Ishyirahamwe ry’umikino w’intoki ku isi FIBA ryamaze guhitamo umusifuzi w’umunyarwanda Ruhamiriza Jean Sauveur ko ari mu bazasifura imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 19.
Uyu musifuzi mpuzamahanga w’umunyarwanda yatoranyijwe mu bandi bo mu bihugu bitandukanye byo ku isi ko azayobora imwe mu mikino ya Basketball iteganyijwe muri Kanama 2021, ni imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi cy’abakobwa giteganyijwe kuzabera muri Hungary.
Ruhamiriza uri mubazasifura iyo mikino ya nyuma ni umwe mu basifuzi batatu b’umukino wa Basketball mu Rwanda babaye mpuzamahanga nyuma ya Gaga Didier ndetse na Shema Maboko Didier ubu wagizwe umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo.
Uyu musifuzi yatangiye gusifura mu Rwanda guhera mu mwaka wa 2007 ubwo yigaga mamashuri yisumbuye, nyuma yaje gukomeza ndetse yinjira no mu ishyirahamwe ry’abasifuzi b’umukino wa Basketball mu mwaka wa 2008, nyuma y’imyaka itatu gusa nibwo yatangiye gusifura shampiyona ubwo hari mu nwaka wa 2011.
Mu mwaka 2017, nyuma y’imyaka itandatu atangiye gusifura mu Rwanda, Ruhumuriza yabonye Licence ya FIBA, ndetse ahita atangira gusifura imikino mpuzamanga, icyo gihe akaba yarahereye ku mikino y’akarere ka Gatanu.
Mu marushanwa akomeye amaze gusifura harimo Afrobasket y’abagabo U18, gushaka tike y’imikino Olempike , Basketball Africa League y’abagabo ibyiciro bibanza byabaye muri 2019 i Yaoundé muri Cameroon na Kigali mu Rwanda ndetse n’ibyiciro bitatu byo gushaka tike ya Afro-Basket 2021 byabereye i Yaoundé no mu Rwanda