Davos, Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ikoranabuhanga rimaze kwigaragaza nk’ikintu gikenewe ku baturage n’umusingi ukomeye w’iterambere, kurusha uko ryafatwa nk’ikintu cy’umurimbo.
Perezida Kagame yabigarutseho ubwo yitabiraga akanama kiga ku buryo bwo guhanga udushya hagamijwe kugeza internet ku bantu itarageraho kugeza ubu, i Davos aho yitabiriye inama Mpuzamahanga yiga ku bukungu, World Economic Forum 2017.
Aka kanama kayobowe na Lauren Woodman, Umuyobozi w’Umuryango NetHope muri Amerika. Irina Georgieva Bokova, Umuyobozi wa UNESCO na Zhao Houlin, UMunyamabanga Mukuru wa ITU bafashe ijambo muri iyi nama.
Ati “Hatari internet yihuta kandi ihendutse, haba hari uburyo buke bwafasha abantu ngo bivane mu bukene bagere ku burumbuke mu kinyejana cya 21.”
Aha Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rufite intego ko mu 2020 igihugu cyose kizaba cyarakwijwe umurongo mugari wa internet, hagamijwe ko ikoranabuhanga riba ku izingiro ry’ibikorwa byose na serivisi zizaba zitangwa.
Umukuru w’Igihugu kandi yavuze ko iterambere mu Rwanda kimwe n’ibindi bihugu kuri uyu mugabane rigomba gushingira kuri gahunda nziza kandi hagakorwa ishoramari mu nzego zikenewe.
Perezida Kagame ni umwe mu bayobozi ba komisiyo yo guteza imbere umurongo mugari wa internet ishingiye ku muryango mpuzamahanga w’itumanaho, ITU.
Iyo komisiyo igaragaza ko internet ifite uruhare rukomeye mu guhindura imibereho y’abaturage mu nzego zinyuranye, zaba iz’ubuzima, uburezi, serivisi z’imari, ubwikorezi, ingufu, ubuhinzi n’izindi.
Gusa haza imbogamizi yihariye ko nibura 53% by’abatuye Isi batagerwagaho na internet, igice kinini cyabo kibaka kiri muri Afurika na Asia-Pacific.
Mu guhangana n’icyo kibazo, ITU muri gahunda yayo yise ‘Connect 2020’, yiyemeje ko 60% by’abatuye Isi bazaba bamaze kugerwaho na internet mu 2020, ariko hakabamo imbogamizi z’uburyo bwakoreshwa mu kugeza internet ku baturage kandi ku giciro gito, ndetse hakazibwa icyuho mu bayikoresha ku buryo nta cyiciro na kimwe kimwe cy’abaturage gisigara inyuma.
Ahari kubera inama mpuzamahanga yiga ku bukungu, World Economic Forum, i Davos mu Busuwisi, kuri uyu wa 17 Mutarama abayobozi banaganiriye uburyo bwo kugera ku ntego zigamije iterambere rirambye, hagamijwe ko ibihugu byose byungukira mu mpinduramatwara ishingiye ku ikoranabuhanga.
Ni inama yahuje abayobozi muri za guverinoma, abikorera, imiryango itari iya leta n’abarimu muri za kaminuza, hasuzumwa imbaraga ziri gushyirwa mu kugeza internet ku baturage miliyaru 3.9 itarageraho ku Isi, zigizwe ahanini n’abagore, abatuye mu cyaro, abakene, abantu batize n’abasheshe akanguhe.
Nubwo hari umubare munini w’abataragerwaho na internet, ITU ivuga ko 57% by’abatuye Isi badashobora kwigondera ibiciro byayo habariwe ku kiguzi iriho uyu munsi.
Perezida Paul Kagame ari kumwe n’Umunyamabanga Mukuru wa ITU, Zhao Houlin