Tribert Rujugiro Ayabatwa ni umwe mu baherutse gutungwa urutoki na Perezida Kagame nk’umwe mu bakomeje guteza umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda.
Rujugiro avugwa mu baterankunga bakuru ba RNC , uyu akaba afite n’uruganda Meridian Tobacco Company aherutse gufungura ahitwa Arua muri Uganda, afatanyije na Gen. Salim Saleh murumuna wa Perezida Museveni. Uru ruganda akaba ari ishami rya Pan-African Tobacco Group ikora amatabi yo mu bwoko bwa Supermatch.
Mu ijambo yavugiye mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu uheruka, Perezida Paul Kagame ngo yatangajwe na Perezida Museveni kwirengagiza ko azi Rujugiro.
Ati: “Ku ikubitiro (Museveni) yavuze ko atamuzi, mwereka ko amuzi.”
Tribert Rujugiro mu kiganiro yagiranye na The New Vision, kegamiye k’ubutegetsi muri Uganda. Yatamaje Museveni wabwiye Perezida Kagame ko atamuzi, aho Rujugiro avuga ko yahuye na Museveni ariwe umuhambagaye ngo bahure.
Rujugiro yahishuye ko muri Gashyantare [ 2018 ] yagiye muri Uganda ku butumire bwa Perezida Museveni, aho ngo yamugiriye inama yo gufunga zimwe muri business afite muri Uganda mu rwego rwo gutabara umubano w’iki gihugu n’u Rwanda.
Ati: “Muri Gashyantare 2018 Perezida Yoweri Museveni yasabye ko twahura. Iyo niyo nshuro nahuye nawe.”
Yakomeje agira ati: “Perezida yambajije niba ndimo kurwanya Kagame. Namubwiye ko ntashishikajwe na politiki z’u Rwanda.”
Rujugiro kandi akomeza avuga ko Museveni yamubajije niba ari inshuti ya David Himbara, ukunze gusohora inyandiko zivuga nabi ubutegetsi buriho mu Rwanda, kandi ngo niba ari inshuti amusabe guhagarika izo nyandiko kuko zidashimisha Perezida w’u Rwanda.
Akavuga ko yabwiye Museveni ko Himbara afite ibindi apfa n’ubutegetsi yabayemo imyaka 8 kubw’ibyo niba hari ikibazo afitanye na Perezida w’u Rwanda babirangiza ubwabo.
Museveni na Himbara
Muri uwo mubonano kandi ngo Museveni yamubwiye ko Perezida Kagame ashaka amahoro kandi ko kugirango u Rwanda na Uganda bigire amahoro agomba kugerageza kugurisha business ze ubundi akava muri Ugada.
Mu kumusubiza ngo yagize ati: “Ngiye kugerageza nshake umuguzi mve muri Uganda. Sinshaka ko akarere kagira ibibazo kubera njyewe.”
Ati: “Na n’ubu ndimo kugerageza cyane kugurisha ariko sindabona umuguzi.” Ariko Perezida Museveni aza kumubuza ko atafunga Business ze kubera igitutu.
Yongeyeho ariko ko aramutse ashatse gufasha inyeshyamba bitamara amezi atandatu ubutegetsi bw’u Rwanda butaravaho.
Rujugiro ni umwe mu bacuruzi babanyarwanda wafashijwe n’ubutegetsi, ariko aza kubuhemukira kubera ubujura no kunyereza imisoro ya Leta byamuviriyemo guhunga igihugu, ubu akaba yarifatanyije n’abagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda barimo Kayumba Nyamwasa na FDLR.
Emmy
Uriya musaza yakwicururie agatabi ke ibya Politique ko byamunaniye igihe yahereye kuva kuri Bagaza ibyo kunyereza imisoro no gukora amanyanga reba muri S.Africa!!!!!! nareke gusaza yanduranya.gusa ngo iyakameze irakabaganwa.