• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Rwalinda Pierre Céléstin yivuyemo nk’inopfu, yiyemerera ko  abajenosideri n’abandi bagome boherereza ‘ingemu’  Nyirabuja Ingabire Victoire

Rwalinda Pierre Céléstin yivuyemo nk’inopfu, yiyemerera ko  abajenosideri n’abandi bagome boherereza ‘ingemu’  Nyirabuja Ingabire Victoire

Editorial 27 Oct 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Nyuma y’inkuru zasohotse mu binyamakuru binyuranye birimo na  Rushyashya, zashyize ku Karubanda abakusanyaga ingemu yohererezwa buri kwezi Ingabire Victoire ndetse n’umutwe w’abajenosideri wa FDLR,  Rwalinda Pierre Célestin yasariye ku mbuga nkoranyambaga arasizora. Niko bikunze kugenda ku babaswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside, iyo hari utunze agatoki umufatanyabikorwa wabo, bumva ubakoze ahababaza.

Bavuga ko ‘iyo uteye ibuye mu bibwana ikibwejuye ari cyo uba uhamije’. Uyu Rwalinda mwene Rukaza (wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994) na Bizagwira, yisamye yasandariye kuri Twitter yiregura, nyamara nta gitangazamakuru na kimwe cyigeze kivuga amazina ye. Ariko na none ntiwamurenganya kuko ntiyari kugira agahenge kandi amabanga ya nyirabuja Ingabire yashyizwe ku karubanda. Ntiyari gushobora kwiyumanganya kandi ibimenyetso simusiga bigaragaza uruhare rwa buri wese mu gukusanya ayo mafaranga.

Rwalinda ukomoka mu Gakenke, mu mwirondoro mugufi yashyize kuri konti ye ya Twitter agaragaza ko ari Umunyamabanga Mukuru wa FDU-Inkingi, ishyaka Ingabire yashinze akanariyobora kuva mu 2006 kugeza  ubwo yatangizaga DALFA-Umurinzi ayobya uburari. Ubu ntibikiri ibanga ko Ingabire ariwe muyobozi wa FDU-Inkingi, n’ikimenyimenyi yohererezwa imisanzu na raporo y’ibikorwa, ndetse nawe akamenyesha abayoboke be ibyo akora mu Rwanda, akanatanga amabwiriza.

 Burya rero ntiwatwika inzu ngo uhishe umwotsi. Inkuru yaje kuba kimomo nyuma y’uko umwe mu bambari be akaba no mu itsinda: “INGEMU YOUTH CREW” (agatsiko k’urubyiruko gatanga ingemu ya Victoire Ingabire) yohereje ku rubuga rwa Whatsapp bahuriramo  ubutumwa Ingabire yashyize kuri Twitter, avuga ko yaganiriye na bamwe mu Banyaburayi bitabiriye inama  mpuzamahanga y’Abagize Inteko Nshingamategeko iherutse kubera i Kigali. Yagize ati “Ndabasuhuje. Nizere ko ibi bikorwa byiza mwabibonye. Twese twihe amashyi ku nkunga dutanga zituma Mme Victoire Ingabire abasha kuduhagararira mu rwatubyaye. TWESE TUZATSINDA”.

Amafaranga Ingabire victoire agemurirwa n’ abayoboke ba FDU-Inkingi  buri kwezi, niyo yishyura ibitangazamakuru nka CNN na za BBC anyuzamo ibinyoma bigamije gusebya u Rwanda.Ni nayo kandi yishyura ba Uwimana Agnès, Ntwari Wiliam n’ ibindi bisahiranda byabaye imizindaro ye, bititaye ku ngaruka bibagiraho cyangwa bizabagiraho.

Rwalinda  benshi basigaye bita “Rwalindagiye” kubera amanjwe yirirwamo ku mbuga nkoranyambaga, ubu usigaye anabana n’umugore we Nyiranganizi Febronie mu Bufaransa, Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye yiga mu Bubiligi agumayo kubera ipfunwe ry’amahano se umubyara yakoze. Ni umwe mu nkingi za mwamba za  FDU-Inkingi ari nayo mpamvu akorana bya hafi na Ingabire, akamuha inshingano na raporo y’ibikorwa by’iryo ngirwa shyaka mu Rwanda.

Yahisemo gusebya u Rwanda kuko nta cyakumvikanisha impamvu adatahuka.  Azatahe yuhagirwe ingengabitekerezo ya Jenoside yakuye ku ziko ryo kwa Rukaza na Bizagwira, naho kuba use ari umujenosideri, icyaha ni gatozi.

2022-10-27
Editorial

IZINDI NKURU

Congo: Ibiro by’itora bisaga 1,000 byafunzwe habura iminsi 2 ngo amatora abe

Congo: Ibiro by’itora bisaga 1,000 byafunzwe habura iminsi 2 ngo amatora abe

Editorial 28 Dec 2018
Perezida Kagame yakiriye mugenzi we Edgar Lungu wa Zambia

Perezida Kagame yakiriye mugenzi we Edgar Lungu wa Zambia

Editorial 14 Jun 2019
Manishimwe Djabel yerekeje mu ikipe ya  Al-Quwa Al-Jawiya yo mu kiciro cya mbere muri Iraq

Manishimwe Djabel yerekeje mu ikipe ya Al-Quwa Al-Jawiya yo mu kiciro cya mbere muri Iraq

Editorial 06 Feb 2024
Chairman Yazanye ikarita itariho ubwoko, idini n’indeshyo – “Dr. Sabin Nsanzimana”

Chairman Yazanye ikarita itariho ubwoko, idini n’indeshyo – “Dr. Sabin Nsanzimana”

Editorial 30 Jun 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rugiye kwakira ibihugu 11 mu irushanwa rya Tennis ryiswe “Billie Jean Cup2023” mu Bagore
Amakuru

U Rwanda rugiye kwakira ibihugu 11 mu irushanwa rya Tennis ryiswe “Billie Jean Cup2023” mu Bagore

Editorial 02 Jun 2023
Impamvu Jambo asbl ntacyo ikwiye kuvuga ku matora yabereye mu Rwanda
Amakuru

Impamvu Jambo asbl ntacyo ikwiye kuvuga ku matora yabereye mu Rwanda

Editorial 22 Jul 2024
Uganda: U Burundi bwahaye Igipolisi cya Uganda amakuru yatumye hafatwa umucuruzi ruharwa wa cocaine
HIRYA NO HINO

Uganda: U Burundi bwahaye Igipolisi cya Uganda amakuru yatumye hafatwa umucuruzi ruharwa wa cocaine

Editorial 02 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru