• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

You are at :Home»POLITIKI»Paul Biya yatorewe indi manda nyuma y’imyaka 35 ayobora Cameroon

Paul Biya yatorewe indi manda nyuma y’imyaka 35 ayobora Cameroon

Editorial 24 Oct 2018 POLITIKI

Paul Biya yatorewe kuyobora Cameroon muri manda ya karindwi, atsinda amatora ku majwi 71.28%.

Kuri uyu wa Mbere nibwo akanama gashinzwe iremezo ry’Itegeko nshinga katangiye gutangaza ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika muri Cameroun.

Mu majwi yashyizwe ahagaragara mu byiciro, Akarere ku kandi mu tugize iki gihugu, Paul Biya ufite imyaka 85 y’amavuko akaba amaze imyaka 35 ayobora Cameroun, yaje imbere ku buryo budasubirwaho.

Biya yatsinze mu ntara 6 muri 7 amatora yamaze kubarurwamo.

Uwari uhanganye na Paul Biya wari uherutse kwigamba intsinzi, Maurice Kamto, yisanze afite amajwi 14.2%, aza ku mwanya wa kabiri mu gihe abandi bari inyuma cyane.

Kuva mu 1985 Paul Biya n’Ishyaka rye RDPC bayoboye iki gihugu, aho bivugwa ko amayira yose yatuma Biya atsimbuka ku butegetsi yugariye.

Ibyemejwe n’Akanama gashinzwe iremezo ry’Itegeko nshinga bije nyuma y’ibyumweru bibiri kagejejweho ikirego cy’uko muri ayo matora habaye uburiganya. Ibyatangajwe kuri uyu wa Mbere byemeza bidasubirwaho ko Biya ariwe watsinze amatora.

Inzego z’umutekano zazindutse ziryamiye amajanja ku mazu y’ubutegetsi, nyuma y’uko hari abari batangiye gukangisha ku mbuga nkoranyambaga ko Paul Biya natsinda biroha mu mihanda, nk’uko AFP dukeha iyi nkuru ibitangaza.

Hari ubutumwa bugufi kandi bwageraga kuri buri wese utuye i Yaoundé, umurwa mukuru wa Cameroun, buburira buri wese kutegera ahabujijwe.

Ibi kandi byanabaye ku Cyumweru mu mujyi wa Douala, aho umwe mu ntumwa za rubanda utavuga rumwe n’ubutegetsi yahamagariye abantu kwamagana ibyavuye mu matora, ariko nawe agahakanirwa muri ubwo buryo.

Mu gihe aya majwi yasomwaga, mu mujyi mukuru w’intara y’amajyepfo ashyira uburengerazuba humvikanye urusaku rw’amasasu.

Aka gace gakunze kurangwamo amakimbirane hagati y’abavuga icyongereza bigometse bakunze gucakirana n’igisirikare cya Leta.

Muri ako gace, abaturage basaga ibihumbi 300 bataye ingo zabo.

Amatora yo muri Cameroun yaranzwemo kuba abayahatanagamo barakunze kwitanguranwa batanga ibyayavuyemo imburagihe, ikindi gihe bakemeza ko yabayemo uburiganya budasanzwe.

2018-10-24
Editorial

IZINDI NKURU

Bombori bombori hagati y’ingabo za Congo na Wazalendo

Bombori bombori hagati y’ingabo za Congo na Wazalendo

Editorial 10 Sep 2024
Abaturage b’i Goma muri Kongo barishimira uburyo bakiriwe mu Rwanda ubwo bahahungiraga muri izi mpera z’icyumweru, ikirunga cya Nyiragongo kirimo kuruka. Baboneyeho kwamagana Martin Fayulu na Denis Mekwege bavuga ibinyoma ku Rwanda.

Editorial 23 May 2021
RPF irangije kongere mu munezero naho ANC itangiye iyayo mu bushyamirane

RPF irangije kongere mu munezero naho ANC itangiye iyayo mu bushyamirane

Editorial 16 Dec 2017
Madamu Jeannette Kagame yasobonuriye isi uko u Rwanda rwesezereye ibigo by’impfubyi

Madamu Jeannette Kagame yasobonuriye isi uko u Rwanda rwesezereye ibigo by’impfubyi

Editorial 23 Sep 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Dr Dusabe wari umuganga mu bitaro by’ Umwami Faisal  yiciwe mu nzu yabagamo mu Mujyi wa Cape Town
INKURU NYAMUKURU

Dr Dusabe wari umuganga mu bitaro by’ Umwami Faisal yiciwe mu nzu yabagamo mu Mujyi wa Cape Town

Editorial 09 Jan 2018
DFID yateye utwatsi ibyatangajwe n’ikinyamakuru cyo mu Bwongereza ku bufatanye bw’u Rwanda na Arsenal
INKURU NYAMUKURU

DFID yateye utwatsi ibyatangajwe n’ikinyamakuru cyo mu Bwongereza ku bufatanye bw’u Rwanda na Arsenal

Editorial 13 Jun 2018
Umuhanzi Don Moen agiye kuza mu Rwanda
HIRYA NO HINO

Umuhanzi Don Moen agiye kuza mu Rwanda

Editorial 19 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru