Ahagana saa saba z’ijoro, abantu bitwaje intwaro bateye mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu bakomeretsa umuturage umwe w’umunyarwanda, ingabo z’u Rwanda ziratabara zirasamo bane.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge yabwiye Itangazamakuru ko abagabye iki gitero bataramenyekana, ndetse ko umuturage wakomeretse isasu ryamusanze iwe mu rugo ubu akaba yajyanywe ku kigo nderabuzima cya Bugeshi.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere aho ibi byabereye haramutse inama y’umutekano yahuje abaturage. Ku ruhande rw’abateye bane bahaguye imirambo yabo yeretswe abaturage ngo barebe niba babazi.
Bari bafite ibyangombwa bigaragaza ko ari abaturage ba RDC birimo amakarita y’itora.
Imirenge ya Bugeshi na Busasamana ihana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ikunze kugaragaramo ibitero biturutse muri iki gihugu.