Uko ibintu bigenda byigaragaza mu Burundi n’uko Perezida Petero Nkurunziza agiye kujya mu bibazo bikomeye ku buryo n’imbonerakure ze zizamukuraho amaboko nareba nabi zimwihitanire !
Ibibazo byo mu Burundi byatangiye muri Mata umwaka ushize aho Nkurunziza yafataga icyemezo cyo kwiyamamariza manda ya gatatu, binyuranye n’amasezerano ya Arusha n’itegeko nshinga. Ibi byakurikiwe n’ubwicanyi bwa buri munsi binatuma abantu bagera ku bihumbi 300 bahunga igihugu.
Amahanga yakomeje kwamagana ibibera mu Burundi ariko ugasanga ubutegetsi bwa Nkurunziza butabyitayeho. AU yashatse kohereza ingabo muri icyo gihugu ariko Bujumbura irabyanga, LONI nayo yashatse koherezayo abapolisi, ubutegetsi muri icyo gihugu nabyo bukomeza kubyangira kugeza n’ubu !
Umuryango wa Afurika yunze ubumwe(AU) utangaje yuko ushaka kohereza ingabo mu Burundi , Bujumbura yavuze yuko niziza izabifata nk’uko yatewe hanyuma izakirane amasasu. Izo ngabo kutoherezwa ubutegetsi bwa Nkurunziza bugomba kuba bwarabifashe nk’aho AU yabutinye, bubyina insinzi !
Ariko ukuri uko kumeze n’uko AU itigeze itinya Nkurunziza, ahubwo benshi mu bakuru b’ibihugu biyigize bakoze imibare babona igisubizo kibabuza gushyigikira ibyo kohereza ku ngufu ingabo mu Burundi.
Uko kwifata ngo ntiboherezeyo ingabo u Burundi butabishaka ntabwo kwari ugutinya yuko koko zari kwakirizwa amasasu ahubwo kwari ugutinya urugero rwari kuba rutanzwe kandi nabo byazashobora kubabaho kuko beshi muri abo bategeka ibihugu bya Afurika badatandukanye cyane na Petero Nkurunziza. Ni ba Yahya Jammeh wa Gambia n’abandi nka Adris Deby wa Tchad, ubu ari nawe uyoboye AU !
AU kutohereza ingabo mu Burundi na LONI kudakoresha igitsure gikomeye ngo ba bapolisi babe bakoherezwa mu Burundi leta y’icyo gihugu ntibibonemo intsinzi, ahubwo yitegure ingaruka mbi zabyo. Niba kandi ubutegetsi bwa Nkurunziza bwarebaga kure bwakabaye bumaze kubona yuko izo ngaruka mbi zatangiye kwigaragaza.
Iki gihugu cy’u Burundi ahanini kiriho kubera inkunga z’amahanga. Izo nkunga zitariho ubuzima bwahagarara. Umwe mu baterankunga bakuru b’u Burundi ni umuryango w’ibihugu by’u Bulayi (EU).
Uyu muryango warangije guhagarika inkunga wahaga leta y’u Burundi, ukanavuga yuko uzakomeza gukora ibishoboka byose ngo ubutegetsi bwa Nkurunziza buzakomeze kubura amafaranga y’amahanga (foreign currency) atuma butumiza ibintu hanze ! Amerika nayo yarangije gukura u Burundi ku rutonde rw’ibihugu byoroherezwa kohereza ibicuruzwa muri icyo gihugu.
Ahantu u Burundi bwari busigaye bukura amafaranga y’amahanga agaragara ni mu basirikare n’abapolisi bwoherezaga kubungabunga amahoro mu bindi bihugu. Icyo gihugu cy’u Burundi ni kimwe mu bihugu byari bifite abapolisi muri Central Africa (CAR) ariko mu kwezi gushize LONI yarivumbuye yanga yuko abari bacyuye igihe basimbuzwa abandi !
Abasirikare b’u Burundi nabo bari muri CAR uwo muryango w’abibumbye urabashinja kuba batitwara neza kuburyo batangiye gukorwaho iperereza kureba yuko baba batarijanditse mu bikorwa by’iyicarubozo n’ibindi byaha bihanwa n’amategeko mpuzamahanga. Bigaragaye yuko abo basirikare b’u Burundi bakoreye ubugizi bwa nabi abo bagombaga gutabara bishobora gutuma LONI isaba Bujumbura gukura abasirikare bayo muri CAR nk’uko byagendekeye ba bapolisi twavugaga !
Ahandi u Burundi bufite abasirikare bo ni muri Somalia mu butumwa bwa AU.
Umuterankunga mukuru w’ingabo zose za AU muri Somalia ni ya EU yarangije gufata icyemezo cyo gukomanyiriza u Burundi. EU ubu ivuga yuko AU nidashaka uburyo bw’uko amafaranga yagenerwaga abasirikare kuva mu Burundi atanyura mu maboko y’ubutegetsi bw’icyo gihugu izahagarika iyo nk’unga.
Uko u Burundi rero bugenda bukomanyirizwa niko leta igenda ibura amafaranga yo gukoresha mu bintu bya ngombwa, ahamaze gukubitika cyane hakaba ari mu rwego rw’uburezi n’ubwo no mu zindi nzego atari shyashya. Bimaze kugaragara yuko u Burundi bumaze gukena cyane.
Perezida Petero Nkurunziza
Uko u Burundi rero buzagenda burushaho gukena, leta idafite amafaranga yo gukoresha ni nako ubutegetsi buzagenda bunanira Nkurunziza kugeza n’aho n’imbonerakure ze zizamukuriraho amaboko kuko azaba atagifite ibyo azishukisha, nareba nabi zibe zanamwihitanira !
Casmiry Kayumba