Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ivuga ko mu masaha 24 yashize habaye impanuka 16 zaguyemo abantu bane.
Uretse aba bane bapfuye, batandatu nibo bakomeretse bajyanwa kwa muganga, naho abandi umunani bakomereka byoroheje.
Gusa Polisi ivuga ko n’ubwo izi mpanuka zabaye mu minsi mikuru ya Noheri, ngo bidakwiye kwitwa ko zatewe n’uko abantu bishimye bakarenza urugero.
CIP Emmanuel Kabanda, umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yatangaje ko mu by’ukuri nta kidasanzwe cyabaye muri aya masaha 24 ashize hirya no hino mu gihugu.
Yagize ati “Kuva saa kumi n’ebyiri z’ejo nimugoraba n’amanywa y’ejo kugeza saa kumi n’ebyiri z’uyu munsi, twe umutekano turabona ko wagenze neza kuko nta bidasanzwe byabaye haba mu Mujyi wa Kigali no mu gihugu hose, kunywa abantu bagasinda ubona ko batabikoze, abantu ntibabuze kwishima ariko kubera ibyo twaganiriye mbere y’uko noheri itangira aho twaberekaga uburyo bakwishima ariko ntibigire kirogoya, ubona ko babyubahirije.”
Ku mpanuka zabaye mu gihugu, CIP Kabanda yakomeje agira ati “Hari iyabereye Kamonyi aho umumotari yari ahetse umugenzi yihuta cyane, ageze mu ikorosi ajya gukata muri Musambira biramunanira, yitura muri kwasiteri yo itarihutaga abari kuri moto bose barapfa, indi yabereye Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali aho umunyamaguru yagonzwe n’imodoka nawe arapfa, naho undi mu motari mu Karere ka Nyagatare yarenze umuhanda ahetse umugenzi, umumotari arapfa.”
Ku birebana n’uko izi mpanuka zaba zaratewe no kwishimira iminsi mikuru, uyu muvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, avuga ko atari byo.
Yunzemo ati “Izo mpanuka ntituzibara ko ari impanuka zije kubera iminsi mikuru, ni impanuka nk’izisanzwe, ntabwo twazitirira iminsi mikuru, n’impanuka zisanzwe kuko burya kubuza impanuka mu muhanda ntibyoroshye.”
Polisi ivuga ko impanuro zatanzwe mbere y’uko iminsi mikuri itangira, arizo zatanze umusaruro urimo kugaragara uyu munsi.
CIP Emmanuel Kabanda