• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Perezida Yower K. Museveni yashyizeho abambasaderi bashya basaga 40 icyarimwe, abaha inshingano zigoranye zo kuzahura isura ya Uganda yahindanye mu ruhando mpuzamahanga

Perezida Yower K. Museveni yashyizeho abambasaderi bashya basaga 40 icyarimwe, abaha inshingano zigoranye zo kuzahura isura ya Uganda yahindanye mu ruhando mpuzamahanga

Editorial 13 Dec 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Urutonde rw’abambasaderi 37 n’ababungirije 4, Perezida Yoweri K. Museveni yarushyizeho umukono kuri iki cyumweru, tariki 12 Ukuboza 2021.

Abari bahagarariye Uganda mu bihugu bigize Umuryango w’Akarere k’Afrika y’Uburasirazuba, bose bahinduwe.
Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda yagizwe Rtd Maj Gen. Robert Rusoke, akaba asimbuye Madamu Oliver Wonekha, wari uri mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2017.

Ambasaderi Richard Kabonero wigeze guhagararira Uganda mu Rwanda ndetse no muri Tanzaniya, we yashyizwe ku gatebe. Ababikurikiranira hafi baremeza ko yaba yazize guterana amagambo na Adonia Ayebare, Ambasaderi wa Uganda i New York muri Amerika, akaba n’inkoramutima ya Perezida Museveni.

Aba bagabo bombi bapfaga ko Ambasaderi Richard Kabonero abuza ubutegetsi bw’igihugu cye gukomeza ibikorwa by’ubushotoranyi ku Rwanda, mu gihe Adonia Ayebare we ari intagondwa isanga ahubwo ubushotoranyi budahagije.

Mu bagizwe abambasaderi kandi harimo Judith Nsababeera woherejwe i Guanzhou mu Bushinwa. Uyu mugore yigeze kuba umwe mu bahagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, mu myaka ya za 2012-2013 akaba yari “Umunyarwandakazi”. Byahe ko ahubwo yari “gatumwa” wa Uganda ushinzwe kononera u Rwanda no kuneka amabanga yarwo! Icyakora ubanza ngo yaratashye amara masa, kuko bitatinze kumutahura.

Abambasaderi bashya rero bahawe inshingano yo kuzahura isura ya Uganda yahindanye cyane mu ruhando mpuzamahanga.

Zimwe mu mpamvu zatumye ibihugu byinshi bitakariza icyizere ubutegetsi bwa Perezida Museveni, harimo ruswa yamunze inzego zose z’ubuyobozi, ariko cyane cyane izishinzwe imari, ubuzima n’umutekano. Hari kandi guhutaza abatavuga rumwe n’ubutegetsi, ibintu bikaba byaradogereye cyane mu matora y’umukuru w’igihugu aheruka, aho benshi mu bayoboke ba Bobi Wine wari uhanganye na Museveni muri ayo matora, bishwe, barakomeretswa abandi n’ubu bakaba bagifunze.

Guhonyora uburenganzira bwa muntu muri Uganda byabaye ifunguro rya buri munsi ku baturage b’inzirakarengane, barimo n’Abanyarwanda batuye cyangwa bagenda muri icyo gihugu.

Gen Abel Kandiho utegeka urwego rw’ubutasi mu gisirikari cya Uganda, CMI, niwe uri ku isonga ry’ubwo bugome, ndetse Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zikaba ziherutse kumufatira ibihano. Birashoboka kandi ko Gen Kandiho yabimburiye benshi, kuko mu minsi iri imbere dushobora kuzumva n’ibindi byegera bya Perezida Museveni byahawe akato mu mahanga.

Ikindi amahanga anenga cyane, ni uburyo umuryango wa Perezida Museveni wikubiye ubukungu bw’igihugu, dore ko umugore we Janet Museveni ari umwe mu bagize guverinoma, umuhungu we Gen Muhoozi Kainerugaba akaba umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka.

Ibikorwa bikomeye by’ubucuruzi biri mu biganza bya murumuna wa Museveni, Gen Salim Saleh, bikaba binazwi ko ari nawe ugenzura ubucuruzi bwa rwihishwa Uganda ikorana na ADF, n’indi mitwe y’iterabwoba ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Uganda iherutse kohereza uruhuri rw’abasirikari muri Kongo, ibeshya ko bagiye kurwanya ADF, kandi bizwi ko uwo mutwe ahubwo ukorana n’ibyegera bya Perezida Museveni. Iki gikorwa nacyo amahanga ntiyakibonye neza, kuko asanga hari indi migambi mibisha icyihishe inyuma.

Abambasaderi bashya bikorejwe ishyiga rishyushye ryo gukinga amahanga ibikarito mu maso. Basabwe gusobanura iryo kinamico ryo kurwanya umufatanyabikorwa, n’ ibindi bikorwa bibi kandi bigaragarira buri wese, by’ubwo butegetsi bwa Kampala.

So ukwanga akuraga ibyamunaniye.

2021-12-13
Editorial

IZINDI NKURU

Ruswa iravuza ubuhuha mu bayobozi ba CNDD FDD, Ndayishimiye nawe yigira inama yo gushinja u Rwanda ngo bucye kabiri

Ruswa iravuza ubuhuha mu bayobozi ba CNDD FDD, Ndayishimiye nawe yigira inama yo gushinja u Rwanda ngo bucye kabiri

Editorial 03 Jan 2024
Rwanda 2015: Winding up Business with a unique selling proposition

Rwanda 2015: Winding up Business with a unique selling proposition

Editorial 04 Jan 2016
U Rwanda rwongeye gushinjwa ibinyoma Loni ikabiha agaciro

U Rwanda rwongeye gushinjwa ibinyoma Loni ikabiha agaciro

Editorial 17 May 2016
Huye: Ba nyiri amahoteri basabwe kugira uruhare mu gukumira ihohoterwa rikorerwa abana

Huye: Ba nyiri amahoteri basabwe kugira uruhare mu gukumira ihohoterwa rikorerwa abana

Editorial 07 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abanyeshuri 855 basobanuriwe ububi bw’ibiyobyabwenge
Mu Mahanga

Abanyeshuri 855 basobanuriwe ububi bw’ibiyobyabwenge

Editorial 19 Feb 2016
Dr Sila Cehreli, impuguke mu by’amateka  akaba n’umushakashatsi muri Kamunuza ya Marmara, muri Turikiya, aragaragaza ko abiyita abahanga nka Judi  Rever, amateka azabagayira ubuswa n’ubugome mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
Amakuru

Editorial 28 Dec 2020
Police Hand Ball Club ikomeje kwitwara neza muri Shampiyona
Mu Mahanga

Police Hand Ball Club ikomeje kwitwara neza muri Shampiyona

Editorial 03 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru