Ikipe y’umupira w’amaguru ya Polisi y’igihugu yamaze gutangaza ko Nuttal Elliot ukomoka mu gihugu cy’u Bwongereza ariwe mutoza mukuru w’iyi kipe kaba ayasinye amasezerano y’umwaka umwe atoza iyi kipe iheryuka gutandukana n’umutoza Haringingo Francis werekeje mu ikipe ya Kiyovu SC.
Nk’uko bigaragara mu itangazo iyi kipe ya Police FC yashyize hanze bagize bati ” ku wa gatandatu, tariki ya 4 Nzeri, Nuttall, 53, wahoze ari umutoza wa St. George muri Etiyopiya yasinyanye amasezerano y’umwaka n’igipolisi cy’igihugu cy’u Rwanda (RNP).”
Bakomeje bavuga uyu mugabo azakora n’umutoza wungirije ariwe Kirasa Alain watandukanye n’ikipe ya Gasogi United. Alain kandi yagiye anyura mu makipe atandukanye arimo Vision FC, Kiyovu SC na Rayon Sports.
Nk’uko byatanagajwe n’umunyamabanga mukuru wa Polisi FC, Umugenzuzi mukuru wa Polisi (CIP) Obed Bikorimana yavuze ko gusinyisha Nuttall ahanini byatewe n’uburambe bwe bwo gutoza mu myaka 35 ishize.
“Nuttall ni umutoza w’inararibonye ufite ubumenyi bwinshi ku iterambere ry’umupira w’amaguru muri kano karere aho yari ari kuva mu 2014. Yatoje amakipe nka Gor Mahia wo muri Kenya, Heart wa Oak yo muri Gana na St. George yo muri Etiyopiya. Turizera ko bitewe n’uburanaribonye bwe azadufasha kugera ku ntego zacu.”
Yavuze ko izi ari zimwe mu mpinduka zibaye muri iyi kipe hagamijwe kunoza imikorere ndetse bagifite indi myanya ibiri yo gushyiramo abandi bakinnyi nubwo atavuze ngo ni abahe bakinnyi ndetse hari ngo na gahunda yo kuzuza imyanya ituzuye muri iyi kipe.
Police FC isinyishije umutoza mukuru ndetse n’uwungirije, ni nyuma yaho yazanye n’abandi bakinnyi bashya muri iyi kipe barimo Danny Usengimana wakinaga muri APR FC, Hakizima Muhadjiri na Nsabimana Eric uzwi nka Zidane bose bakinaga muri AS kigali.