• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»SoftPower igikoresho cy’abanzi b’u Rwanda

SoftPower igikoresho cy’abanzi b’u Rwanda

Editorial 12 Jan 2018 INKURU NYAMUKURU

SoftPower.com ni igitangazamakuru cyandikirwa muri Uganda ariko kimaze kwigaragaza ku buryo budafifitse yuko ari igikoresho cy’abanzi b’u Rwanda !

Ibi bya SoftPower kuba igikoresho cy’abanzi b’u Rwanda ntabwo ariko bizana gusa umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda ahubwo bigomba no kuzateza umwuka mubi muri Uganda ubwayo !

Ubusanzwe bizwi yuko iki gitangazamakuru SoftPower ari icy’umudamu wahoze ashinzwe itangazamakuru mu biro bya Perezida Museveni ariko mu by’ukuri ntabwo ari byo! Nubwo uwo mudamu, Sarah Kagingo agikorera akitwa yuko anagikuriye ariko SoftPower.com ni igitangazamakuru gishinzwe propaganda z’inzego z’iperereza muri Uganda (CMI)  na ISO. Ariko by’umwihariko SoftPower igakoreshwa na Minisitiri w’umutekano muri Uganda, General Henry Tumukunde na murumuna wa Perezida w’icyo gihugu, General Salim Saleh.

Undi ugaragara cyane muri SoftPower ni umunyarwanda witwa Rugema Kayumba  ukorera umutwe wa RNC wa ba Kayumba Nyamwasa na Ayabatwa Rujugiro, uyu mutwe ukaba uzwiho kuba uterwa inkunga na CMI mu bikorwa byawo byo gushyira abantu mu gisirikare ngo bazatere u Rwanda. Muri Uganda Rujugiro asigaye afatwa nk’umushoramari w’imena akaba ari n’umwe mu baterankunga ba SoftPower. Com !

Rujugiro Tribert

SoftPower niyo yakomeje gukwirakwiza Propagaganda z’uko leta y’u Rwanda yohereza abantu muri Uganda guhungabanya umutekano w’abatavuga rumwe nayo, ariko nibura ntipfe no kuvuga yuko abo batavugarumwe nayo ari abari muri bya bikorwa byo gukora imyitozo yo gutera u Rwanda kandi babishyigikiwemo na CMI na ISO (Internal Security Organisation) iyobowe na Frank Bagyenda Kaka.

Urugero rwa hafi n’urw’abanyarwanda 43 baherutse gufatirwa na polisi ya Uganda ahitwa Gikakati bagiye mu ngabo za RNC, naho SoftPower ikandika yuko ngo bari bagiriye mu masengesho mu Burundi.

Aho hantu Gikagati ntaho hahuriye n’inzira ijya i Burundi. Ni ku mupaka wa Uganda na Tanzania, kandi hakaba kure cyane n’igihugu cy’u Burundi.

Iyo abo bantu baza kuba nta yindi gahunda mbi ku Rwanda bari bafite bari kwicira mu Rwanda bakajya mu Burundi kuko ariyo nzira ya hafi, aho gufata inzira igoranye ya Karagwe na Ngara !

Amakuru dufite ni uko ubu CMI irimo gukoresha inzira zose zishoboka ngo abo bantu barekurwe kugira ngo hatazavamo uwamena amabanga ! SoftPower yo igashaka guteranya urwego rwa polisi n’urwa gisirikare muri Uganda yandika yuko ngo Polisi yafashe abo bantu ngo kubera yuko umuyobozi wayo, Kale Kayihura akorera u Rwanda kurusha uko akorera Uganda.

Icyo gitangazamakuru cyakomeje kinasabira Gen. Kayihura gukurwaho akanafungwa, ngo ahubwo hakagororerwa abo muri CMI cyangwa Kaka wa ISO bagambanira ubutegetsi buriho mu Rwanda.

SoftPower ititondewe ishobora kuzateza ibibazo Uganda kurusha n’ibyo ubona yifuza kuba yateza u Rwanda ! Rwanda na Uganda bigiye mu mirwano ntawahungukira nk’uko Polisi ya Uganda ihanganishijwe na CMI na ISO nta nyungu Uganda yaba ikuramo !

Umwanditsi wacu

2018-01-12
Editorial

IZINDI NKURU

Sankara Arahigwa Bukware Na RNC ya Kayumba : impamvu  ngo ni uko yagurishije Stratégie Za RNC Mu Burundi [ Ibihumbi 20 USD ]

Sankara Arahigwa Bukware Na RNC ya Kayumba : impamvu ngo ni uko yagurishije Stratégie Za RNC Mu Burundi [ Ibihumbi 20 USD ]

Editorial 30 Aug 2018
U Burundi bwakajije ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID 19 nyuma y’iminsi bagisuzugura

U Burundi bwakajije ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID 19 nyuma y’iminsi bagisuzugura

Editorial 18 Jan 2021
Perezida Kagame yashimangiye  ko amavugurura ari gukorwa mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, yihutirwa

Perezida Kagame yashimangiye ko amavugurura ari gukorwa mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, yihutirwa

Editorial 17 Nov 2018
Emmanuel Cyemayire Yashimuswe na CMI  i Mbarara

Emmanuel Cyemayire Yashimuswe na CMI i Mbarara

Editorial 07 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amafoto – Chelsea yatwaye igikombe kiruta ibindi ku mugabane w’i Burayi, ni nyuma yo gutsinda Villa Real kuri Penaliti 6-5
Amakuru

Amafoto – Chelsea yatwaye igikombe kiruta ibindi ku mugabane w’i Burayi, ni nyuma yo gutsinda Villa Real kuri Penaliti 6-5

Editorial 12 Aug 2021
Tuzihorera Ku Muntu Wese Uzi Ko Yamennye Amaraso Y’umuturage Wa Uganda-Perezida Museveni
Mu Mahanga

Tuzihorera Ku Muntu Wese Uzi Ko Yamennye Amaraso Y’umuturage Wa Uganda-Perezida Museveni

Editorial 11 Jun 2018
Umuhanzikazi Butera Knowless agiye gukorana indirimbo n’ umuhanzi ukomeye Ben Pol
SHOWBIZ

Umuhanzikazi Butera Knowless agiye gukorana indirimbo n’ umuhanzi ukomeye Ben Pol

Editorial 27 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru