• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Perezida Macron yijeje ubufasha bwa gisirikare mu guhashya imitwe yitwaje intwaro muri RDC

Perezida Macron yijeje ubufasha bwa gisirikare mu guhashya imitwe yitwaje intwaro muri RDC

Editorial 13 Nov 2019 POLITIKI

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yijeje Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, ko igihugu cye kizatanga ubufasha bwa gisirikare mu guhashya imitwe yitwaje intwaro ikomeje kuyogoza u Burasirazuba bwa Congo.

Macron yabitangaje kuri uyu wa Kabiri, mu kiganiro yagiranye na Perezida Tshisekedi uri mu Bufaransa.

Perezida Macron yavuze ko ubu bufatanye bwa gisirikare buzibanda cyane mu bijyanye n’iperereza, gusa yirinze kugira byinshi atangaza nk’uko urubuga rwa 7sur7 rwabitangaje.

Ati “U Bufaransa bushyize ingufu kimwe na RDC mu kurwanya iyi mitwe yose yitwaje intwaro ikomeje guhungabanya umutekano, rimwe na rimwe ikanafatanya n’umutwe w’iterabwoba wa Islamic State.”

Perezida Macron yaboneyeho guhamagarira ibihugu byose byo mu karere birimo u Rwanda na Uganda, kwifatanya na Tshisekedi muri iki gikorwa avuga ko ari cyiza.

Macron atangaje ibi mu gihe ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zikomeje guhumbahumba imitwe yose ihungabanya umutekano irimo ADF, umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’indi.

Perezida Tshsekedi we yagize ati “Nishimiye kubona u Bufaransa bugarutse muri iki kibazo ngo gikemuke, ndifuza kubona u Bufaransa bwongera kugaragara muri Afurika kandi iyo inshuti ifite ibibazo irafashwa.”

Perezida Macron yavuze ko yifuza gusura RDC mu 2020 nyuma y’inama izahuza u Bufaransa na Afurika, izabera mu Mujyi wa Bordeaux muri Kamena.

Uyu mukuru w’igihugu yanatangaje ko yasinyanye amasezerano na Perezida Tshsekedi mu bijyanye n’iterambere, u Bufaransa bukazashora miliyoni 65 z’amayero azakoreshwa mu guteza imbere ibijyanye n’uburezi, ubuzima, kurengera ibidukikije n’ibindi.

2019-11-13
Editorial

IZINDI NKURU

Congo – Brazza yiyemeje kongera imbaraga mu gukurikirana Abakoze Jenoside babarizwayo

Congo – Brazza yiyemeje kongera imbaraga mu gukurikirana Abakoze Jenoside babarizwayo

Editorial 08 Apr 2019
Muburakari bwishi: Fayulu yasabye abamushyigikiye kwamagana ko Tshisekedi ari Perezida wa RDC

Muburakari bwishi: Fayulu yasabye abamushyigikiye kwamagana ko Tshisekedi ari Perezida wa RDC

Editorial 04 Feb 2019
Perezida Tshisekedi arakoresha intambara ya Kongo mu nyungu ze bwite

Perezida Tshisekedi arakoresha intambara ya Kongo mu nyungu ze bwite

Editorial 03 Dec 2024
Jammeh wayoboye Gambia yarezwe mu rukiko n’abarwayi ba Sida yabeshyaga ko ayibavura

Jammeh wayoboye Gambia yarezwe mu rukiko n’abarwayi ba Sida yabeshyaga ko ayibavura

Editorial 02 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gukorera hamwe kw’Abanyarwanda byahesheje Perezida Kagame igihembo cy’indashyikirwa
Mu Rwanda

Gukorera hamwe kw’Abanyarwanda byahesheje Perezida Kagame igihembo cy’indashyikirwa

Editorial 19 Oct 2017
“Smart Africa”, u Rwanda na Gabon byakuyeho amananiza mu bijyanye no guhamagarana
Mu Rwanda

“Smart Africa”, u Rwanda na Gabon byakuyeho amananiza mu bijyanye no guhamagarana

Editorial 21 Jul 2016
Amavubi yatsinzwe na Benin 3-0 hashakishwa itike y’igikombe cya Afurika 2025
Amakuru

Amavubi yatsinzwe na Benin 3-0 hashakishwa itike y’igikombe cya Afurika 2025

Editorial 11 Oct 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru