• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi   |   05 Dec 2025

  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Papa niba asabira imbabazi abafashe abana, yanazisabiye abakoze Jenoside – Kagame

Papa niba asabira imbabazi abafashe abana, yanazisabiye abakoze Jenoside – Kagame

Editorial 19 Dec 2016 Mu Mahanga

Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko niba hari igihe Umushumba wa Kiliziya Gaturika ku Isi asabira imbabazi abapadiri bafashe abana ku ngufu, yagakwiriye kuba anasabira imbabazi n’abapadiri bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu nama y’igihugu y’Umushyikirano ya 14, Umunyamabanga wa Kamisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascène yasubije ikibazo cya Depite Gatabazi Jean Marie Vianney wavuze ko ari umuyoboke wa Kiliziya ariko atumva impamvu Kiliziya yayobotse idasaba imbabazi nk’ikigo ahubwo bamwe mu bayobozi akaba ari bo basaba imbabazi.

Ibisubizo Dr. Bizimana yatanze ntibyanyuze Perezida Kagame ari byo byatumye Musenyeri Filipo Rukamba ukuriye inama y’Abepisikopi mu Rwanda asaba ijambo maze asobanura ko batemera ko Kiliziya yasaba imbabazi kuko itigeze ituma abana bayo gukora Jenoside.

Nyamara Gatabazi yari yatanze ingero z’aho Papa ubwe yasabiye imbabazi abapadiri basambanyije abana ku ngufu.

Ibyo byatumye Perezida Kagame agira ati “Igihagurutsa Papa akajya gusabira imbabazi abantu runaka abantu bakoze icyaha ba ‘instution’, yabikoze na hano. Papa niba asabira imbabazi abantu bafashe abana yanazisabiye abakoze Jenoside.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko izo mbabazi Papa yazisabye muri Amerika, muri Ireland n’ahandi bityo ntiyumva impamvu no mu Rwanda bitakorwa.

Yagize ati “Kuki bikozwe mu Rwanda byakwitwa ko yaba asabira imbabazi Kiliziya yakoresheje abantu Jenoside. Ntawigeze avuga ngo Kiliziya Gaturika ni yo yakanguriye abantu bo gukora Jenoside, kandi nta nubwo bayikoreye aho batuye gusa banayikoreye no mubiliziya.”

Perezida Kagame yasoje avuga ko iki atari ikibazo cyoroshye cyakemurirwa muri iyi nama y’Umushyikirano avuga ko gikwiriye kuganirwaho.

-5089.jpg

Mgr Nzakamwita

2016-12-19
Editorial

IZINDI NKURU

Colonel Mpiranya Leon Cyprien alias Kagoma asimbuye Gen.BGDE Afurika Jean Michel k’umwanya w’umukuru w’inyeshyamba za RUD URUNANA

Colonel Mpiranya Leon Cyprien alias Kagoma asimbuye Gen.BGDE Afurika Jean Michel k’umwanya w’umukuru w’inyeshyamba za RUD URUNANA

Editorial 18 Nov 2019
Gen Kabarebe yihanganishije Malawi ku mpanuka yahitanye abagore babiri ba b’ofisiye b’icyo gihugu

Gen Kabarebe yihanganishije Malawi ku mpanuka yahitanye abagore babiri ba b’ofisiye b’icyo gihugu

Editorial 04 Jun 2016
Abikorera bagaragarije Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ikibazo cy’inyubako  ziri kuzamurwa zidafite abazikoreramo

Abikorera bagaragarije Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ikibazo cy’inyubako ziri kuzamurwa zidafite abazikoreramo

Editorial 08 Dec 2016
Gicumbi: Hafashwe imodoka yari ipakiwemo Kanyanga na Chief Waragi

Gicumbi: Hafashwe imodoka yari ipakiwemo Kanyanga na Chief Waragi

Editorial 06 Apr 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bishop Rugagi yagize icyo avuga ku bantu bakomeje kwibaza impamvu agiye kugura indege kandi akiri mu bukode [AMAFOTO]
HIRYA NO HINO

Bishop Rugagi yagize icyo avuga ku bantu bakomeje kwibaza impamvu agiye kugura indege kandi akiri mu bukode [AMAFOTO]

Editorial 19 Sep 2018
Umugambi wa Kayumba Nyamwasa wo kwirukana J.P Turayishimye , Ben Rutabana na Micombero muri RNC, ugeze kure
INKURU NYAMUKURU

Umugambi wa Kayumba Nyamwasa wo kwirukana J.P Turayishimye , Ben Rutabana na Micombero muri RNC, ugeze kure

Editorial 23 Sep 2019
Depite Mukayisenga Françoise yitabye Imana aguye mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe
HIRYA NO HINO

Depite Mukayisenga Françoise yitabye Imana aguye mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe

Editorial 12 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru