Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame na Macky Sall wa Senegal, bashykirijwe igihembo cyitiriwe Babacar Ndiaye “Africa Road Builders Babacar Ndiaye Award 2017”, gihabwa abakuru b’ibihugu na za guverinoma baba barashyize ingufu mu kuzamura ibikorwa remezo bijyanye n’ubwikorezi bw’abantu n’ibintu.
Uretse ihangwa ry’ibikorwaremezo byorohereza ubwikorezi, uhabwa iki gihembo kandi ubuyobozi bwe bugomba kuba burangwa no kwimika ubumwe n’umudendezo ndetse afasha urubyiruko gutera imbere.
Icya 2017 cyahawe Perezida Kagame na Macky Sall wa Senegal. Ku Ruhande rwa Kagame, igihembo cye cyakiriwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb Claver Gatete na ho ku rwa Sall cyakirwa ni uhagarariye Senegal muri BAD, Papa Amadou SARR, mu nama ngarukamwaka ya 52 ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere yabereye mu Mujyi wa Ahmedabad mu Buhinde ku wa Gatatu, tariki 24 Gicurasi 2017.
Babacar Ndiaye unatanga iki gihembo, yashimye icyerekezo cyiza cy’aba bayobozi bombi ndetse asaba n’abandi kubigana mu rwego rwo guteza imbere Afurika ndetse no kuzana ibyishimo mu banyagihugu.
Umuyobozi wa komite ishinzwe gutoranya abahabwa icyo gihembo, Adama Wade, yashimangiye ko Perezida Kagame yatoranyijwe hashingiwe ku bikorwa by’indashyikirwa yagezeho nko gushyira mu bikorwa imishinga itandukanye ikomeye igamije iterambere ry’Abanyarwanda na Afurika muri rusange. Yavuze kandi ko ikindi cyashingiweho ari isuku irangwa mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali bituma u Rwanda rushyira itandukaniro hagati yarwo n’ibindi bihugu ndetse rukabishimirwa n’amahanga.
Perezida Sall yashimiwe gushyira mu bikorwa umushinga wo kubaka umuhanda wa gariyamoshi (Regional Express Train), uhuza Umurwa mukuru Dakar n’Umujyi wa Diamniadio.
Iki gihembo gitangwa rimwe mu mwaka, kigatangirwa mu nama za Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD/AfDB). Igiheruka ari na cyo cyari icya mbere, cyahawe Perezida wa Cote d’Ivoire, Alassane Ouattara, gitangirwa mu nama y’iyi banki yari yabereye i Lusaka muri Zambia, muri Gicurasi 2016.
Amb Claver Gatete (ibumoso) niwe wakiriye igihembo cyagenewe Perezida Kagame