• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»UBUKUNGU»RwandAir yaje mu bigo 10 by’indege byagaragaje impinduka ku Isi mu 2018

RwandAir yaje mu bigo 10 by’indege byagaragaje impinduka ku Isi mu 2018

Editorial 26 Jul 2018 UBUKUNGU

Sosiyete Nyarwanda itwara abantu n’ibintu mu ndege, RwandAir, yaje ku mwanya wa 10 mu bigo bikora ubwikorezi bw’indege ku Isi byagaragaje impinduka mu mikorere mu mwaka wa 2018, urutonde ruyobowe na China Southern Airlines.

Ni urutonde rukorwa n’Ikigo gikora ubushakashatsi ku birebana n’indege n’ibibuga byazo guhera mu 1989, Skytrax, gishingiye ku birebana n’impinduka muri serivisi, imiterere y’imbere mu ndege no ku kibuga, ibikorwa bigamije gushimisha abagenzi, ubwiza bw’amafunguro n’isuku mu bwiherero.

Ibigo byatoranyijwe byashyikirijwe ibihembo bya 2018 World Airline Awards ku wa 17 Nyakanga muri Langham Hotel i Londres.

Ibigo bibiri by’indege byo muri Afurika nibyo bigaragara ku rutonde rw’ibigo byakoze impinduka, aho uretse RwandAir hanagaragaramo Air Mauritius yabaye iya gatandatu.

RwandAir ishyizwe kuri uyu mwanya nyuma y’ingendo imaze igihe itangiza mu bice bitadukanye haba muri Afurika no hanze yayo, aho iheruka kubona uburenganzira bwo gutangiza ingendo i New York ndetse iteganya n’ingendo mu Mujyi wa Guangzhou mu Bushinwa mu mwaka utaha.

RwandAir ubu ifite ibyerekezo 26, muri uyu mwaka ikaba yaratangije ingendo zirimo Cape Town na Abuja mbere yaho. Ubu ifite indege 12 zirimo Airbus A330 – 300 imwe, Airbus A330 – 200 imwe, Boeing 737-800NG enye, Bombardier Q-400 Next Gen ebyiri, Bombardier CRJ-900 NextGen ebyiri na Boeing 737-700NG na zo ebyiri. Yifuza gukuba kabiri uyu mubare w’indege mu myaka itanu iri imbere.

RwandAir kandi imaze no kugira icyicaro i Cotonou gihuza ingendo zo muri Afurika y’Iburengerazuba mu mijyi ya Abidjan, Dakar, Libreville, Brazzaville na Douala, ndetse hifuzwa kongeraho Bamako na Conakry.

Skytrax yanakoze urutonde rwa sosiyete z’indege 100 zihiga izindi ku Isi mu 2018, umwanya wa mbere ukaba waregukanywe na Singapore Airlines yari yabaye iya kabiri umwaka ushize, ikurikirwa na Qatar Airways.

Uru rutonde rwihariwe n’ibigo byiganjemo ibyo muri Aziya ruriho eshanu zo muri Afurika arizo Ethiopian Airlines iri ku mwanya wa 40, South African Airways iri ku wa 45, Air Mauritius yabaye iya 69, Air Seychelles ya 82 na Kenya Airways iri ku wa 85.

Abantu batandukanye bagaragaje ko ku mugabane wa Afurika sosiyete bishimira ari Air Namibia, RwandAir, Tunisair na Sénégal Airlines.

Ibigo by’indege byakoze impinduka mu mikorere mu 2018

1. China Southern Airlines
2. Philippine Airlines
3. Fiji Airways
4. Ryanair
5. Japan Airlines
6. Air Mauritius
7. Malaysia Airlines
8. KLM Royal Dutch Airlines
9. Aeroflot
10. RwandAir

Urutonde rw’ibigo by’indege 10 bihiga ibindi ku Isi

1. Singapore Airlines
2. Qatar Airways
3. ANA All Nippon Airways
4. Emirates
5. EVA Air
6. Cathay Pacific Airways
7. Lufthansa
8. Hainan Airlines
9. Garuda Indonesia
10. Thai Airways

 

RwandAir ikomeje impinduka mu mikorere ari nako yagura ibikorwa

 

RwandAir ni kimwe mu bigo by’indege biri gukora impinduka zikomeye

 

2018-07-26
Editorial

IZINDI NKURU

Banki y’Isi yagabanyije igipimo cy’izamuka ry’ubukungu bwa Afurika mu 2018

Banki y’Isi yagabanyije igipimo cy’izamuka ry’ubukungu bwa Afurika mu 2018

Editorial 04 Oct 2018
Icyo wamenya  k’Umujyi wa Ghent aho Perezida Kagame aganirira n’ Abanyarwanda baba mu Bubiligi

Icyo wamenya k’Umujyi wa Ghent aho Perezida Kagame aganirira n’ Abanyarwanda baba mu Bubiligi

Editorial 10 Jun 2017
I&M Bank na BRD zagurijwe miliyoni 24 z’amayero zo gushyigikira ishoramari ry’abikorera

I&M Bank na BRD zagurijwe miliyoni 24 z’amayero zo gushyigikira ishoramari ry’abikorera

Editorial 20 Feb 2018
#Kwibohora25 : Impinduka zidasanzwe mu iterambere ry’ubukungu mu myaka 25

#Kwibohora25 : Impinduka zidasanzwe mu iterambere ry’ubukungu mu myaka 25

Editorial 05 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ishimwe Clement yavuze ku burwayi bukekwa ku mwana we na Knowless
SHOWBIZ

Ishimwe Clement yavuze ku burwayi bukekwa ku mwana we na Knowless

Editorial 04 Apr 2018
DRC: Col Minani JMV wa FDLR nawe yahitanywe n’ibitero bya FARDC I Rucuro.
ITOHOZA

DRC: Col Minani JMV wa FDLR nawe yahitanywe n’ibitero bya FARDC I Rucuro.

Editorial 16 Apr 2020
Ingabire Victoire wa DALFA ni wawundi wo muri FDU Inkingi na RDR ntahinduka, gusa ntaramenya ko atagikikijwe n’interahamwe nkuko yari ameze I Burayi
INKURU NYAMUKURU

Ingabire Victoire wa DALFA ni wawundi wo muri FDU Inkingi na RDR ntahinduka, gusa ntaramenya ko atagikikijwe n’interahamwe nkuko yari ameze I Burayi

Editorial 29 May 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru