Mocimboa Da Praia ndetse n’utundi duce two mu ntara ya Cabo Delgado bibaye mu gihe kitageze ku kwezi, uRwanda rwoherejeyo abasirikari n’abapolisi 1000 gusa.
Uretse iki gikorwa cyo kwirukana izi nyeshyamba zari zarigize “akarahakajyahe” mu duce twinshi two mu ntara ya Cabo Delgado , u Rwanda rwanashimiwe ubushake bwo gutabara aho rukomeye, hagamijwe kugarura amahoro n’umutekano mu bihugu byugarijwe n’intambara.
Urugero ni aha muri Mozambike, aho ibihugu byo mu muryango wa SADC, na Mozambike irimo, byakomeje kuzarira mu gutabara abaturage b’iki gihugu bicwaga buri munsi, abandi bakava mu byabo.
Byabaye ngombwa ko Perezida Filipe Nyusi yiyambaza Ingabo z’u Rwanda, nazo zimwumva bwangu, kikaba kibaye ikimenyetso ko ubufatanye bw’Abanyafurika ubwabo bushobora kurangiza ibibazo by’ingutu.