• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Nzamwita muri FERWAFA aravuna umuheha akongezwa undi, ese koko ahagarikiwe n’ingwe?

Nzamwita muri FERWAFA aravuna umuheha akongezwa undi, ese koko ahagarikiwe n’ingwe?

Editorial 29 Mar 2017 Mu Rwanda

Mu Kinyarwanda baca umugani ngo “Uhagarikiwe n’ingwe aravoma”, bashaka kuvuga ko umuntu ufite undi muntu ukomeye umushyigikiye akora icyo ashaka kandi yisanzuye nta bwoba afite yizeye ko nta wabimuryoza kabone n’iyo yakora amakosa.

Abakurikiranira hafi umupira w’amaguru mu Rwanda barimo itangazamakuru, abafana, n’abahoze ari abakinnyi mu Rwanda bijujutira kenshi imiyoborere bavuga ko itari myiza ya Nzamwita Vincent De Gaule uyobora Ferwafa, ibi ariko bisa no gucurangira abahetsi kuko nta gihinduka ahubwo ukabona ararushaho gukora amakosa, ibi bigatuma abatari bake bibaza niba koko ataba ahagarikiwe n’ingwe koko. Gusa niba ihari yaba ari ingore kuko irakaze.

Nzamwita aherutse kwihandagaza avuga ko kuri we u Rwanda rutagiye muri CAN ya 2004 kuko rwakoresheje bamwe mu bakinnyi badakomoka mu Rwanda. iBi n’ubwo yabisabiye imbabazi bya nyirarureshwa, benshi ntibanyuzwe, bumvaga ari byiza kuzisaba ariko zigakurikirwa no kwegura.

Ibyo wenda ni ibyo mwibuka cyane kuko ari byo bigezweho, ariko benshi ntibaribagirwa ko Nzamwita yasubitse umukino wagombaga guhuza abakeba Rayon Sport na APR FC avuga ko Polisi itashobora kubacungira umutekano, bigatuma Rayon Sport isezera muri shampiona n’ubwo yaje kwisubiraho umukino ukaba mu mutuzo.

FERWAFA yavuzwemo kandi inyerezwa ry’umutungo no gutanga amasoko mu buryo butemewe, byaje kurangira uwari umunyamabanga Jean Olivier Murindahabi akatiwe igifungo cy’amezi atandatu, gusa kuri njyewe zagombaga gutukwamo nkuru, ibi byabaye nk’ibya wa mwana babwira gukubita uwo yanga ati ‘oya ndakubita uwo dusangira’.

Ubuse aka kanya Abanyarwanda bakwibagirwa ko Amavubi yatewe mpaga ku maherere? Gukinisha uwiswe Birori Dady nyamara muri CAF bamuzi nka Tedy Etekiama, byatumwe u Rwanda rusezererwa nyamara rwari rwageze mu matsinda. Abenshi bari biteze ko umujinya w’Abanyarwanda bakunda Amavubi utuma De Gaulle yegura ariko si ko byagenze, ahubwo ikimwaro yagihinduye umujinya, abakiniye u Rwanda abatesha agaciro.

Mu nama y’Umushyikirano ku nshuro yayo ya 13, Umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Paul Kagame yatunze agatoki abayobozi b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda avuga ko afite amakuru ko harimo ruswa n’undi mwanda mwinshi, ndetse avuga ko batagombaga gukora ubucucu (stupid things) bwatumye u Rwanda rusezererwa mu marushanwa.

Nta gihe kinini kandi cyari gishize Umukuru w’Igihungu atangaje ko umupira w’u Rwanda yawuretse, umwanya muto abonye awukoresha areba uw’i Burayi. Ibi byari bihagije ngo abawuyobora baveho hajyeho abandi, ariko si ko byagenze.

Ni byo FIFA ikumira Politiki mu mupira, ariko nziko u Rwanda rufite ubushobozi bwo gushyiraho umuyobozi ushoboye kandi bitabangamiye amategeko ya FIFA. Erega n’ubwo FIFA itabyemera ariko izi neza ko nta shyirahamwe ridafite igihugu ribarizwamo ribaho, ntiyobewe kandi ko 90% by’umupira wacu ari imisoro y’Abanyarwanda iwutunze.

Abayobozi b’amakipe ari na bo bagize inteko rusange ya FERWAFA, ni bo bagakwiye kugira icyo bakora ngo habeho impinduka, ariko ntibyaborohera. Babaye ba ‘ndiyo bwana’, amategeko akumira abashaka kugira impinduka bazana yahawe umugisha akomerwa amashyi.

Ni mu gihe kandi, kuko ku ngoma ya Nzamwita uwaje mu nama yahabwaga 250.000 Frw ubu yazamuwe agirwa 400.000 Frw ubwo ni miliyoni 20.000.000 Frw uko inteko rusange iteranye, nyamara abana hirya no hino mu gihugu babuze imipira yo gukina. ‘Uwicaye mu gacucu n’agacuma rero ngo ntamenya ko hanze izuba riva’! Muri make abo ntacyo twabitegaho.

Mu zindi gahunda u Rwanda ruhora ruza ku isonga, isuku, ubukungu, umutekano, imibereho myiza n’ibindi, nyamara abakunda umupira twabaye ba ‘nzapfa nzakira simbizi’ nka ka kanyoni karitse ku nzira.

-6195.jpg

Ese koko Nzamwita Vincent De Gaule yaba ahagarikiwe n’ingwe?

Inkuru y’izuba rirashe

2017-03-29
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yasubije abibaza niba Coup d’Etat ishoboka mu Rwanda

Perezida Kagame yasubije abibaza niba Coup d’Etat ishoboka mu Rwanda

Editorial 28 Jan 2022
Nyuma y’imyaka isaga itatu ari umunyamabanga wa FERWAFA, Uwayezu Francois Regis yeguye kuri uyu mwanya

Nyuma y’imyaka isaga itatu ari umunyamabanga wa FERWAFA, Uwayezu Francois Regis yeguye kuri uyu mwanya

Editorial 13 Sep 2021
Umusirikari wa Kongo wari wasinze yisanze mu Rwanda afite intwaro

Umusirikari wa Kongo wari wasinze yisanze mu Rwanda afite intwaro

Editorial 26 Sep 2022
Ibyaranze itariki ya 28 Mata 1994, ubwo jenoside yakorerwaga Abatutsi yari ikomeje

Ibyaranze itariki ya 28 Mata 1994, ubwo jenoside yakorerwaga Abatutsi yari ikomeje

Editorial 28 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ivan Minnaert yirukanwe, babiri bari bamwungirije barahagarikwa
IMIKINO

Ivan Minnaert yirukanwe, babiri bari bamwungirije barahagarikwa

Editorial 12 Jun 2018
Shampiyona y’u Rwanda irakomeza ku munsi wayo wa kabiri, APR FC na AS Kigali ntizikina kubera kwitegura imikino Nyafurika
Amakuru

Shampiyona y’u Rwanda irakomeza ku munsi wayo wa kabiri, APR FC na AS Kigali ntizikina kubera kwitegura imikino Nyafurika

Editorial 06 Sep 2022
Bitunguranye, Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yirukanye Minisitiri w’Inteba Bunyoni yashinjaga gutegura Coup d’Etat
Amakuru

Bitunguranye, Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yirukanye Minisitiri w’Inteba Bunyoni yashinjaga gutegura Coup d’Etat

Editorial 07 Sep 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru