• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi y’u Rwanda yatangaje uko byari byifashe kuri Noheli

Polisi y’u Rwanda yatangaje uko byari byifashe kuri Noheli

Editorial 26 Dec 2016 Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ivuga ko mu masaha 24 yashize habaye impanuka 16 zaguyemo abantu bane.

Uretse aba bane bapfuye, batandatu nibo bakomeretse bajyanwa kwa muganga, naho abandi umunani bakomereka byoroheje.

Gusa Polisi ivuga ko n’ubwo izi mpanuka zabaye mu minsi mikuru ya Noheri, ngo bidakwiye kwitwa ko zatewe n’uko abantu bishimye bakarenza urugero.

CIP Emmanuel Kabanda, umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yatangaje ko mu by’ukuri nta kidasanzwe cyabaye muri aya masaha 24 ashize hirya no hino mu gihugu.

Yagize ati “Kuva saa kumi n’ebyiri z’ejo nimugoraba n’amanywa y’ejo kugeza saa kumi n’ebyiri z’uyu munsi, twe umutekano turabona ko wagenze neza kuko nta bidasanzwe byabaye haba mu Mujyi wa Kigali no mu gihugu hose, kunywa abantu bagasinda ubona ko batabikoze, abantu ntibabuze kwishima ariko kubera ibyo twaganiriye mbere y’uko noheri itangira aho twaberekaga uburyo bakwishima ariko ntibigire kirogoya, ubona ko babyubahirije.”

Ku mpanuka zabaye mu gihugu, CIP Kabanda yakomeje agira ati “Hari iyabereye Kamonyi aho umumotari yari ahetse umugenzi yihuta cyane, ageze mu ikorosi ajya gukata muri Musambira biramunanira, yitura muri kwasiteri yo itarihutaga abari kuri moto bose barapfa, indi yabereye Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali aho umunyamaguru yagonzwe n’imodoka nawe arapfa, naho undi mu motari mu Karere ka Nyagatare yarenze umuhanda ahetse umugenzi, umumotari arapfa.”

Ku birebana n’uko izi mpanuka zaba zaratewe no kwishimira iminsi mikuru, uyu muvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, avuga ko atari byo.

Yunzemo ati “Izo mpanuka ntituzibara ko ari impanuka zije kubera iminsi mikuru, ni impanuka nk’izisanzwe, ntabwo twazitirira iminsi mikuru, n’impanuka zisanzwe kuko burya kubuza impanuka mu muhanda ntibyoroshye.”

Polisi ivuga ko impanuro zatanzwe mbere y’uko iminsi mikuri itangira, arizo zatanze umusaruro urimo kugaragara uyu munsi.

-5171.jpg

CIP Emmanuel Kabanda

2016-12-26
Editorial

IZINDI NKURU

Abaturage  bitabiriye ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu karere ka Gatsibo

Abaturage bitabiriye ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu karere ka Gatsibo

Editorial 21 Jan 2016
Kurekura Kabuga ngo ni uko ashaje ni agahomamunwa, abo arusha imyaka icumi bishe abayahudi baraburanishwa no muri iki gihe

Kurekura Kabuga ngo ni uko ashaje ni agahomamunwa, abo arusha imyaka icumi bishe abayahudi baraburanishwa no muri iki gihe

Editorial 13 Aug 2023
Kenya yahagurukiye abanyamahanga batujuje ibyangombwa bashinjwa kwiba imirimo y’abanyagihugu

Kenya yahagurukiye abanyamahanga batujuje ibyangombwa bashinjwa kwiba imirimo y’abanyagihugu

Editorial 22 May 2018
Mbere yo gutokora u Rwanda, abategetsi b’Ububiligi bajye babanza bikize umugogo uri mu jisho ryabo!

Mbere yo gutokora u Rwanda, abategetsi b’Ububiligi bajye babanza bikize umugogo uri mu jisho ryabo!

Editorial 31 Jul 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki ya 08 Kanama 2018
INKURU NYAMUKURU

Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki ya 08 Kanama 2018

Editorial 09 Aug 2018
Amakipe ya APR Volleyball yegukanye ibikombe bya shampiyona hasozwa umwaka w’imikino wa 2024
Amakuru

Amakipe ya APR Volleyball yegukanye ibikombe bya shampiyona hasozwa umwaka w’imikino wa 2024

Editorial 27 May 2024
Umuhanzi Bonhomme ari mu gahinda ko kubura umubyeyi umubyara
Amakuru

Umuhanzi Bonhomme ari mu gahinda ko kubura umubyeyi umubyara

Editorial 25 Jun 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru