Abanyarwanda batanu bari bamaze iminsi bafunzwe n’inzego zishinzwe iperereza muri Uganda bagaruwe mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ukuboza 2017.
Aba banyarwanda barimo abagore batatu n’abagabo babiri bagiye bakurwa mu duce dutandukanye tw’iki gihugu cyane cyane i Mbarara mu byumweru bibiri bishize.
Ubwo bageraga i Kigali kuri uyu wa Gatanu bavuze ko bari babayeho mu itotezwa, bamwe bakubitwa abandi babwirwa amagambo mabi bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda.
Muhongerwa Jessica avuga ko yafashwe tariki 16 Ukuboza, afatanwa na nyirasenge Kamikazi aho bacururizaga mu kabari kabo i Mbarara.
Muhongerwa avuga ko bafashwe n’abantu bambaye gisivili ariko bafite imbunda, babahatira kwinjira mu modoka, babambura imyenda y’imbeho bayibapfukisha mu maso.
Yagize ati “Twageze mu modoka batubwira kwiyambura imipira, bayiduhambira ku maso aho batujyanye ntabwo mpazi. Twagiye kumva twumva batugejeje mu nzu nini, batwicaza hasi, baratubwira ngo ushaka kuryama aryame.Twahageze kuwa Mbere, tuhava kuwa Gatatu nijoro. Iyo minsi yose twari duhambiriye ibitambaro, bakatuzanira ibiryo duhambiriye.”
Kuwa Gatatu ngo babakuye aho bari bari, babajyana ahandi hantu Muhongerwa atamenye kuko bari bapfutse amaso.
Ngo bageze aho hantu ha kabiri, yaje kujyanwa mu cyumba cya wenyine bamubaza abantu b’abasirikare n’abapolisi bakuru mu Rwanda ajya avugana na bo, abasubiza ako ntabo, bamutera ubwoba ngo baramukubita.
Avuga ko nubwo bamuteraga ubwoba batigeze bamukubita.Uyu munsi ngo ni bwo baje kubakura aho hantu bababwira ko batashye iwabo mu Rwanda.
Munyangaju Munyaneza Hubert we avuga ko yafatiwe i Kampala, tariki 20 Ukuboza, ubwo yari avuye mu modoka ye agiye gutwara mugenzi we.
Uyu mugabo usanzwe afite sosiyete y’ubugenzuzi mu by’ubukungu muri cyo gihugu, avuga ko yafashwe n’abantu umunani batambaye imyenda y’akazi ariko bafite imbunda.
Nka bagenzi be, Munyangaju yambuwe umupira bawumupfukisha mu maso, ubundi bamushyira mu modoka bamujyana mu kigo cya gisirikare cya Makindye.
Ati “Bambwiye ko batamfunze kuko ndi muri Kampala cyangwa nkora ubucuruzi, ahubwo ngo bamfunze kuko ‘mfitemo uruhare’.Nti ese ‘uruhare mu biki?’ Ngo iyo mubona mushimuta abantu mubajyana i Kigali, ngo Joel Mutabazi mwibye, mukeka ko tuzajya tubarebera gusa?”
Munyangaju yavuze ko babicazaga mu cyumba cyo munsi, hakaba ubwo babamenaho n’amazi ijoro ryose kandi baboshye amaguru n’amaboko.
Kamikazi Dinah, nyirasenge wa Muhongerwa na we yavuze ko aho bari bafungiwe bafatwaga nabi cyane.
Yavuze ko hari nk’ubwo umuntu yashakaga kujya ku musarani, bakamumaza isaha atarajyayo, banamujyana bakagenda bamutuka.
Avuga ko ubwo bari bamaze kubimura babakuye i Mbarara, bamufungiye mu cyumba gito kimeze nk’umusarani kitagira n’idirishya.
Aho ngo niho bamukuraga bajya kumuhata ibibazo, bamubaza abasirikare n’abayobozi bakuru mu Rwanda avugana nabo.
Ngo akomeje kubahakanira, bamujyanye mu cyumba kirimo amazi, bamubwira ko bagiye kumukibitisha amashanyarazi kugeza avugishije ukuri.
Yagize ati “Yanjyanye mu kindi cyumba, arambwira ati ‘Iki cyumba urakireba? Umuntu wese wanze kuvugisha ukuri iyo ageze hano avugisha ukuri. Ati ‘banza wicare hasi’, nicaye numva ni mu mazi. Umugore umwe arambwira ati ‘banza ukuremo iyo shati’, nyikuramo batangira kundebaaa, barangije barambwira ngo tugiye kugukubitisha amashanyarazi.”
Kubw’amahirwe ntibamukubitishije amashanyarazi, bamusubije muri icyo cyumba gito, bakimuvanyemo kuri uyu wa Kane, bamuhuza na bagenzi be bababwira ko bagiye kubagarura mu Rwanda.
Kamikazi yasabye Leta zombi kuvugana bakabona uburenganzira bwo kujya kuzana imiryango n’imitungo byabo byasigaye muri Uganda, ngo kuko nta kintu na kimwe babashije kuzana.
Aba banyarwanda bavuga ko aho bari bafungiye basizeyo n’undi mugabo w’Umunyarwanda w’imyaka 57 witwa Nunu, bagasaba ko na we atabarwa.
Barekuwe nyuma y’icyumweru kimwe Gatsinzi Fidèle, undi munyarwanda arekuwe n’inzego z’iperereza za Uganda amaze gukorerwa iyicarubozo.
Si ubwa mbere inzego zishinzwe ubutasi muri Uganda zishinjwa iyicarubozo kuko mu minsi ishize Umunyarwanda René Rutagungira na we abunganizi be bavuze ko yakorewe ibya mfura mbi.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Maj. Gen. Frank Mugambage, aherutse gutangariza IGIHE ko u Rwanda rwamaze gusaba ibisobanuro Uganda ku mpamvu z’ifungwa rya hato na hato ry’abanyarwanda ndetse n’ibijyanye n’abantu bashaka guhungabanya umutekano bari muri iki gihugu cy’igituranyi.