Urutonde rw’abambasaderi 37 n’ababungirije 4, Perezida Yoweri K. Museveni yarushyizeho umukono kuri iki cyumweru, tariki 12 Ukuboza 2021.
Abari bahagarariye Uganda mu bihugu bigize Umuryango w’Akarere k’Afrika y’Uburasirazuba, bose bahinduwe.
Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda yagizwe Rtd Maj Gen. Robert Rusoke, akaba asimbuye Madamu Oliver Wonekha, wari uri mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2017.
Ambasaderi Richard Kabonero wigeze guhagararira Uganda mu Rwanda ndetse no muri Tanzaniya, we yashyizwe ku gatebe. Ababikurikiranira hafi baremeza ko yaba yazize guterana amagambo na Adonia Ayebare, Ambasaderi wa Uganda i New York muri Amerika, akaba n’inkoramutima ya Perezida Museveni.
Aba bagabo bombi bapfaga ko Ambasaderi Richard Kabonero abuza ubutegetsi bw’igihugu cye gukomeza ibikorwa by’ubushotoranyi ku Rwanda, mu gihe Adonia Ayebare we ari intagondwa isanga ahubwo ubushotoranyi budahagije.
Mu bagizwe abambasaderi kandi harimo Judith Nsababeera woherejwe i Guanzhou mu Bushinwa. Uyu mugore yigeze kuba umwe mu bahagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, mu myaka ya za 2012-2013 akaba yari “Umunyarwandakazi”. Byahe ko ahubwo yari “gatumwa” wa Uganda ushinzwe kononera u Rwanda no kuneka amabanga yarwo! Icyakora ubanza ngo yaratashye amara masa, kuko bitatinze kumutahura.
Abambasaderi bashya rero bahawe inshingano yo kuzahura isura ya Uganda yahindanye cyane mu ruhando mpuzamahanga.
Zimwe mu mpamvu zatumye ibihugu byinshi bitakariza icyizere ubutegetsi bwa Perezida Museveni, harimo ruswa yamunze inzego zose z’ubuyobozi, ariko cyane cyane izishinzwe imari, ubuzima n’umutekano. Hari kandi guhutaza abatavuga rumwe n’ubutegetsi, ibintu bikaba byaradogereye cyane mu matora y’umukuru w’igihugu aheruka, aho benshi mu bayoboke ba Bobi Wine wari uhanganye na Museveni muri ayo matora, bishwe, barakomeretswa abandi n’ubu bakaba bagifunze.
Guhonyora uburenganzira bwa muntu muri Uganda byabaye ifunguro rya buri munsi ku baturage b’inzirakarengane, barimo n’Abanyarwanda batuye cyangwa bagenda muri icyo gihugu.
Gen Abel Kandiho utegeka urwego rw’ubutasi mu gisirikari cya Uganda, CMI, niwe uri ku isonga ry’ubwo bugome, ndetse Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zikaba ziherutse kumufatira ibihano. Birashoboka kandi ko Gen Kandiho yabimburiye benshi, kuko mu minsi iri imbere dushobora kuzumva n’ibindi byegera bya Perezida Museveni byahawe akato mu mahanga.
Ikindi amahanga anenga cyane, ni uburyo umuryango wa Perezida Museveni wikubiye ubukungu bw’igihugu, dore ko umugore we Janet Museveni ari umwe mu bagize guverinoma, umuhungu we Gen Muhoozi Kainerugaba akaba umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka.
Ibikorwa bikomeye by’ubucuruzi biri mu biganza bya murumuna wa Museveni, Gen Salim Saleh, bikaba binazwi ko ari nawe ugenzura ubucuruzi bwa rwihishwa Uganda ikorana na ADF, n’indi mitwe y’iterabwoba ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Uganda iherutse kohereza uruhuri rw’abasirikari muri Kongo, ibeshya ko bagiye kurwanya ADF, kandi bizwi ko uwo mutwe ahubwo ukorana n’ibyegera bya Perezida Museveni. Iki gikorwa nacyo amahanga ntiyakibonye neza, kuko asanga hari indi migambi mibisha icyihishe inyuma.
Abambasaderi bashya bikorejwe ishyiga rishyushye ryo gukinga amahanga ibikarito mu maso. Basabwe gusobanura iryo kinamico ryo kurwanya umufatanyabikorwa, n’ ibindi bikorwa bibi kandi bigaragarira buri wese, by’ubwo butegetsi bwa Kampala.
So ukwanga akuraga ibyamunaniye.