• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Munezero Valentine afatanyije na Mukandayisenga Benitha begukanye irushanwa rya Beach Volleyball   |   16 Jun 2025

  • APR BBC yabaye ikipe ya mbere mu Rwanda igeze ku mwanya wa Gatatu mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL)   |   13 Jun 2025

  • Ububirigi, ibere ritindi ryonsa imitwe yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda     |   12 Jun 2025

  • Burundi: Ntagitunguranye CNDD-FDD yihaye imyanya yose mu matora atarimo abo bari bahanganye   |   12 Jun 2025

  • Wisunga umugabo mbwa mugakubitirwa hamwe, bizwi na Frank Ntwali nyuma yo kwisunga Kayumba Nyamwasa   |   11 Jun 2025

  • Ipfundo ry’urwango rutera abanyaburayi gusebya u Rwanda mu bitangazamakuru   |   11 Jun 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Rwamagana: Polisi yafashe abagabo babiri basabaga abaturage amafaranga biyitirira akazi badakora

Rwamagana: Polisi yafashe abagabo babiri basabaga abaturage amafaranga biyitirira akazi badakora

Editorial 26 Jan 2016 Mu Mahanga

​Abagabo babiri aribo Nkundwanabose Jean Claude na Uwukunda Elise bafashwe na Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rwamagana tariki ya 24 Mutarama nyuma yo gutekera umutwe umuturage wo mu murenge wa Kigabiro biyita ko ari abapolisi bakamusaba amafaranga ya ruswa bavuga ko acuruza kanyanga.

Asobanura uko byagenze,uyu muturage witwa Gahiza Laurent yagize ati:” baje iwanjye ari bane mu gihe cya saa kumi n’ebyiri bari mu modoka y’ivatiri ifite purake RAA343U, binjira mu iduka umugore wanjye arimo gucuruza. Biyitaga abapolisi ku buryo umwe muri bo yavugaga ko akuriye ubugenzacyaha mu karere ka Rwamagana. Bari bambaye imyenda yabo isanzwe itari iy’akazi ka polisi. Basabye umugore amafaranga ya ruswa bavuga ko bafite amakuru ko acuruza kanyanga”.

Gahiza akomeza avuga ko uku guterwa ubwoba byatumye umugore we abaha amafaranga ibihumbi bitanu cyakora bakomeza kuvuga ko ari make. Uyu muturage yakomeje avuga ko umugore we yamuhamagaye ngo aze kureba abo bagabo ahageze nabo bamubwira ko ari abapolisi bamusaba amafaranga kugira ngo batamujyana kumufunga bamushinja gucuruza kanyanga.

Gahiza avuga ko nyuma yo kubona ibintu bikomeye yemeye kubaha amafaranga ibihumbi 50, maze bamushyira muri iyo modoka bajya kuyabikuza kuri banki ahita ayabaha. Aba bagabo bakimara kuyafata bahise bagenda ariko baza gufatirwa ahitwa i Ntunga berekeza mu Mujyi wa Kigali nyuma y’uko hari umuturage watanze amakuru kuri polisi muri aka karere yerekeranye n’ubu butekamutwe.Ubu babiri nibo bafunzwe mu gihe abandi babiri bagishakishwa kuko bavuye mu modoka bakiruka bakimara kubona ko ibyabo byamenyekanye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burasirazuba Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yashimiye abaturage uruhare bagize kugira ngo bariya batekamutwe bafatwe.

Yakomeje avuga ko aba batekamutwe hari ahandi hantu hatatu bari babanje kunyura baka abaturage amafaranga, nanone biyita abapolisi bakababwira ko bafite amakuru ko bacuruza kanyanga. Yavuze ko hari aho batwaye umuturage ibihumbi 150. IP Kayigi yasabye abaturage gukomeza ubu bufatanye buri wese akaba ijisho rya mugenzi we kandi bagatanga amakuru hakiri kare y’abantu bakora ibikorwa bidaobanutse kugira ngo habeho gukumira no gufata abanyabyaha batandukanye.

Icyaha kiramutse kibahamye bahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 3-5 nk’uko bikubiye mu ngingo ya 318 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cya Repubulika y’u Rwanda.

RNP

2016-01-26
Editorial

IZINDI NKURU

Kagame Insitute of Good Governance!”-Edith Mukantagara

Kagame Insitute of Good Governance!”-Edith Mukantagara

Editorial 16 Dec 2016
Ihuriro rya 7 ry’Abapolisikazi ryibanze ku guteza imbere ubumenyi bwabo

Ihuriro rya 7 ry’Abapolisikazi ryibanze ku guteza imbere ubumenyi bwabo

Editorial 27 Feb 2016
Nubwo Leta itaramenyeshwa gahunda y’itabarizwa rya Kigeli, hari icyo yiteguye gukora.

Nubwo Leta itaramenyeshwa gahunda y’itabarizwa rya Kigeli, hari icyo yiteguye gukora.

Editorial 18 Oct 2016
Abanyarwanda 13 bashimutiwe muri Uganda bajyanwa ahatazwi

Abanyarwanda 13 bashimutiwe muri Uganda bajyanwa ahatazwi

Editorial 02 Apr 2019

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru