Perezida Paul Kagame yavuze ko ubucuruzi hagati y’umugabane wa Afurika n’igihugu cy’u Burusiya butanga icyizere cyo kubyara umusaruro ugaragara mu myaka iri imbere.
Yabitangaje kuri uyu wa Kane ku munsi wa kabiri w’inama ya mbere ihuza u Burusiya n’abayobozi b’ibihugu 54 bigize umugabane wa Afurika, higwa uburyo ubufatanye bwakomeza gutezwa imbere mu ngeri zitandukanye.
Muri iyi nama yari imaze iminsi ibiri ibera mu mujyi wa Sochi mu Burusiya, Perezida Kagame yagejeje ku bayitabiriye ijambo, ashima umubano w’u Burusiya na Afurika umaze igihe, by’umwihariko uwo u Rwanda rumaze igihe rufitanye n’icyo gihugu.
Perezida Kagame yavuze iyo nama ari umwanya mwiza by’umwihariko kuri “Afurika igeze ahantu hashimishije haba mu bijyanye n’ubucuruzi n’ikoranabuhanga.”
Yagize ati “Amasezerano nyafurika ashyiraho isoko rusange ari hafi kuba aya mbere ku isi ahurije hamwe abantu benshi, akazashyiraho amahirwe ku masosiyete ya Afurika n’abashoramari bacu ndetse n’abafatanyabikorwa hirya no hino ku isi, n’u Burusiya burimo.”
Perezida Kagame yavuze ko ari amahirwe ku Burusiya na Afurika kwagura ubufatanye n’umubano mu ngeri zirimo itumanaho mu ikoranabuhanga, ubushakashatsi mu bya siyansi n’ingufu aho u Burusiya buzwiho ubuhanga budasanzwe.
Yavuze ko ubucuruzi bw’umugabane wa Afurika n’u Burusiya akurikije uko buhagaze, bitanga icyizere cyo gutera imbere kurushaho mu minsi iri imbere.
Ati “Ubucuruzi buri hagati y’u Burusiya na Afurika bufite amahirwe yo gutera imbere mu myaka iri imbere. Mu kubuteza imbere, twiteze guhura kenshi hagati y’abashoramari bacu ku mpande zombi n’ibindi bigo. Ku ruhande rwacu, ni iby’ingenzi gukomeza kugira imiyoborere myiza iha abantu bose amahirwe angana.”
Inama ihuza Afurika n’u Burusiya yafunguwe na Perezida Vladimir Putin, ikaba igamije guteza imbere umubano n’ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika n’u Burusiya.
Putin yabwiye abayobozi bitabiriye iyo nama ko yifuza gukuba kabiri ubucuruzi u Burusiya bwakoreraga muri Afurika.
France 24 ivuga ko ubucuruzi hagati y’u Burusiya na Afurika bwikubye kabiri mu myaka itanu ishize bukagera kuri miliyari zisaga 20 z’amadolari.
U Burusiya ni igihugu cyagize uruhare runini muri Afurika mu gihe cy’intambara y’ubutita aho cyashyigikiye imitwe myinshi yaharaniraga ubwigenge.
Uwo mubano wagabanyije umurego mu 1991 na nyuma yaho ubwo icyitwaga Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti cyasenyukaga.
Kuri uyu wa Mbere, Perezida Putin yavuze ko icyifuzo cye ari uko u Burusiya bugirana umubano mwiza na Afurika ushingiye ku bwubahane, bitandukanye n’ibihugu by’i Burayi ashinja gukoresha igitugu n’iterabwoba kuri Afurika.
Putin yavuze ko kuri ubu u Burusiya bufitanye umubano mu bya gisirikare n’ibihugu bisaga 30 bya Afurika.