• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Polisi y’u Rwanda irashimira abaturage uko bitwaye muri Tour du Rwanda 2017

Polisi y’u Rwanda irashimira abaturage uko bitwaye muri Tour du Rwanda 2017

Editorial 21 Nov 2017 Mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda irashima imyitwarire yaranze abakoresha umuhanda by’umwihariko n’abanyarwanda bose muri rusange mu isiganwa ry’amagare Tour du Rwanda ku nshuro yaryo ya cyenda, aho ryarangiye nta mpanuka ikomeye  ibayeho.

 Umuvugizi w’ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CIP Emmanuel Kabanda yagize ati:” Uretse  impanuka ebyiri zoroheje zabayereye muri Rubavu no ku Gisozi , aho abanyamagare bagonganye bananiwe gukata ikorosi, ahandi abakoresha umuhanda bubahirije amategeko uko bikwiye kandi borohereje imigendekere myiza y’isiganwa ryose.”

CIP Kabanda yagize kandi ati:” Turashima uko abakoresha umuhanda bitwaye; bitabiriye ari benshi ku mihanda kandi ntawaribangamiye; abakunzi b’umukino w’amagare bubahirije imirongo beretswe batagomba kurenga, abana bakurikiranywe neza n’abakuru cyangwa ababyeyi babo babaga babazanye hafi y’imihanda.”

 Umunyarwanda Areruya Joseph wakiniraga iipe ya Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo niwe watsinze iri siganwa ryarangiye kuri iki cyumweru, nyuma y’ibilometero 819 bagenze mu gihugu barinzwe na Polisi y’u Rwanda.

Yongeyeho ati:”Turagira  inama abanyamaguru, abanyamagare, abamotari ndetse n’abashoferi b’imodoka gukomeza kubahiriza amategeko y’umuhanda kandi bakamenya ko umuhanda ari igikorwaremezo rusange kandi gikoreshwa n’abantu batandukanye mu buryo bagenerwa n’amategeko. Abo bantu bakaba bakunda ubuzima bwabo kandi  hari abo bafite  mu nshingano kandi babakeneyeho byinshi mu buzima bwabo.”

 Ubukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda bugeze mu cyumweru cyabwo cya 2, ahazibandwa ku gukangurira abamotari gukumira no kwirinda impanuka.

Ubu bukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti:”Menya kandi wubahirize amategeko y’umuhanda, urengera ubuzima.”

2017-11-21
Editorial

IZINDI NKURU

Inkuru yabaye impamo, umunyacyaha Cassien Ntamuhanga watorotse gereza mu Rwanda yafatiwe i Maputo

Inkuru yabaye impamo, umunyacyaha Cassien Ntamuhanga watorotse gereza mu Rwanda yafatiwe i Maputo

Editorial 28 May 2021
Iya 21 Mata 1994: Abanyeshuri n’abarimu ba Kaminuza Nkuru y’u Rwanda bishwe urubozo

Iya 21 Mata 1994: Abanyeshuri n’abarimu ba Kaminuza Nkuru y’u Rwanda bishwe urubozo

Editorial 21 Apr 2018
Imodoka 73 zafatiwe imikoreshereze mibi y’utugabanyamuvuduko

Imodoka 73 zafatiwe imikoreshereze mibi y’utugabanyamuvuduko

Editorial 26 Jun 2017
Perezida Kagame yasoje umwiherero w’abayobozi, dore impanuro yabageneye

Perezida Kagame yasoje umwiherero w’abayobozi, dore impanuro yabageneye

Editorial 02 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Police FC iyoboye shampiyona, nyuma y’intsinzi i Musanze
Amakuru

Police FC iyoboye shampiyona, nyuma y’intsinzi i Musanze

Editorial 30 Oct 2017
Knowless na Clement  Itorero ryanze kubasezeranya bitabaza Pasiteri wigenga
IMIKINO

Knowless na Clement Itorero ryanze kubasezeranya bitabaza Pasiteri wigenga

Editorial 07 Aug 2016
Zimbabwe: Umugore wa Robert Mugabe akurikiranyweho ubucuruzi butemewe bw’amahembe y’inzovu
Mu Mahanga

Zimbabwe: Umugore wa Robert Mugabe akurikiranyweho ubucuruzi butemewe bw’amahembe y’inzovu

Editorial 26 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru