Ku nshuro ya mbere Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, na mugenzi we wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-un, bahuriye muri Singapore mu biganiro byitezweho kurangiza amakimbirane amaze igihe hagati y’ibihugu byombi kubera intwaro za kirimbuzi.
Nyuma yo gusuhuzanya mu kiganza byamaze amasegonda nka 12, Trump na Kim, bahise bajya kugirana inama yihariye yitabiriwe n’abasemuzi gusa yamaze iminota nka 40. Aba bayobozi bongeye guhurira ku meza basangira bari kumwe n’ababaherekeje.
Ibiganiro byaranzwe no kutumvikana ku mpande zombi. Trump yigeze gutangaza ko akuyeho ibi biganiro kubera uburakari bweruye bwumvikanye mu mvugo ziheruka za Kim Jong-un, avuga ko yumva bidakwiriye ko byaba muri iki gihe. Nyuma y’umunsi umwe yaje kwisubiraho yemeza ko bizaba kuko impande zombi zagaragaje inyota yo kuganira.
Mu ijambo Trump yavugiye kuri Capella Hotel yahuriyemo na Kim, yatangaje ko ibiganiro byagenze neza kurenza uko buri wese yabitekerezaga.
Umwe mu bayobozi ba Amerika yabwiye CNN ko Trump na Kim bari businye amasezerano y’ibyo bari bugereho mu biganiro byabo kugira ngo buri umwe asezeranye undi ko iyo ntambwe izakomeza.
Muri iyi nama Perezida Trump arashaka ko Koreya ya Ruguru ihagarika umugambi wayo w’intwaro za kirimbuzi, mu gihe Kim yifuza ko Amerika ikura intwaro zayo mu mwigimbakirwa wa Koreya kandi akagirirwa icyizere n’amahanga yose ko yashyize iherezo ku bushotoranyi bw’igihugu, bigatuma gikurwa mu kato n’ubukene kagiteye.