Perezida Paul Kagame yitabiriye Inama ya Viva Technology ihuriza hamwe abayobozi b’ibigo bigitangira ishoramari mu ikoranabuhanga n’abazwi mu bijyanye no guhanga udushya iri kubera mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa.
Iyi nama iri kubera mu Mujyi wa Paris kuva ku wa 16-18 Gicurasi, ni ngarukamwaka aho iba yiga ku ikoranabuhanga, yahariwe inganda nini n’iziciriritse mu mishinga igamije guhanga udushya.
Perezida Kagame na Macky Sall wa Senegal kuri uyu wa Gatanu barageza ku bayitabiriye intambwe ya Afuruka mu kwihutisha ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga mu kiganiro kiri buze kuyoborwa na Maurice Lévy washinze sosiyete ya Publicis Groupe.
Ku nshuro ya Kane, VivaTech irahuriza hamwe abahanga baturutse mu bice bitandukanye by’Isi mu bihugu 125 barimo 9,000 bakorera ibigo biciriritse mu ikoranabuhanga ndetse n’abashoramari 1,900.
Sosiyete zirindwi zo mu Rwanda ziraza kugaraza imishinga igamije guhanga udushya zikora ndetse n’amahirwe y’ishoramari ari mu gihugu aza kugaragazwa binyuze mu mushinga wa Kigali Innovation City.
Kigali Innovation City, ni umushinga ukomeye ugamije kugira u Rwanda igicumbi cy’ikoranabuhanga muri Afurika.
Mu 2018, ibigo by’ishoramari mu ikoranabuhanga bigera kuri 60 byo muri Afurika birimo umunani byo mu Rwanda nibyo byamuritse ibyo byagezeho.
U Rwanda rwari ruhagarariwe n’ibirimo Awesomity Lab yasinyanye amasezerano n’Uruganda rwa Volkswagen ngo bifatanye mu gushyiraho uburyo bwo gusangira imodoka ku bantu benshi; AC Group yamamaye mu Rwanda kubera uburyo bwo gukoresha ikarita mu kwishyura ingendo z’imodoka rusange; Irembo itanga uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha abantu kubona ibyangombwa bitandukanye; Fab Lab ihangirwamo udushya dutandukanye mu ikoranabuhanga turimo ibijyanye n’ibiguruka mu isanzure n’ibindi bikenewe mu buzima; Pivot Access ikora porogaramu zitandukanye n’ibindi.