Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangije ku mugaragaro umushinga wo kuhira ibihingwa ku butaka bwagutse, watangijwe n’Umuherwe Howard Buffet, mu Murenge wa Nasho, mu Karere ka Kirehe.
Yatangije uwo mushinga kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 11 Werurwe 2020 mu gikorwa cyabimburiwe n’urugendo rwo kuzenguruka ibice bitandukanye bikorerwaho ubuhinzi n’abanyamuryango ba koperative yo kuhira mu Murenge wa Nasho.
Umuherwe Howard Buffet yavuze ko ubwo yaganirizaga abaturage bo muri aka gace ku mushinga ushobora kubafasha kubona amazi ahoraho yo kuhira ibihingwa byabo, bumvaga bidashoboka.
Ati “Nkigera hano nabwiye abahinzi ko ngiye kubazanira imvura izajya igwa igihe cyose bashakiye, barandeba bumva ko bidashoboka, kubera amapfa bari bamaranye igihe.”
Perezida Kagame yashimye uwo mushinga n’abawutekereje kuko witezweho guteza imbere abaturage nyuma y’igihe bibasirwa n’amapfa.
Yashimiye Howard Buffet ku mubano n’ubufatanye bwiza afitanye n’u Rwanda by’umwihariko mu bijyanye n’ishoramari mu buhinzi.
Yagize ati “Abanyarwanda ntibiteguye gutakaza aya mahirwe mu gihe yagaragaje impinduka zikomeye mu mibereho yabo; uyu mushinga werekana byinshi bishoboka mu rugendo rwo guhindura mibereho y’Abanyarwanda.”
Kuva mu 2015 nibwo Umuherwe Howard G. Buffet yatangije umushinga wo kuhirira imiryango 2100 yo mu Karere ka Kirehe mu Mirenge ya Nasho na Mpanga. Ni umushinga umaze guhindura ubuzima bw’abaturage bayituyemo aho bavuye ku buhinzi buciriritse bagatangira guhinga mu buryo bwa kijyambere bunabinjiriza amafaranga aho bavuye kuri toni imwe bezaga kuri hegitari bagera kuri toni 5.5 nubwo hari n’abageze kuri toni icyenda.
Umuherwe Buffet yahashoye miliyoni 30 z’amadolari yiyemeza gufasha abaturage bahatuye kubuhirira imyaka i musozi, yafashe imiryango 143 yari ituye mu butaka bugenewe guhingwaho ayubakira umudugudu w’icyitegererezo, hegitari 1400 zari ziteganyijwe guhingwaho izigera ku 1100 ziratunganywa zitangira guhingwaho n’abaturage mu 2017.