Umuturage wo ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali arishinganisha mu nzego zishinzwe umutekano nyuma yo gutanga amakuru aho ashinja Minisitiri Musoni James kumusenyera urugo byamuviriyemo ihungabana n’igihombo gikomeye.
Rtd. Captain Safari Patrick, wasezerewe mu ngabo z’igihugu afite ipeti rya Kapiteni yahuye n’uruva gusenya, ubwo umwe mubayobozi bakomeye mu Rwanda yamwinjiriraga urugo akamusenyera kugeza naho asigara yangara, araraguza kandi yari afite urugo rwiyubashye.
Rtd. Captain Safari Patrick, kuri ubu wikorera utwe nyuma yo gukora mu nzego zitandukanye, ku cyumweru tariki ya 18 Werurwe 2018, yabyukiye kubiro by’ikinyamakuru Rushyashya.net, atabaza, aho yavuze ko afite ibibazo yatewe n’umuyobozi ukomeye . Yavuye imuzi ibibazo yahuye nabyo ashinja Minisitiri w’ibikorwa remezo James Musoni kumusenyera urugo, amusambanyiriza umugore akamutera inda byamuviriyemo guta umutwe n’ igihombo ku mitungo ye.
Rtd Capt Safari Patrick Arishinganisha [Video]
Yavuze ko mu mwaka w’ 2010, yashatse umugore wa kabiri witwa Kayitesi Immaculee, yishumbusha kuko uwa mbere yari yaritabye Imana amusigiye abana batatu, uyu mugore wakabiri bashakanye byemewe n’amategeko, barabanye ndetse bakomeza gutura ku Kimihurura [ hafi ya Kimicanga] mu Rwintare, aho yari yarubatse inzu mu mujyi wa Kigali .
Mu minsi yabo ya mbere urukundo rwabo rwari rwiza nkuko Capt.Safari abivuga ngo barebana akana ko mu jisho, dore ko n’uwo mugore akiri muto , akaba yari umukozi muri MINAGRI.
Ubwo yajyaga kwiga muri Uganda, akaba ari naho akorera business Rtd. Capt. Safari, yakomeje gufasha urugo, ariko Kayitesi ntiyanyuzwe ndetse atangira gusesagura umutungo w’urugo no kumuca inyuma, ibi ngo byatangiye kuva mu mwaka w’2014, aho yumvaga udukuru mu baturanyi ko hari umuntu ujya mu rugo rwe mu masaha y’ijoro no mu mpera z’icyumweru [ Weckend] ari muri V8 z’abayobozi.
Mu buhamya buteye agahinda uyu mugabo yahaye Rushyashya.net yagize ati “Naje kumenya inkuru ko hari umuntu usigaye aza iwanjye kumvogerera urugo. Nabibwiwe n’abaturanyi babonaga ikimodoka cy’umuyobozi kiza kikinjira mu rugo, bakajya bambwira bati ’iwawe hari umuntu ujya winjira cyane mu masaha y’umugoroba na weckend.’ Sinari nzi uwo ariwe, ndabireka ariko ngarutse mu mpera z’ukundi kwezi mbibaza umugore arambwira ati: ’ntawe’, ni inshuti zisanzwe ziza gusura urugo.”
Yatangiye guperereza nk’umuntu wabaye umusirikare, icyari gisigaye ni ugushaka uburyo yamenya amakuru y’ibanze y’ibibera iwe byose. Niko kwifashisha abakozi bo mu rugo bakajya bamubwira buri kimwe cyose.
Ati “ntibahise bamenya uwo ariwe, babonaga imodoka na escort.”
Rtd. Capt. Safari ati : “Inshuro nyinshi nabajije umugore uwo muntu uza mu rugo, ariko arantsembera.
Ati “Umunsi umwe naje kuva Uganda nijoro ngeze mu rugo sinahamusanga. Icyo gihe naje mu rukerera ndamubaza arambwira ngo yari yagiye gusura inshuti ze zari zifite isabukuru.”
Capt. Safari, avugako nyirabayazana ariwe kuko ngo yibuka neza ko igihe yari muri Uganda, umunsi umwe umugore we yigeze kumwaka nimero ya Minisitiri Musoni James, amubwira ko amushaka. Bitewe n’uko umugore yakoraga muri Minisiteri y’Ubuhinzi ngo umugabo ntiyashidikanyije kuzimuha kuko yumvaga ko impamvu iyo ariyo yose yaba amushakira yaba ari iy’akazi.
Nyuma y’iminsi itatu Rtd Capt. Safari ahaye nimero ya Musoni umugore we, ngo yahise amubwira ko murumuna we yabonye akazi muri Wasac [n’ubu ngo akora muri Wasac i Ngoma] anamwereka n’ibaruwa ikamuhesha amubwira ko byagizwemo uruhare na Musoni, ati : ‘ N’umwana mwiza’.
Hashize iminsi Kayitesi nawe asezera muri Minagri ku mpamvu atigeze amenyesha umugabo we, ahita ajya gukora muri Kigali Convention Centre mu bikorwa byo kubaka iyi nyubako aho yari ashinzwe abakozi.[ Capt.Safari ati: ibi ntagushidikanya ni Minisitiri Musoni wabigizemo uruhare].
Nguko uko urugo rwa Capt. Safari rwigaruriwe n’umwe mu bayobozi bakuru b’igihugu, kubera iterabwoba, imbaraga z’umwanya arimo, igitinyiro n’amafaranga. Minisitiri Musoni, yari atangiye kujya arara iwe kandi arinzwe bikomeye ndetse n’ibimenyetso byerekana ko ari kwa Capt. Safari, bikurwa muri salon, amafoto yabo y’ubukwe yari ateguye mu ruganiriro Kayitesi yayavanyemo ajya kuyahisha mu cyumba. Safari ati :” Navuye Kampala ngeze murugo ndayabura , nyamubajije , Kayitesi, yitsa… ‘aransuzugura cyane’. Ntiyansubiza “.
Kayitesi yaje gusama inda
Capt. Safari ati : “ Mu mpera z’uwo mwaka nibwo naje kumenya ko umugore atwite inda ya Musoni, sinagira ikintu na kimwe mbimubazaho ngo yumvaga bitakiri ngombwa kuko muri icyo gihe yari yaramukumiriye mu rugo. Uwo mwana yaje kuvuka muri Werurwe 2017.
Ikimubabaza kurushaho ngo n’igihe yavuye muri Uganda, ageze mu rugo rwe ahasanga abakozi bashinzwe umutekano ba Intersec bamubuza kwinjira iwe, agerageje no guhamagara umugore amutera utwatsi.
Ati “ Byarambabaje cyane kuko barambwiye bati wowe ntabwo tukuzi. [ Iwanjye munzu niyubakiye kweri] yihanagura amarira mu maso !!!!! , bati wowe genda uwaduhaye akazi ni mabuja wowe ntaho tukuzi. Naragiye njya kuraraguza, Icyo gihe byari mu ntangiriro za 2017.”
Bukeye bwaho ngo umugore yaramwitabye kuri telefone amubwira ko yashyize abarinzi ku rugo mu rwego rwo kwirinda abajura baba Kimihurura.
Kurya iraha muri Hotel Akagera Game Lodge
Mu bihe bitandukanye, Capt. Safari avuga ko yabonye amakuru yemeza ko umugore we yajyanye na Minisitiri Musoni gutembera Nairobi na Singapore. Ngo rimwe bagiye mu Akagera Game Lodge bamara iminsi 4, bagenda mu modoka ebyiri zitandukanye, Musoni ukwe n’umugore ari mu modoka yihariye y’inkodeshanyo.
Aya makuru ngo yaje kuyahabwa neza n’umukozi wareraga umwana yari yarakuye muri Uganda, avuga ko yageze mu rugo agasanga nta muntu n’umwe uhari ahamagaye umukozi amubwira ko ariho bagiye.
Abakozi ngo ntibari bazi neza Musoni ariko ngo umwe w’umuhungu yaje kumenya izina rye amubonye kuri televiziyo atungira agatoki Safari.
Yaje kumenya kandi ibya Musoni n’umugore we abibwiwe n’umwe mu bakozi ba Intersec wari ukuriye abarariraga urugo rwe kuko ngo uko uyu mu Minisitiri yageraga muri uru rugo, batangaga raporo.
Akagambane n’igihombo cyo guterezwa ibye cyamunara
Nyuma y’ubutane, uyu mugore ngo yashinje uwari umugabo we ko yakoresheje impapuro mpimbano ubwo yakaga inguzanyo bubaka inzu ya etage I Rusororo. Ni urubanza rwagoranye ndetse Capt. Safari aza gukatirwa igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni eshatu.
Yajuririye iki gihano, asaba urukiko kujya kureba inyandiko yakozwe n’uwo bari barashakanye bagiye gusaba inguzanyo kuko ngo bayisinyiye kuri Ambasade y’u Rwanda muri Uganda.
Capt. Safari avuga ko ubu ntakintu akigira n’Inzu yari afite I Rusororo ifite agaciro ka miliyoni 106 z’amafaranga y’u Rwanda bayigurishije muri cyamunara miliyoni 51 nabwo ideni ntiryarangira kuko yasigayemo ibihumbi 500 Frw n’ubu acyishyuzwa.
Dore icyo Rt.Capt Safari Patrick asaba nyuma y’ibizazane byagwiririye urugo rwe
Ati : “Ndasaba ibintu bibiri, ndasaba abagabo bagenzi banjye ko nyamara bajya bitonda bagaha agaciro bagenzi babo kuko kuvogera urugo rw’umuntu ni icyaha kandi n’imyifatire mibi nanone iyo uri n’umuyobozi ntabwo bikwiye rwose. Umuntu iyo ari umuyobozi aba afite indangagaciro zigomba kumuranga nk’umuyoboizi akifata neza kandi agatanga urugero kubo ayobora n’abanyarwanda muri rusange. Iki ni ikintu rero umuyobozi cyane cyane abayobozi bakomeye bagomba kwitwararika kuko birasebeje cyane.
Ikindi cya kabiri ndasaba ingo zashakanye ko rwose umuco wo gucana inyuma ari ingeso mbi cyane kuko iyo bitinze bituma abashakanye bahohoterana, umugabo akica umugore, umugore akica umugabo cyangwa se umugabo akica undi mugabo wamugiriye mu rugo bikaba inkomoko ya za (criminalités)/ibyaha mwumva hirya no hino.
Niba bagiranye akabazo n’umugore bajya bagakemurana byaba ngombwa bakiyambaza abavandimwe ariko ingeso zo kuvogerana no gucana inyuma bibyara “criminalité” ibyaha kandi mw’iki gihugu cyacu imbere twarazibonye nyinshi cyane.
Icyamuteye kubishyira hanze atinze
Rt.Capt Safari Patrick abajijwe icyamuteye gushyira hanze aya makuru atinze yabisobanuye muri aya magambo:
Yagize ati “Urabona inkuru ndimo gutanga ni inkuru y’impamo ntabwo ndimo gusebya uriya mugabo, byantwaye umwanya munini kugira ngo njye gutanga inkuru mfite ibimenyetso simusiga kuko n’ubu ngubu ndabibabwira ibimenyetso birahari n’ubushinjacyaha n’ubugenzacyaha bubimbajije nabitanga nubwo yajya kundega mu rukiko wenda ngo nakoze ibi n’ibi ngo wenda namuharabitse, ibimenyetso ndabifite rero gushaka ibimenyetso biragorana.
Yasahuwe n’imitungo ye nyuma yo kuvogerwa
Ubwe arivugira ati “Cyane cyane kuko nabonaga ndi hanze ntawavogera urugo rwanjye kuko nari ntahaheruka nari naramaze kuhirukanwa kubera abasekirite, ubwo rero ikindi nsaba nuko rwose ibyo yankoreye byanteje igihombo gikomeye cyane, imitungo yanjye umugore yarayisahuye kandi ashyigikiwe n’uriya mugabo, kuko inzu yayivuyemo ibintu byose arasahura, ndetse n’imodoka yanjye twagiraga mu rugo yaragiye arayigurisha, kuburyo twagiye no kuburana mu rukiko ibyo bintu byose bitagihari”.
Ati “ narahohotewe rero no muri iyo mibanire byaje kujya mu manza n’umutungo wanjye urahagendera n’inzu twari twarubatse amafaranga yahabwaga ngo yishyure banki akayinezezamo inzu bituviramo no kuyiteza cyamunara. Inzu yari aha banki yayiteje cyamunara ubu ndimo ndakodesha kandi nakagombye kuba ndi iwanjye nk’umugabo wiyubashye washakanye n’umugore ariko umugore yanteje igihombo afatanije n’uriya mugabo Minisitiri wamwinjiye”.
Avuga ko atazirirwa akurikirana Minisitiri Musoni mu nkiko namusaba imbabazi
Ati “Musoni nta mpamvu yo kujya kumukurikirana mu nkiko, ibi mvuga, aya makuru ntanga ku bitangazamakuru niba abyumva, niba ari umugabo akwiye kunsaba imbabazi kandi nanjye ndi umugabo mugenzi we nazimuha pe! Akansaba imbabazi avuga ko yampemukiye rwose nazimuha pe! Nta mpamvu yo kumujyana mu rukiko, nta n’imwe. Ansabye imbabazi mu by’ukuri akambwira ngo umbabarire naraguhemukiye nk’umugabo jyewe nazimuha pe! Nta kindi, ariko natazisaba nabwo Imana izamubabarira nta kindi kindi nakora.
Sinajya kumurega mu bucamanza cyangwa ngo mvuge ngo nibamukure ku kazi oya,sijye wakamuhaye kandi nta n’ubwo nkeneye akazi ke azakomeze akazi ke ”.
Hari icyo asaba Minisitiri Musoni
Aragira ati “Ariko icyo namusaba nuko amakosa yayareka kuko arasebeje, aramusebya nk’umugabo kandi anasebeje n’umugore kuko afite umugore bashakanye, ubu nk’aya magambo umugore we abyumvise byagenda gute? Asebeje umugore we bashakanye. Yabireka rero akanabisabira n’imbabazi kuko ni igisebo gikomeye cyane ku muryango.”
Arishinganisha nyuma yo gutanga aya makuru
Ati “Mu by’ukuri koko ikibazo nagiranye n’uyu muyobozi kirahangayikishije ariko kinateye n’impungenge kuko uriya mugabo arakomeye, ni umuyobozi mukuru ukomeye cyane anafite n’amafaranga afite buri kintu cyose n’igitinyiro, rero mu by’ukuri ashatse yangirira nabi koko. Yangirira nabi yifashishije abagizi ba nabi bari hanze aha ngaha, mboneyeho n’umwanya wo kwishinganisha yuko ejo ngize icyo mba rwose yabibazwa kuko iyi nkuru ndahamya ko itamushimisha, akaba ashobora kungirira nabi.
Mboneyeho umwanya wo kwishinganisha, nabisaba n’inzego z’umutekano w’igihugu cyacu kugira ngo zimbe hafi igihe cyose nzaba ngize icyo mba, nkaziyambaza zizambe hafi ndabivuze kuko wamugani nshobora kugira icyo mba, uriya mugabo arakomeye cyane kandi afite imbaraga muri iki gihugu ariko nanone nkizera inzego z’umutekano z’iki gihugu zikazawuncungira nk’uko zicungira abandi banyarwanda muri rusange.
Ariko mboneyeho umwanya wo kwishingana no gusaba inzego z’umutekano ko zamba hafi kugira ngo ntazahohoterwa nyuma yo gutanga iyi nkuru mu bitangazamakuru”.
Ikinyamakuru Rushyashya cyagerageje kuvugisha Nyakubahwa Minisitiri Musoni James kuri ibi bimuvugwaho , kuri telephone ye igendanwa, yitabye turamusuhuza turamwibwira, ariko ntiyashoboye kutuvugisha ati : “ Ndi munama ndabahamagara”. Kugeza twandika iyi nkuru ntaratuvugisha, igihe azatuvugisha tuzabagezaho icyo uyu muyobozi abivugaho ndetse na Nyirubwite Kayitesi Immaculee.
Cyiza Davidson
MPAMO
ICYO MPAMYA NEZA NUKO HIS EXCELLENCE NAWE ADASHOBORA KWIHANGANIRA URIYA MUYOBOZI WASHENYE URUGO RW’ABANDI!!!
KANI
PEREZIDA NATABARE KUKO UMWE MURI BARIYA BANTU 3 ( MUSONI, KAYITESI N’UMUGABO WE) ASHOBORA GUPFA, YEWE N’UMUGORE W MUSONI
Natal
Niba ari byo H.E. n’atabare uriya muswa yishyure ibihombo yateje agarure n’inzu y’abandi. Natwe tuzi uko biryana kabisa n’a iryozwe banamukome ipingu kuko nta byubahiro agifite imbere yacu.