Perezida Kagame yatanze isomo ku iterambere ry’Abanyarwanda no gusohoka mu bibazo bya Jenoside banyuzemo, bikomoka ku miyoborere igendera ku mahitamo n’inyungu z’abaturage kandi hashyirwa imbere ubwiyunge nyabwo.
Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro yatanze kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Ukwakira, mu ruzinduko rw’akazi agirira mu gihugu cya Mozambique, aho yaganiriye n’impuguke, abanyeshuri ba za kaminuza n’abashoramari bo muri icyo gihugu ku rugendo rw’u Rwanda mu bukungu no mu bwiyunge nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Perezida Kagame yashimye uburyo bakiriwe, avuga ko u Rwanda na Mozambique bifite intumbero imwe yo kubaka ahazaza hafite abaturage bigenga kandi bateye imbere mu bukungu.
Yabasangije ishingiro ry’amahitamo y’u Rwanda, agaragaza ko ibyakorwaga byose byashingiraga ku byifuzo n’inyungu z’abaturage kandi hakabaho kwibaza niba bizunga Abanyarwanda cyangwa bizarushaho kubatanya.
Ati “Twagenaga ibyo dukora tugendeye ku byifuzo n’inyungu z’Abanyarwanda kandi tukabikomeraho.”
Muri iki kiganiro Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda babonye ko bashobora guhangana n’ingaruka za Jenoside, bafata izindi ntego zasaga n’izidashoboka ariko zigerwaho.
Aha yatanze urugero rw’uburyo Abanyarwanda bize kwishakamo ibisubizo binyuze mu biganiro n’ubwumvikane, bakagaragaza amahirwe mu ishoramari bafite nubwo hari abatarayabonaga.
Ati “Hoteli ya mbere y’inyenyeri eshanu ubu ni Serena Kigali, Kompanyi Nyarwanda y’indege, RwandAir. Ibyo byemezo byarafashwe nubwo hari abaterankunga n’abanyamabanki batabonaga ko havamo ubucuruzi. Ababihakanaga bari bafite ukuri mu buryo bw’ubucuruzi butagutse ariko baribeshyaga cyane urebeye mu buryo rusange bw’ubukungu bw’ahazaza h’u Rwanda.”
Yakomeje agira ati “Abo batubuzaga kubaka cyangwa gushora imari ni bo basigaye buzuza intebe baka izo serivise.”
Yakomoje ku bwiyunge, agaruka ku buryo Abanyarwanda bashishikarijwe kugira uruhare rwo kubaka sosiyete nshya itandukanye n’iya mbere, himakazwa gushingira ubwiyunge ku gutanga ubutabera kugira ngo Abanyarwanda bongere kubana.
Yagarutse ku butabera bwunga agira ati “Mu myaka itagera ku 10, inkiko Gacaca zaciye imanza zigera kuri miliyoni ebyiri ubundi byagombaga gufata imyaka 100 ngo zicibwe n’inkiko zisanzwe.”
Perezida Kagame yavuze ku ruhare rw’abikorera mu iterambere ry’u Rwanda, agaragaza ko buri wese arebwa n’imibereho ye myiza atiriwe ategereza uruhare rw’abanyamahanga n’abaterankunga.
Ku bijyanye n’imitangire ya serivisi no gukorera mu mucyo, Umukuru w’igihugu yashimangiye ko nta kindi abayobozi bagomba gushyira imbere uretse gukorera abaturage.
Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda babonye ko bashobora guhangana n’ingaruka za Jenoside, bafata izindi ntego zasaga n’izidashoboka ariko zigerwaho
Bakurikira Ijambo kurindi rya Perezida Kagame