• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Rayon Sports inganyije na As Kigali 1-1 itakaza umwanya wa Kabiri wafashwe na Kiyovu SC

Rayon Sports inganyije na As Kigali 1-1 itakaza umwanya wa Kabiri wafashwe na Kiyovu SC

Editorial 12 Mar 2023 Amakuru, IMIKINO

Ubwo hakinwaga umunsi wa 23 wa Shampiona y’u Rwanda mu kiciro cya mbere, ikipe ya Rayon Sports yanganyije na As Kigali 1-1, bityo itakaza umwanya wa Kabiri wahise ufatwa na Kiyovu SC yo yatsinze Etincelles FC 2-1.

Mu mukino wabereye mu karere ka Bugesera, ikipe ya As Kigali niyo yari yakiriye uyu mukino w’umunsi wa 23 wa Primus National League, warangiye amakipe yombi aguye miswi ku gitego kimwe kuri kimwe.

Rayon Sports izwi nka Gikundiro niyo yafunguye amazamu ubwo hari ku munota wa  22 w’umukino, ni igitego cyatsinzwe na Rutahizamu wayo ukomoka mu gihugu cga Uganda, Joackiam Ojera.

As Kigali yari yakiriye uyu mukino yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe n’umunya Kenya Laurence Djuma ubwo hari ku munota wa 68, bityo umukino urangira amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe.

Kunganya kw’aya makipe yombi byatumye ikipe ya Rayon Sports itakaza umwanya wa Kabiri wahise ufatwa na Kiyovu SC yo yatsinze ikipe ya Etincelles FC ibitego 2-1.

Hari mu mukino wabereye kuri Sitade Umuganda aho ikipe ya Kiyovu SC yari yasuye yinjiye mu mukino neza ibana igitego cyatsinzwe na Muhozi Fred naho icyatanze intsinzi gitsindwa na Iradukunda Bertrand.

Mu wundi mukino wabaye kuri uyu munsi, Musanze FC ibifashijwemo na Ntijyinama Patrick uzwi nka Mbogamizi watsinze igitego kimwe cyabonetse mu mukino iyi kipe yo mu majyaruguru y’u Rwanda yatsinze Gorilla FC.

Kugeza ubu urutonde rwa Shampiona ruyobowe na APR FC ifite amanota 49, irakurikirwa na Kiyovu SC yo ifite amanota 46 naho As Kigali iri ku mwanya wa kane n’amanota 45.

Ikipe ya Marine FC iri ku mwanya wa 15 naho ikipe ihagarariye akarere ka Rusizi ariyo ya Espoir FC irisanga ku mwanya wa nyuma wa 16 n’amanota 14.

Uko imikino y’umunsi wa 23  yagenze:

Rutsiro FC 4-0 Espoir FC

Gasogi United 2-2 Rwamagana City

Marine FC 2-3 APR FC

Mukura VS 2-1 Sunrise FC

Bugesera FC 2-1 Police FC

AS Kigali 1-1 Rayon Sports

Etincelles FC 1-2 Kiyovu SC

Musanze FC 1-0 Gorilla FC

2023-03-12
Editorial

IZINDI NKURU

FERWAFA yavuze ku mukino wa Mukura VS na Rayon Sports wasubitswe kubera ikibazo cy’Amatara

FERWAFA yavuze ku mukino wa Mukura VS na Rayon Sports wasubitswe kubera ikibazo cy’Amatara

Editorial 16 Apr 2025
Igitambaro cya kapiteni Cristiano Ronaldo yataye mu kibuga mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022, Portugal yanganyijemo na Serbia ibitego 2-2, kigiye gucungura ubuzima bw’umwana w’Umunya-Serbia

Editorial 01 Apr 2021
Nicolas Sarkozy yafunzwe: Uwari Perezida w’u Bufaransa abaye uwa mbere woherejwe muri gereza kubera ibyaha bya ruswa

Nicolas Sarkozy yafunzwe: Uwari Perezida w’u Bufaransa abaye uwa mbere woherejwe muri gereza kubera ibyaha bya ruswa

Administrator 21 Oct 2025
Abo muri RNC bariye karungu nyuma y’uko Kayumba Nyamwasa atorotse inama yari kubarizwamo iby’amafaranga yariye

Abo muri RNC bariye karungu nyuma y’uko Kayumba Nyamwasa atorotse inama yari kubarizwamo iby’amafaranga yariye

Editorial 09 Dec 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abanyarwanda mu begukanye imidali muri ’Kigali International Peace Marathon 2024’, Abarimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’uwa Siporo bakora Run for Fun
Amakuru

Abanyarwanda mu begukanye imidali muri ’Kigali International Peace Marathon 2024’, Abarimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’uwa Siporo bakora Run for Fun

Editorial 10 Jun 2024
Rayon Sports yatsinzwe na APR FC y’abakinnyi 10, Muhadjiri ahabwa indi karita y’umutuku
IMIKINO

Rayon Sports yatsinzwe na APR FC y’abakinnyi 10, Muhadjiri ahabwa indi karita y’umutuku

Editorial 26 Feb 2018
Vision FC na Rutsiro FC niyo makipe yabonye itike yo gukina icyiciro cya mbere mu mwaka w’imikino wa 2024-2025
Amakuru

Vision FC na Rutsiro FC niyo makipe yabonye itike yo gukina icyiciro cya mbere mu mwaka w’imikino wa 2024-2025

Editorial 06 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru