Ubukangurambaga bwa Polisi y’u Rwanda hirya no hino ku baturage bugamije mu gukumira impanuka zo mu muhanda, kurwanya ibyaha bitandukanye no kwibungabungira umutekano muri rusage,bwakomereje mu karere ka Rulindo tariki ya 11 Ukwakira 2016. Ibiganiro byabereye mu murenge wa Shyorongi, aho abanyeshuri barenga 800 n’abarimu babo 23 b’urwunge rw’amashuri rwa Shyorongi bari bitabiriye ibi biganiro.
Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda mu karere ka Rulindo Inspector of Police (IP) Francois Ndayambaje yeretse aba banyeshuri uko bambuka umuhanda ndetse n’uko bawugendamo mu rwego rwo kwirinda impanuka. Yagize ati:” iyo mugiye kwambuka umuhanda mugomba kubanza kureba iburyo n’ibumoso ko nta kinyabiziga kiri hafi maze mukambuka mwihuta. Mugomba kandi kwirinda gukinira mu muhanda ndetse mukirinda kurira imodoka no kuzigenda hejuru kuko byagaragaye ko hari bamwe muri bagenzi banyu bake babikora iyo zigeze ahazamuka”. IP Francois Ndayambaje yasabye kandi abanyeshuri kujya bagendera mu ruhande rw’ibumoso bw’umuhanda mu gihe bava cyangwa bajya ku ishuri.
Abarimu bo ku rwunge rw’amashuri rwa Shyorongi nabo bigishijwe uburyo bambutsa abana umuhanda ndetse banasabwa kujya bambara umwambaro wabugenewe mu gihe bari muri iki gikorwa cyo kwambutsa abanyeshuri , kugira ngo abatwara ibinyabiziga ndetse n’abandi bakoresha umuhanda bamenye ibyo barimo gukora bityo bubahirize ibyo basabwa.
Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda mu karere ka Rulindo yavuze ko igikorwa cyo gukangurira abanyeshuri ikoreshwa neza ry’umuhanda, kizakomeza no ku bindi bigo by’amashuri byegereye umuhanda munini wa Kigali-Musanze unyura muri aka karere ka Rulindo, kuko byagaragaye ko kubera kudasobanukirwa neza n’amategeko y’umuhanda, hari bamwe mu bana bashobora kuhatakariza ubuzima abandi bakaba bakomereka bitewe n’impanuka. Urugero ni urw’impanuka yabaye mu mezi abiri ashize, aho yahitanye abana 2 undi umwe arakomereka ku kigo cy’amashuri abanza cya Buhande mu murenge Bushoki nacyo cyegereye umuhanda.
Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Shyorongi Nkundimfura Zacharie yasabye abanyeshuri kujya bubahiriza amabwiriza bahabwa n’umuntu ubifitiye ububasha bwo kwambutsa abana, akomeza avuga ko biteguye kuzashyira mu bikorwa inama bagiriwe na Polisi.
Aba banyeshuri kandi banahawe n’ikiganiro cyo kwirinda ibiyobyabwenge, uburengazira bw’umwana ndetse banasabwa kudata amashuri. Iki kiganiro bagihawe n’umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Shyorongi Inspector of Police (IP) Celestin Gasana.
RNP