• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Perezida Kagame asanga ubwiyongere bw’abanyafurika budakwiriye gufatwa nk’ikibazo

Perezida Kagame asanga ubwiyongere bw’abanyafurika budakwiriye gufatwa nk’ikibazo

Editorial 09 Dec 2018 UBUKUNGU

Perezida Paul Kagame yavuze ko kuba abanyafurika baziyongera mu myaka 30 iri imbere bidakwiriye gufatwa nk’imbogamizi ahubwo ari amahirwe agomba kubyazwa umusaruro.

Yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki 8 Ukuboza, i Sharm El Sheikh mu Misiri aho yitabiriye nama nyafurika y’iminsi ibiri izwi nka ’Africa 2018 Forum’, igamije kongera amahirwe yo kwishyira hamwe mu by’ubukungu no kongera ishoramari.

Mu biganiro by’urubyiruko na ba rwiyemezamirimo byabaye kuri iki Cyumweru, Perezida Kagame yavuze ko nta kidashoboka abanyafurika baramutse bashyize hamwe bagasesengura ibibazo byabo bakanabishakira umuti.

Yavuze ko ari inshingano haba ku bayobozi n’abaturage hagamijwe imibereho myiza ya buri wese muri Afurika.

Afurika ibarirwa abaturage miliyari 1.2. Mu mwaka wa 2050, bazaba ari miliyari 2.5.

Kuri ubu, 41% by’abatuye Afurika bafite imyaka iri munsi ya 15 mu gihe 19 % bafite hagati y’imyaka 15 na 24.

Perezida Kagame yavuze ko ubwo bwiyongere budakwiriye gufatwa nk’ikibazo ahubwo ari amahirwe akomeye.

Yagize ati “Ntidukwiriye kubibona nk’imbogamizi. Iyo uvuze miliyari 2.5 ku mugabane wacu mu mwaka wa 2050, si ikibazo. Ni amahirwe, inyungu, ni imbaraga.”

Yongeyeho ati “Icyakora ibyo ntibizizana keretse nidukora ishoramari nyaryo mu rubyiruko rwacu rufite amahirwe haba mu myaka n’imbaraga ndetse n’ubumenyi. Gusa bakeneye koroherezwa kugira ngo tube aho twakabaye turi. Ibyo bisaba umusanzu wa buri wese haba mu bumenyi cyangwa ubunararibonye.”

Kagame yavuze ko bishimishije kuba abantu batangiye kubona inyungu yo kuganira kuri ejo heza ha Afurika, buri wese azaba yibonamo.

Kuri ubu isi ituwe n’abagera kuri miliyari 7.3. Mu mwaka wa 2050, bazaba bageze kuri miliyari 9.7

Imibare yo mu 2015 y’Ishami rya Loni rishinzwe ubukungu n’imibereho myiza igaragaza ko ubwo bwiyongere ahanini buzaterwa n’ubwiyongere bw’abaturage mu bihugu byiganjemo ibyo muri Afurika.

Icyo gihe imibare igaragaza ko Afurika ari yo izaba ifite umubare munini w’abantu bakiri bato kuko nibura 9% by’abazaba bayituye nibo bazaba bafite imyaka iri hejuru ya 60.

Indi migabane nk’u Burayi, abantu bazaba bafite imyaka irenze 60 bazaba bangana na 34%, muri Amerika y’Amajyepfo na Aziya ari 25%.

Loni itangaza ko ari amahirwe akomeye kuri Afurika mu gihe abaturage bayo ibashije kubaha ubuvuzi bakeneye, uburezi kubaka ibikorwa remezo n’amahirwe yo kubona imirimo.

Perezida Kagame ari kumwe na mugenzi we wa Misiri, Abdel Fattah el-Sisi muri iyi nama

Amafoto: Village Urugwiro

2018-12-09
Editorial

IZINDI NKURU

Igiciro cya lisansi cyashyizwe ku arenga 1100 Frw

Igiciro cya lisansi cyashyizwe ku arenga 1100 Frw

Editorial 04 Jul 2018
Radisson Blu yabaye iya mbere mu Rwanda yahawe igihembo cya hoteli itekanye

Radisson Blu yabaye iya mbere mu Rwanda yahawe igihembo cya hoteli itekanye

Editorial 07 Aug 2019
Kagame na Nguema bakurikiranye isinywa ry’amasezerano ane hagati y’u Rwanda na Guinée Equatoriale

Kagame na Nguema bakurikiranye isinywa ry’amasezerano ane hagati y’u Rwanda na Guinée Equatoriale

Editorial 14 Jan 2019
Icyo Minisitiri w’Intebe yaganiriye n’Umuyobozi wa IMF muri Afurika ku izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda

Icyo Minisitiri w’Intebe yaganiriye n’Umuyobozi wa IMF muri Afurika ku izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda

Editorial 23 Jul 2019

Igitekerezo kimwe

  1. Beatrice Bomgwa
    December 9, 20187:01 pm -

    Hashize ibyumweru bitatu abaturage b#i Rusizi bavugiye mu binyamakuru ko bahatirwa kuringaniza imbyaro. Ngo hari abafungirwa imbyaro babyaye umwana wa mbere. Nonese politiki y’u Rwanda ihindutse muri iyi minsi? Amagambo ya Perezida akwiye gusobanurirwa mbere abanyarwanda yuko bibacanga. Bikanibaza niba ari ngombwa gutanga miliyoni z’amadolari kujya kwemeza ibintu tudakora iwacu!

    Subiza

Leave a Reply to Beatrice Bomgwa Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urukundo rwa Sarah Kagingo na Salim Saleh rwamuhesheje itike yo gukurira ubukangurambaga mu itangazamakuru rirwanya u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Urukundo rwa Sarah Kagingo na Salim Saleh rwamuhesheje itike yo gukurira ubukangurambaga mu itangazamakuru rirwanya u Rwanda

Editorial 25 Nov 2019
BRD ihawe inguzanyo ya miliyoni 5 z’Amadolari
Mu Rwanda

BRD ihawe inguzanyo ya miliyoni 5 z’Amadolari

Editorial 31 Aug 2018
Perezida Robert Mugabe yirukanwe n’ishyaka rye ku buyobozi bwaryo
Mu Mahanga

Perezida Robert Mugabe yirukanwe n’ishyaka rye ku buyobozi bwaryo

Editorial 19 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru