Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko niba hari igihe Umushumba wa Kiliziya Gaturika ku Isi asabira imbabazi abapadiri bafashe abana ku ngufu, yagakwiriye kuba anasabira imbabazi n’abapadiri bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu nama y’igihugu y’Umushyikirano ya 14, Umunyamabanga wa Kamisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascène yasubije ikibazo cya Depite Gatabazi Jean Marie Vianney wavuze ko ari umuyoboke wa Kiliziya ariko atumva impamvu Kiliziya yayobotse idasaba imbabazi nk’ikigo ahubwo bamwe mu bayobozi akaba ari bo basaba imbabazi.
Ibisubizo Dr. Bizimana yatanze ntibyanyuze Perezida Kagame ari byo byatumye Musenyeri Filipo Rukamba ukuriye inama y’Abepisikopi mu Rwanda asaba ijambo maze asobanura ko batemera ko Kiliziya yasaba imbabazi kuko itigeze ituma abana bayo gukora Jenoside.
Nyamara Gatabazi yari yatanze ingero z’aho Papa ubwe yasabiye imbabazi abapadiri basambanyije abana ku ngufu.
Ibyo byatumye Perezida Kagame agira ati “Igihagurutsa Papa akajya gusabira imbabazi abantu runaka abantu bakoze icyaha ba ‘instution’, yabikoze na hano. Papa niba asabira imbabazi abantu bafashe abana yanazisabiye abakoze Jenoside.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko izo mbabazi Papa yazisabye muri Amerika, muri Ireland n’ahandi bityo ntiyumva impamvu no mu Rwanda bitakorwa.
Yagize ati “Kuki bikozwe mu Rwanda byakwitwa ko yaba asabira imbabazi Kiliziya yakoresheje abantu Jenoside. Ntawigeze avuga ngo Kiliziya Gaturika ni yo yakanguriye abantu bo gukora Jenoside, kandi nta nubwo bayikoreye aho batuye gusa banayikoreye no mubiliziya.”
Perezida Kagame yasoje avuga ko iki atari ikibazo cyoroshye cyakemurirwa muri iyi nama y’Umushyikirano avuga ko gikwiriye kuganirwaho.
Mgr Nzakamwita