• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rwanda Premier League yemeje ko hazatangwa ibikombe bibiri bya shampiyona, bitandukanye n’ibyo FERWAFA yari yatangaje   |   12 May 2026

  • Itangazamakuru si inzira yo gushakiramo amaronko binyuze mu gukora ibyaha, ubutabera bugomba gukora akazi kabwo   |   11 May 2026

  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Rushyashya Yashyize Hanze Kayumba Na Sisulu Mu Mibanire Y’u Rwanda Na Afurika Y’epfo

Rushyashya Yashyize Hanze Kayumba Na Sisulu Mu Mibanire Y’u Rwanda Na Afurika Y’epfo

Ubwanditsi 12 Dec 2018 ITOHOZA

Nyuma yaho Ministiri w’ububanyi n’amahanga wa Afurika y’epfo Lindiwe Sisulu agiranye ikiganiro n’abanyamakuru akavuga ko avugana na Kayumba Nyamwasa, Ikinyamakuru Rushyashya cyashyize ahagaragara ibya Ministiri w’ububanyi n’amahanga wa Afurika y’epfo Lindiwe Sisulu mubyo yavuze ko yashimishijwe akanatangazwa no kubona  Kayumba Nyamwasa wa RNC ashaka imishyikirano, bikaba byaragaraje uko inyungu bwite zibangamira  imibanire y’u Rwanda na Afurika y’epfo.

Abarwanya leta y’u Rwanda bacumbikiwe muri Afurika y’epfo barangajwe imbere na Kayumba Nyamwasa bamaze kuba nk’abajyanama muri bamwe mu bayobozi muri Afurika y’epfo ku buryo ibyemezo bimwe bifatwa hakurikije amarangamutima cyangwa propaganda zabo ntabushishozi bititaye ko byabangamira umubano w’ibihugu byombi.

Ikinyamakuru cyo muri Afurika y’epfo dailymavericks cyatangaje ko umubano hagati y’ibihugu byombi wagarutsemo agatotsi cyane kubera amabwire y’abo bahunze u Rwanda bongorera bamwe murabo bayobozi ba Afurika y’epfo ku bintu ubwabo bari bakwiye kugenzura cyangwa kubaza inzego z’ubuyobozi bw’ u Rwanda; bakerura bakavuga ko ibyo bakora bishingiye kubyo babwiwe n’abarwanya leta, ukibaza impamvu yo kugira Amabassade ukayiyoberwa. Ubwo se hari igitutsi kirenze icyo?

Ministiri Lindiwe Sisulu agirana ikiganiro n’abanyamakuru, yatangaje ko yishimiye kuganira na Kayumba Nyamwasa wamubwiye ko ashaka gushyikirana na leta y’u Rwanda, ibintu byaje guteza impagarara ku bakurikiranira ibya politiki hafi bazi neza amateka ya Kayumba n’ibyaha ashinjwa mu gihugu cye.

Kayumba Nyamwasa kuva yahungira muri Afurika y’epfo avugwaho kuba yaragiye akorana na bamwe mu bantu bari bakomeye mu ngabo ndetse no mu nzego z’iperereza, n’ububanyi namahanga bwa Afurika y’epfo cyane cyane abamenera amabanga y’u Rwanda ndetse anafatanya nabo mu bikorwa by’ubucuruzi aho yabizezaga ko bazabona amafaranga menshi maze binyuze ku mbuga za RNC n’abandi mu mpunzi bakorana na FDLR bya hafi, bakibasira abanyarwanda bafite ibikorwa bibyara inyungu mu bihugu nka Mozambique na Zambia.

Imigambi y’Abanyarwanda b’abimukira ndetse n’impunzi baba muri Afurika y’Amajyepfo bashaka kugirira nabi cyangwa kwica bagenzi babo bahatuye ni ikintu kibaho cyane, cyagaragaye muri, Afrika yepho, Malawi, Mozambique na Zambia ndetse hanaburijwemo nk’iyo muri Swaziland. Ibi bikorwa byose by’ubigizi bwa nabi ntabwo bamwe mu bayobozi ba Afrika yepfo bashaka kubimenya, ahubwo bagashaka kuyobya uburari bashaka ibirego bidafatika k’u Rwanda.

Gushyira ahagaragara ibi ni kugirango ukuri kumenyekane ntarwitwazo ruhari mu gushaka umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi. Turizera ko ukuri kuzamenyekana hagafatwa ingamba nziza zo gusubukura umubano w’ u  Rwanda na Afrika yepfo ku nyungu z’abaturage b’ibihugu byombi.

2018-12-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Inzego z’ubutabera mu Bufaransa zatangiye gukora iperereza kuri Ruharwa Lt Col Nzapfakumunsi wishe Abatutsi I Nyange

Inzego z’ubutabera mu Bufaransa zatangiye gukora iperereza kuri Ruharwa Lt Col Nzapfakumunsi wishe Abatutsi I Nyange

Ubwanditsi 25 Jan 2024
Umuryango wa Patrick Karegeya mu bibazo byo kubona ubuhungiro muri Amerika

Umuryango wa Patrick Karegeya mu bibazo byo kubona ubuhungiro muri Amerika

Ubwanditsi 15 Nov 2016
Burundi: Abaturage babujijwe kumva radiyo zo mu Rwanda

Burundi: Abaturage babujijwe kumva radiyo zo mu Rwanda

Ubwanditsi 21 Nov 2018
Agatha Kanziga: sinigeze numva radio RTLM na Habyarimana ntayo yumvaga

Agatha Kanziga: sinigeze numva radio RTLM na Habyarimana ntayo yumvaga

Ubwanditsi 29 Apr 2017

2 Ibitekerezo

  1. Garicane
    December 12, 20187:55 pm -

    Rushyashya ni RTLM yahinduye isura ahandi hose muri mahwi

    Subiza
  2. katsinono
    December 12, 20188:57 pm -

    Ubundi se arasa ate? Wagirango yabengutse Kayumba. Uyu nawe yigize cya BAGORE wagirango nta Mugore agira. Gutinyuka ingo z’abandi koko? Urambabaje? Umusaza nabishyira ahabona muzamwara. Mukundira ko atinda kuvuga!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!.

    Subiza

Leave a Reply to katsinono Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe-  Iperereza rya Polisi
ITOHOZA

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

Ubwanditsi 20 Sep 2017
Senateri Tito Rutaremara yasobanuye impamvu mu Rwanda Perezida atemerewe kwikubira ububasha bwose
POLITIKI

Senateri Tito Rutaremara yasobanuye impamvu mu Rwanda Perezida atemerewe kwikubira ububasha bwose

Ubwanditsi 04 Apr 2018
Uganda: Urujijo k’urupfu  rwa Gen Benon Biraaro wigeze kwiyamamariza kuyobora Uganda
HIRYA NO HINO

Uganda: Urujijo k’urupfu rwa Gen Benon Biraaro wigeze kwiyamamariza kuyobora Uganda

Ubwanditsi 12 Feb 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru