Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bakora mu Ishami ryayo ry’ubuvuzi barimo gupima ku buntu agakoko gatera SIDA abapolisi n’abafatanyabikorwa mu kubungabunga umutekano bo mu karere ka Karongi.
Iki gikorwa cyatangiye ku itariki 10 z’uku Kwezi. Biteganyijwe ko kizamara iminsi icumi.
Iyi serivisi irimo guhabwa abagize Komite zo kubungabunga umutekano, abagize Urwego rwunganira akarere mu gucunga umutekano (DASSO), Inkeragutabara , Abajyanama b’ubuzima, n’imiryango y’abagize ibi byiciro.
Usibye kubapima agakoko gatera SIDA; iri tsinda riyobowe na Chief Inspector of Police (CIP) Dr Justin Mucyo ritera mu nzu zabo umuti wica imibu itera Malariya, ibiheri, n’ibindi bishobora gutera uburwayi butandukanye.
Mu kiganiro na CIP Dr Mucyo yavuze ko bahereye mu murenge wa Rubengera; aho basuzumwe 40, ku munsi ukurikira basuzuma 36 bo mu murenge wa Bwishyura; naho ku munsi wa gatatu; ni ukuvuga ku itariki 13 z’uku Kwezi bahaye iyi serivisi abo mu murenge wa Mubuga bagera ku 100.
Yavuze ko mbere yo kubasuzuma babanza kubaganiriza ku bitera ubwandu bw’agakoko gatera SIDA; aho bababwira ko mu bigatera harimo imibonano mpuza bitsina idakingiye; hanyuma bakabagira inama yo gukoresha agakingirizo; kandi yongeraho ko babigisha uburyo bwiza bwo kugakoresha.
Iki gikorwa cyatewe inkunga na Minisiteri y’ubuzima; ibinyujije mu mushinga wayo witwa Single Project Implementation Unit (SPIU).
CIP Dr Mucyo yagize ati,” Hari ababa bacyeka ko banduye agakoko gatera SIDA. Igikorwa nk’iki gituma bamenya uko ubuzima bwabo buhagaze; bityo bafata ingamba. Iyi gahunda igamije kandi gufatanya n’izindi nzego kurwanya Malariya.”
Yavuze ko ibikorwa by’isuzuma n’ubujyanama bigenda neza nk’uko byateganjijwe. Yongeyeho ko abapimwe bahabwa udukingirizo; aho mu karere ka Karongi bateganya gutanga utugera ku 10,000.
Mu mwaka ushize, Ishami rya Polisi y’u Rwanda ry’ubuvuzi ryahaye iyi serivisi abagera ku 12,000 bo mu turere tw’Intara y’Amajyepfo; bakaba barahawe idukingirizo tugera ku 149,000.
RNP