• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Rushyashya Yashyize Hanze Kayumba Na Sisulu Mu Mibanire Y’u Rwanda Na Afurika Y’epfo

Rushyashya Yashyize Hanze Kayumba Na Sisulu Mu Mibanire Y’u Rwanda Na Afurika Y’epfo

Editorial 12 Dec 2018 ITOHOZA

Nyuma yaho Ministiri w’ububanyi n’amahanga wa Afurika y’epfo Lindiwe Sisulu agiranye ikiganiro n’abanyamakuru akavuga ko avugana na Kayumba Nyamwasa, Ikinyamakuru Rushyashya cyashyize ahagaragara ibya Ministiri w’ububanyi n’amahanga wa Afurika y’epfo Lindiwe Sisulu mubyo yavuze ko yashimishijwe akanatangazwa no kubona  Kayumba Nyamwasa wa RNC ashaka imishyikirano, bikaba byaragaraje uko inyungu bwite zibangamira  imibanire y’u Rwanda na Afurika y’epfo.

Abarwanya leta y’u Rwanda bacumbikiwe muri Afurika y’epfo barangajwe imbere na Kayumba Nyamwasa bamaze kuba nk’abajyanama muri bamwe mu bayobozi muri Afurika y’epfo ku buryo ibyemezo bimwe bifatwa hakurikije amarangamutima cyangwa propaganda zabo ntabushishozi bititaye ko byabangamira umubano w’ibihugu byombi.

Ikinyamakuru cyo muri Afurika y’epfo dailymavericks cyatangaje ko umubano hagati y’ibihugu byombi wagarutsemo agatotsi cyane kubera amabwire y’abo bahunze u Rwanda bongorera bamwe murabo bayobozi ba Afurika y’epfo ku bintu ubwabo bari bakwiye kugenzura cyangwa kubaza inzego z’ubuyobozi bw’ u Rwanda; bakerura bakavuga ko ibyo bakora bishingiye kubyo babwiwe n’abarwanya leta, ukibaza impamvu yo kugira Amabassade ukayiyoberwa. Ubwo se hari igitutsi kirenze icyo?

Ministiri Lindiwe Sisulu agirana ikiganiro n’abanyamakuru, yatangaje ko yishimiye kuganira na Kayumba Nyamwasa wamubwiye ko ashaka gushyikirana na leta y’u Rwanda, ibintu byaje guteza impagarara ku bakurikiranira ibya politiki hafi bazi neza amateka ya Kayumba n’ibyaha ashinjwa mu gihugu cye.

Kayumba Nyamwasa kuva yahungira muri Afurika y’epfo avugwaho kuba yaragiye akorana na bamwe mu bantu bari bakomeye mu ngabo ndetse no mu nzego z’iperereza, n’ububanyi namahanga bwa Afurika y’epfo cyane cyane abamenera amabanga y’u Rwanda ndetse anafatanya nabo mu bikorwa by’ubucuruzi aho yabizezaga ko bazabona amafaranga menshi maze binyuze ku mbuga za RNC n’abandi mu mpunzi bakorana na FDLR bya hafi, bakibasira abanyarwanda bafite ibikorwa bibyara inyungu mu bihugu nka Mozambique na Zambia.

Imigambi y’Abanyarwanda b’abimukira ndetse n’impunzi baba muri Afurika y’Amajyepfo bashaka kugirira nabi cyangwa kwica bagenzi babo bahatuye ni ikintu kibaho cyane, cyagaragaye muri, Afrika yepho, Malawi, Mozambique na Zambia ndetse hanaburijwemo nk’iyo muri Swaziland. Ibi bikorwa byose by’ubigizi bwa nabi ntabwo bamwe mu bayobozi ba Afrika yepfo bashaka kubimenya, ahubwo bagashaka kuyobya uburari bashaka ibirego bidafatika k’u Rwanda.

Gushyira ahagaragara ibi ni kugirango ukuri kumenyekane ntarwitwazo ruhari mu gushaka umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi. Turizera ko ukuri kuzamenyekana hagafatwa ingamba nziza zo gusubukura umubano w’ u  Rwanda na Afrika yepfo ku nyungu z’abaturage b’ibihugu byombi.

2018-12-12
Editorial

IZINDI NKURU

Aba FDLR baba bayoboye u Burundi cyangwa ni abacancuro

Aba FDLR baba bayoboye u Burundi cyangwa ni abacancuro

Editorial 15 Sep 2019
Umugaba mukuru w’ingabo z’u Burundi Gen. Prime Niyongabo afatanije na  Kayumba Nyamwasa  mu bikorwa bya RNC

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Burundi Gen. Prime Niyongabo afatanije na Kayumba Nyamwasa mu bikorwa bya RNC

Editorial 04 Jan 2018
Mu Burundi, “Leta mbyeyi” yoretse igihugu!

Mu Burundi, “Leta mbyeyi” yoretse igihugu!

Editorial 13 May 2024
Ninde Diane Rutabana Akwiye Kuryoza Ibura Ry’umugabo We? RNC Na Kayumba CyangwaUganda Na Abel Kandiho?

Ninde Diane Rutabana Akwiye Kuryoza Ibura Ry’umugabo We? RNC Na Kayumba CyangwaUganda Na Abel Kandiho?

Editorial 21 Oct 2019

2 Ibitekerezo

  1. Garicane
    December 12, 20187:55 pm -

    Rushyashya ni RTLM yahinduye isura ahandi hose muri mahwi

    Subiza
  2. katsinono
    December 12, 20188:57 pm -

    Ubundi se arasa ate? Wagirango yabengutse Kayumba. Uyu nawe yigize cya BAGORE wagirango nta Mugore agira. Gutinyuka ingo z’abandi koko? Urambabaje? Umusaza nabishyira ahabona muzamwara. Mukundira ko atinda kuvuga!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!.

    Subiza

Leave a Reply to katsinono Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umugabane wa Afurika ugomba kuba ahantu hakurura abashoramari benshi kandi beza-Perezida Kagame
Mu Rwanda

Umugabane wa Afurika ugomba kuba ahantu hakurura abashoramari benshi kandi beza-Perezida Kagame

Editorial 08 May 2018
Amerika na Israel batangaje ibikomeye ku ntambara na Iran: “Ni igihe cyo guhitamo amahoro cyangwa kurimbuka”
Amakuru

Amerika na Israel batangaje ibikomeye ku ntambara na Iran: “Ni igihe cyo guhitamo amahoro cyangwa kurimbuka”

Editorial 24 Jun 2025
Nyuma ya Arsenal, u Rwanda rwatangiye gukorana na Paris Saint Germain muri gahunda ya Visit Rwanda
IMIKINO

Nyuma ya Arsenal, u Rwanda rwatangiye gukorana na Paris Saint Germain muri gahunda ya Visit Rwanda

Editorial 04 Dec 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru