• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Perezida Magufuli yarize mu gusezera umurambo w’umunyarwenya King Majuto(Amafoto)

Perezida Magufuli yarize mu gusezera umurambo w’umunyarwenya King Majuto(Amafoto)

Editorial 10 Aug 2018 HIRYA NO HINO

Umurambo w’umunyarwenya wakunzwe cyane muri Tanzania, King Majuto wasezeweho bwa nyuma i Dar es Salaam ku wa Kane tariki ya 9 Kanama 2018, mu bamuhaye icyubahiro harimo abahanzi bakomeye na Perezida Magufuli.

King Majuto yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 8 Kanama 2018 ahagana saa munani z’ijoro, yazize kanseri yamufashe mu bugabo.

Uyu munyarwenya ubusanzwe witwa Amri Athuman, yaguye aho yari amaze iminsi mike arwariye mu Bitaro by’igihugu bya Muhimbili biri mu Mujyi wa Dar es Salaam.

Yasezeweho bwa nyuma mu muhango wabereye ahitwa Karimjee mu Mujyi wa Dar es Salaam. Mu bamusezeye harimo Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli, Jakaya Mrisho Kikwete wahoze ayobora Tanzania, abayobozi bakomeye muri CCM, Umuyobozi w’Intara ya Dar es Salaam Paul Makonda, abayobozi muri Minisiteri y’Umuco n’ubuhanzi n’abandi batandukanye.

Mu guha icyubahiro umurambo wa King Majuto, Perezida Magufuli yagaragaje akababaro gakomeye ndetse ubwo yari amaze gusezera yakuyemo amataratara afata igitambaro yihanagura amarira ubundi asohoka mu cyumba cyabereyemo uyu muhango.

Perezida Magufuli ari mu bakundaga mu buryo bukomeye urwenya, ni na we wamushakiye amafaranga yo kujya kwivuza mu Buhinde mu mwaka washize ubwo yari atangiye kuremba. Uyu muyobozi yasuye Majuto mu bitaro mu bihe bitandukanye.

Mu bahanzi b’ibyamamare mu muziki na sinema bagaragaye muri uyu muhango, harimo Wema Sepetu, Salma Jabu ‘Nisha’, Steve Nyerere, Diamond Platnumz, Ray, Shamsa Ford, Rich Mavoko, Rommy Jones n’abandi.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, umurambo wa Majuto wajyanwe iwabo aho avuka muri Tanga ari naho agomba gushyingurwa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Kanama 2018.

Magufuli yakundaga mu buryo bukomeye King Majuto

Perezida John Magufuli ubwo yasezeraga umurambo wa Majuto

Umuyobozi w’Intara ya Dar es Salaam, Paul Makonda

John Magufuli na Kikwete bahuriye muri uyu muhango

Jakaya Kikwete wahoze ayobora Tanzania ubwo yasezeraga umurambo wa Majuto

Jakaya Kikwete yihanganishije umugore wa King Majuto

Umwe mu bayobozi bakomeye muri Chama Cha Mapinduzi CCM, Humphrey Polepole

Umugore wa King Majuto, Aisha Yusuf[hagati] asigaye mu gahinda

Diamond Platnumz ari mu bari bateruye umurambo wa King Majuto

Wema Sepetu yaherekeje Majuto

Umukinnyi wa filime Salma Jabu ‘Nisha’ yarize mu buryo bukomeye

Umurambo wa King Majuto wagejejwe iwabo muri Tanga

2018-08-10
Editorial

IZINDI NKURU

RDC: Abantu benshi baguye mu gitero bikekwa ko cyagabwe na FDLR

RDC: Abantu benshi baguye mu gitero bikekwa ko cyagabwe na FDLR

Editorial 02 May 2018
Minisitiri Mushikiwabo yanenze itangazamakuru rya Afurika kwima amaso ibibera iwabo

Minisitiri Mushikiwabo yanenze itangazamakuru rya Afurika kwima amaso ibibera iwabo

Editorial 12 Mar 2018
Uganda: Umusirikare wa UPDF yibye umukozi wa mobile money amutunze imbunda

Uganda: Umusirikare wa UPDF yibye umukozi wa mobile money amutunze imbunda

Editorial 13 Oct 2018
Abantu 7 mu Rwanda bakize Coronavirus, abanduye bagera ku 134 bavuye ku 127

Abantu 7 mu Rwanda bakize Coronavirus, abanduye bagera ku 134 bavuye ku 127

Editorial 15 Apr 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Judith Heard ukomoka mu Rwanda yafungiwe muri Uganda kubera amafoto y’ubwambure
HIRYA NO HINO

Judith Heard ukomoka mu Rwanda yafungiwe muri Uganda kubera amafoto y’ubwambure

Editorial 01 Aug 2018
Muri Uganda kwicwa uzira ubusa ni ibisanzwe” Bobi Wine
INKURU NYAMUKURU

Muri Uganda kwicwa uzira ubusa ni ibisanzwe” Bobi Wine

Editorial 13 Jul 2019
Police yamusubije 10 780€ na 100 000Frw yari yibwe n’umukozi we wo mu rugo
Mu Mahanga

Police yamusubije 10 780€ na 100 000Frw yari yibwe n’umukozi we wo mu rugo

Editorial 29 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru