Kuri iki Cyumweru tariki 24 Nyakanga 2016, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, herekanywe Abarundikazi batatu bafashwe bagiye gucuruzwa mu muhanga, nyuma yo kwizezwa ibitangaza bakanafashwa kubona ibyangombwa by’inzira.
Aba barundikazi batangarije abanyamakuru ko hari umurundikazi mugenzi wabo wababwiye ko ashaka kubarangira akazi ko mu rugo mu gihugu cya Saudi Arabia, aho yabizezaga ko bazajya babasha guhembwa amafaranga y’amarundi ibihumbi magana atanu (500.000) buri kwezi.
Uwo murundikazi mugenzi wabo bavuga ko yitwa Rehema bakunda kwita Mama Sandra, bemeza ko yabijeje ibitangaza ariko n’ubwo baziranye buri umwe akaba yaramuvugishaga ukwe akanamubwira kubigira ibanga. Buri umwe yamushakiye ibyangombwa by’inzira anamupimisha indwara zose zirimo diyabete, umwijima, SIDA n’izindi, ababwira ko ashaka kureba niba bazabasha gukora akazi neza bafite imbaraga n’ubuzima bwiza.
Igihe cyarageze ababwira ko bazafata imodoka ya Yahoo Express ibazana mu Rwanda, hanyuma abizeza ko nibagera ku mupaka bazabona umuntu ubazi uzabafasha kugera muri Saudi Arabia. Ibyangombwa n’amafaranga y’urugendo byose byakorwaga nta mafaranga bishyuye. Bageze ku mupaka babajijwe n’abapolisi aho bagiye, bavuga ko bagiye muri Saudi Arabia ariko babajijwe uwo bagiye kureba birabayobera, biza gutuma abashinzwe umutekano babagiraho amakenga.
Hagati aho hari umunyakenya witwa Macharia Asman Wachira byaje kugaragara ko nawe bari kumwe, ndetse ko bari baturukanye i Burundi mu modoka imwe ariko batamuzi. Uyu yaje kujya abacira isiri ku mupaka, ngo bavuge ko bagiye i Kampala n’ibindi byo gushaka uko bahikura, ndetse akaba yarabanje no kubavuganira yemera ko bari kumwe, nyuma yabona bikomeye akabihakana nk’uko Polisi ibihamya.
Nyuma yo gukora iperereza, Polisi y’u Rwanda yabonye ko aba barundikazi bari bagiye gucuruzwa mu mahanga aho bashobora kugirwa abacakara, gukurwamo zimwe mu ngingo z’umubiri, gukoreshwa ubusambanyi n’ibindi bibi bitandukanye, ihita ita muri yombi uwo munyakenya bigaragara ko abifitemo uruhare.
Aba barundikazi bavuga ko babashutse nabo batazi ibyo aribyo
Umutekamutwe
Macharia Asman Wachira, yageze imbere y’abanyamakuru afite amashagaga no kwikanyiza mu buryo busekeje, avuga ko babanza kumuha amazi akabona kuvuga, asaba abapolisi bakuru kumuha abapolisi bamuherekeza n’ibindi bisekeje cyane. Yahakanye ibyo akurikiranyweho, avuga ko we afite ikompanyi iwabo muri Kenya ishakira abantu ibyangombwa bakajya gukora mu mahanga ariko yihakanye abo barundikazi avuga ko ntaho ahuriye nabo atanabazi, n’ubwo bo bemeza ko ari we wanabaguriye ibiryo ubwo bari bafatiwe ku mupaka.