• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Perezida wa Kongo, Félix Tshisekedi, yakwepye inama yigaga ikibazo cy’umutekano muke mu gihugu cye

Perezida wa Kongo, Félix Tshisekedi, yakwepye inama yigaga ikibazo cy’umutekano muke mu gihugu cye

Editorial 15 Dec 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Mahanga

Kuri uyu wa gatatu, tariki 14 Ukuboza 2022, i Washington muri Amerika hateraniye inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba, ikaba yari igamije kurebera hamwe uko umutekano wagaruka mu burasirazuba bwa Kongo.

Icyatunguye benshi ni uko Perezida wa Kongo, Félix Tshisekedi atagaragaye muri iyo nama, nk’aho iby’umutekano w’igihugu cye bitamureba. Amakuru atugeraho aravuga ko ubwo bagenzi be bari mu nama, we yari ariho asinyana n’amasosiyete yo muri Amerika,  amasezerano arebana n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Kongo.

Mbere y’iyo nama yitabiriwe na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Yoweri K. Museveni wa Uganda, Samia Suluhu Hassan wa Tanzaniya, William Ruto wa Kenya, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi na Perezida Lourenço wa Angola, Félix Tshisekedi yari yahuye na Anthony Blinken, Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amarika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, wamwihanangirije, amusaba guhagarika inkunga Leta ya Kongo itera imitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR, ndetse akanashyira akadomo ku mvugo zibiba urwango, cyane cyane  izibasira Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi. 

Perezida Tshisekedi ntakibasha guhisha ko akorana n’abajenosideri ba FDLR, dore ko yanivugiye ko azashyigikira umuntu wese uzashaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda. Ibi byanemejwe n’abarwanyi ba FDLR umutwe wa M23 wafatiye ku rugamba, bakaba baraneretswe itangazamakuru mpuzamahanga, biyemerera ko bafatanya ku rugamba n’igisirikari cya Kongo, FARDC. Ese Tshisekedi ntiyaba yarakwepye  bagenzi be bo mu karere, ngo batamugayira imvugo nyandagazi akoresha yibasira mugenzi we w’u Rwanda, bakanamubaza impamvu agaragaza ubushake buke mu kugarura amahoro n’umutekano muri Kongo?

Tugarutse ku nama y’Abakuru b’Ibihugu byo muri aka karere, twamenye ko  yashojwe hasabwe ko impande zishyamiranye muri Kongo zishyira mu bikorwa imyanzuro y’inama yabereye i Luanda tariki 23 Ugushyingo 2022 , irimo isaba umutwe wa M23 gushyira intwaro hasi, imitwe y’abanyamahanga iri muri Kongo nka FDLR, igataha mu bihugu byabo. Abasesenguzi bo bakomeje guhamya ko bigoranye ko iyi myanzuro ishyirwa mu bikorwa, ahanini kubera ubushake buke bw’ubutegetsi bwa Kinshasa.

2022-12-15
Editorial

IZINDI NKURU

Abongereza barinubira leta yabo isesagura amafaranga menshi ku ba jenosideri batanu bahaburanishirizwa

Abongereza barinubira leta yabo isesagura amafaranga menshi ku ba jenosideri batanu bahaburanishirizwa

Editorial 10 Sep 2019
Gen Mubarakh Muganga yakurikiye umukino APR FC yatsinzemo Etoile de l’Est 1-0, ihita irusha Rayon Sports amanota 10

Gen Mubarakh Muganga yakurikiye umukino APR FC yatsinzemo Etoile de l’Est 1-0, ihita irusha Rayon Sports amanota 10

Editorial 06 Mar 2024
Mu Rwego Rwo Guhunga Ubutabera Kayumba Nyamwasa Yatahiye Umuzulukazi

Mu Rwego Rwo Guhunga Ubutabera Kayumba Nyamwasa Yatahiye Umuzulukazi

Editorial 05 Feb 2018
Agahuru k’abajenosideri mu Bufaransa kahiye, naho abatwereye Kabuga baricuza kubera urutonde rwabo rwashyikirijwe Polisi

Agahuru k’abajenosideri mu Bufaransa kahiye, naho abatwereye Kabuga baricuza kubera urutonde rwabo rwashyikirijwe Polisi

Editorial 05 Jul 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amafoto: Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko ndetse no gusaba no gukwa, Umuhanzi Platini yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Ingabire Olivia
Amakuru

Amafoto: Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko ndetse no gusaba no gukwa, Umuhanzi Platini yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Ingabire Olivia

Editorial 29 Mar 2021
Asinah yatangaje umukunzi mushya yasimbuje Riderman wamubenze
Mu Rwanda

Asinah yatangaje umukunzi mushya yasimbuje Riderman wamubenze

Editorial 23 Aug 2017
Izindi ‘tracts’ nyinshi zafashwe mu biro by’Intara y’Amajyepfo
ITOHOZA

Izindi ‘tracts’ nyinshi zafashwe mu biro by’Intara y’Amajyepfo

Editorial 15 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru