Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imiturire (RHA) kirisegura ku baturage bo mu murenge wa Ndera cyabariye ariko bakaba batarishyurwa ngo bimuke.
Mu kiganiro ubuyobozi bw’icyo kigo bwagiranye n’abanyamakuru uyu munsi umuyobozi mukuru wa RHA, Eng. Didier Sagashya, yavuze yuko abo baturage ba Ndera batinze kwishyurwa ku mpamvu zidaturutse ku bushake buke ngo ahubwo byatewe n’uko amafaranga yo kubishyura ataraboneka !
Abo baturage babariwe imitungo yabo na RHA bakaba bari kuba barishyuwe ni abo mu kagari ka Kibenga, umudugudu wa Runyonza. Sagashya akavuga yuko amafaranga yagombaga kwishyurwa yabaye menshi kurusha ayari ateganijwe.
Ngo ibi bikaba ahanini byaratewe n’imyiteguro y’igikombe cya CHAN aho amafaranga yari mu ngengo y’imari y’icyo kigo yakoreshejwe kuvugurura ibibuga by’umupira bituma amafaranga miliyari ebyiri zari zikenewe kwishyura abaturage ba Ndera na Busanza aburiraramo. Ngo ivugururwa rya za stade ryatwaye amafaranga miliyari 14, amwe muri ayo mafaranga ngo akaba akishyurwa.
Muri Busanza na Radari abaturage ntabwo bemerewe kubaka kuko hagomba kwagurirwa ikibuga cy’indege nabo bakaba binuba bavuga yuko bakwishyurwa cyangwa bakarekwa bakikomereza ibikorwa byabo, harimo no kubaka cyangwa kuvugurura amazu yabo. Sagatwa akavuga yuko abaturage basobanuriwe bihagije yuko aho hantu hagomba kuzagurirwa ikibuga cy’indege, kubareka rero ngo bakomeze kubaka byazateza ikibazo gikomeye mu kubishyura.
Abo baturage ba Ndera babariwe, bakabwirwa yuko bagomba kwimuka ariko ntibishyurwe, bavuga yuko RHA yabatwaye ibyangombwa by’ubutaka bwabo ubu bakaba nta kintu bashobora gukora nko kuba bakoresha ubwo butaka gusaba inguzanyo muri za banki. Bakanavuga kandi yuko ibi byabateje igihombo gikomeye ngo kuko nta muntu ushobora kuza gupanga mu mazu bazi yuko azasenywa, ngo n’abari bayapanzemo bakaba barayavuyemo !
Sagashya akavuga yuko amafaranga yo kwishyura abo baturage ba Ndera azashyirwa mu ngengo y’imari itaha ngo ariko bitarenze ukwezi gutaha abo baturage bazaba baramenyeshejwe uko ibintu bihagaze, niba bazishyurwa cyangwa batazishyurwa. Ngo biramutse bibaye yuko batazishyurwa abo baturage bagasubirana uburenganzira ku butaka bwabo.
Sagashya avuga yuko aho hantu RHA ishaka kwimura abantu muri ako gace ka Ndera hateganyijwe kubakwa amazu 4000. Nubwo hari abo batarishyurwa ariko ababariwe mbere barangije kwishyurwa barimuka, aho bari batuye hasigara ari amatongo. Abaturage muri ako gace ka Ndera bakavuga yuko aho hantu abantu bimutse ubu habaye indiri y’amabandi, arimo babandi batemaguye abantu mu ijoro ry’umunsi w’intwari.
Umuyobozi Mukuru wa RHA, Eng. Didier Sagashya
Kuri icyo kibazo cy’ayo mabandi umuyobozi wa Rwanda Housing Authority akavuga yuko nibasanga kubaka aho hantu bitashoboka vuba ikigo ayoboye kizaba kihatije abantu bikoreremo ibikorwa byabo, hareke kuba amatongo acumbikira amabandi !
Ibisobanuro ariko uko byamera kose abo baturage bakabaye barishyuwe bakaba batarishyurwa barababaye cyane, kandi n’ubwo bananyurwa n’ibyo bisobanuro bitangwa ariko ntabwo bishobora kubavura akababaro bafite katewe n’igihombo icyo gikorwa cyo kubarirwa ngo bagende cyabashoyemo.
Kayumba Casmiry