“Basangirangendo, igihe kirageze kuri twe nk’ Abanyafurika y’Epfo ngo tugire ubuzima bwiza, ariko tunasukure aho dutuye, kuko iyo ufite ubuzima bwiza, ukanasukura aho utuye, bifungura intekerezo zawe n’umutwe wawe.” Ubu ni ubutumwa perezida Cyril Ramamphosa yahaye abaturage ba Afurika y’Epfo nyuma yo gukubuka mu Rwanda aho yasabye kwigira ku isuku iranga Abanyarwanda.
Perezida Cyril Ramamphosa ubwo yageraga muri Afurika y’Epfo avuye mu Rwanda aho yari titabiriye inama idasanzwe ya Afurika Yunze Ubumwe, yanashyiriwemo imikono ku masezerano y’isoko rusange rya Afurika, yabwiye abanyagihugu ayoboye uko urugendo rwe rwagenze ndetse anabasaba kwigira ku banyarwanda ku kijyanye n’uko aho batuye haba harangwa isuku.
Yavuze ko yasuye u Rwanda inshuro imwe, akabwirwa ko buri wa Gatandatu wa nyuma w’ukwezi saa tatu za mugitondo abaturage babyuka bagakora isuku aho batuye.
Yagize ati: “Nasuye u Rwanda rimwe mbwirwa ko rimwe mu kwezi buri muntu ahagarika ibyo akora byose saa tatu za mugitondo kuwa Gatandatu, bagasukura ahantu batuye. None basangiragendo igihe kirageze kuri twe nk’Abanyafurika y’Epfo ngo tugire ubuzima bwiza, ariko tunasukure aho dutuye, kuko iyo ufite ubuzima bwiza, ukanasusukura aho utuye, bifungura intekerezo zawe n’umutwe wawe”.
Yavuze ko uyu mwaka ari umwaka w’ingenzi mu gushyira mu bikorwa gahunda mpuzamahanga y’Abanyafurika yo kurwanya ubukene, kurwanya ubusumbane no kurwanya ibura ry’akazi.
Yaboneyeho gushishikariza abaturage ba Afurika y’Epfo kubyaza umusaruro aya masezerano bagira uruhare haba imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga, asaba ko bataba indorerezi gusa mu iterambere no mu guhangana n’ibibazo byabo.