• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Perezida wa Kongo, Félix Tshisekedi, yakwepye inama yigaga ikibazo cy’umutekano muke mu gihugu cye

Perezida wa Kongo, Félix Tshisekedi, yakwepye inama yigaga ikibazo cy’umutekano muke mu gihugu cye

Editorial 15 Dec 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Mahanga

Kuri uyu wa gatatu, tariki 14 Ukuboza 2022, i Washington muri Amerika hateraniye inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba, ikaba yari igamije kurebera hamwe uko umutekano wagaruka mu burasirazuba bwa Kongo.

Icyatunguye benshi ni uko Perezida wa Kongo, Félix Tshisekedi atagaragaye muri iyo nama, nk’aho iby’umutekano w’igihugu cye bitamureba. Amakuru atugeraho aravuga ko ubwo bagenzi be bari mu nama, we yari ariho asinyana n’amasosiyete yo muri Amerika,  amasezerano arebana n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Kongo.

Mbere y’iyo nama yitabiriwe na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Yoweri K. Museveni wa Uganda, Samia Suluhu Hassan wa Tanzaniya, William Ruto wa Kenya, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi na Perezida Lourenço wa Angola, Félix Tshisekedi yari yahuye na Anthony Blinken, Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amarika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, wamwihanangirije, amusaba guhagarika inkunga Leta ya Kongo itera imitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR, ndetse akanashyira akadomo ku mvugo zibiba urwango, cyane cyane  izibasira Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi. 

Perezida Tshisekedi ntakibasha guhisha ko akorana n’abajenosideri ba FDLR, dore ko yanivugiye ko azashyigikira umuntu wese uzashaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda. Ibi byanemejwe n’abarwanyi ba FDLR umutwe wa M23 wafatiye ku rugamba, bakaba baraneretswe itangazamakuru mpuzamahanga, biyemerera ko bafatanya ku rugamba n’igisirikari cya Kongo, FARDC. Ese Tshisekedi ntiyaba yarakwepye  bagenzi be bo mu karere, ngo batamugayira imvugo nyandagazi akoresha yibasira mugenzi we w’u Rwanda, bakanamubaza impamvu agaragaza ubushake buke mu kugarura amahoro n’umutekano muri Kongo?

Tugarutse ku nama y’Abakuru b’Ibihugu byo muri aka karere, twamenye ko  yashojwe hasabwe ko impande zishyamiranye muri Kongo zishyira mu bikorwa imyanzuro y’inama yabereye i Luanda tariki 23 Ugushyingo 2022 , irimo isaba umutwe wa M23 gushyira intwaro hasi, imitwe y’abanyamahanga iri muri Kongo nka FDLR, igataha mu bihugu byabo. Abasesenguzi bo bakomeje guhamya ko bigoranye ko iyi myanzuro ishyirwa mu bikorwa, ahanini kubera ubushake buke bw’ubutegetsi bwa Kinshasa.

 

 

2022-12-15
Editorial

IZINDI NKURU

Leah Karegeya afite agahinda ko gufungwa kwa Tumukunde no gusiragizwa na Kayumba Nyamwasa wamucucuye ibyo umugabo we yasize nareke kwitwaza Rushyashya itangaza ibiriho  

Leah Karegeya afite agahinda ko gufungwa kwa Tumukunde no gusiragizwa na Kayumba Nyamwasa wamucucuye ibyo umugabo we yasize nareke kwitwaza Rushyashya itangaza ibiriho  

Editorial 30 Mar 2020
Gereza zarekuye abagororwa 870, barimo abahawe imbabazi na Perezida

Gereza zarekuye abagororwa 870, barimo abahawe imbabazi na Perezida

Editorial 15 Dec 2016
Uko Kayumba yagaragaye i Kampala muri hotel ihenze

Uko Kayumba yagaragaye i Kampala muri hotel ihenze

Editorial 20 May 2019
Ingabire Victoire Ajye Yibuka Ko Yafunzwe N’ibimenyetso Byavuye Mu Buholandi, Naho Isano N’abajenosideri, Akabaye Icwende Ntikoga Ngo Gashiremo Umunuko

Ingabire Victoire Ajye Yibuka Ko Yafunzwe N’ibimenyetso Byavuye Mu Buholandi, Naho Isano N’abajenosideri, Akabaye Icwende Ntikoga Ngo Gashiremo Umunuko

Editorial 04 Jun 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hasohotse ubushakashatsi bw’uko Jenoside yateguwe igashyirwa mu bikorwa aho Habyalimana yavukaga
Mu Mahanga

Hasohotse ubushakashatsi bw’uko Jenoside yateguwe igashyirwa mu bikorwa aho Habyalimana yavukaga

Editorial 27 Apr 2016
Manchester United yatsikiye bihesha Manchester City igikombe cya Shampiyona
IMIKINO

Manchester United yatsikiye bihesha Manchester City igikombe cya Shampiyona

Editorial 16 Apr 2018
Etienne Gatanazi Yeruye Yanika Ifu Mu Muyaga Ashakira Ibigaze Mu Bigarasha
Amakuru

Etienne Gatanazi Yeruye Yanika Ifu Mu Muyaga Ashakira Ibigaze Mu Bigarasha

Editorial 28 Jul 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru