Icyihebe Kayumba Nyamwasa cyarose kuyobora u Rwanda, ariko n’agatsiko k’amabandi ka RNC karamunaniye. Ntawe umara akanya muri uwo mutwe kuko bahita bavamo bagashinga undi. Ibigarasha,Ibiryabarezi n’abambari babyo bamaze iminsi binyuramo bashwana ubwabo, buri wese yirukana undi mu makinamico adashira ariko noneho bageze aho baryana byiza bisukuye.
Dore nk’ubu Tabitha Gwiza, mushiki wa Ben Rutabana, akifatanya n’abandi birukanwe muri RNC guhimba ikiryabarezi ARC URUNANA (muri Uganda basigaye bakira umusanzu w’impungure zivuye mu mpunzi) yumvikanye mu majwi yacicikanye kuri murandasi avugana ubukana bukabije yiyama cyane umuvugizi wa RNC witwa Ali Abdul Karim ndetse na Shebuja Kayumba Nyamwasa kubera ubushinyaguzi kuri Ben Rutabana. Tubibutse ko Ali Andul Karim ariwe ushinzwe gucunga umutungo wa Sebuja Kayumba Nyamwasa mu Bwongereza, harimo inzu, akaba ariwe uyishakira abapangayi.
Muri ibyo biganiro uyu mugore ukunda kwigira impirimbanyi anumvikana ahamagarira abari muri RNC bose gucika Kayumba Nyamwasa bakaza mu kiryabarezi cyabo gishyashya ARC – Urunana bagasanga bagenzi babo bamaze iminsi birukanywe mu mutwe wa RNC.
Ibi bije nyuma yaho hashize igihe havugwa ubushyamirane muri izo ngirwa mashyaka akenshi usanga bapfa indonke ziva mu misanzu itangwa n’abakiyita impunzi cyangwa se bahunze igihugu kubera gutinya kubazwa inshingano zabo baba batarujuje bagera hanze bakihindura abanyapolitiki.
Kuva Ben Rutabana yabura, abo mu muryango we batangiye gushinja abantu bo muri RNC ko aribo bagambaniye uwo mugabo hashyizwe mu majwi Kayumba Nyamwasa n’abandi bayobozi bo muri icyo kiryabarezi; mubo mu muryango wa Rutabana bigaragaje muri iki kibazo bashinja ku mugaragararo Kayumba Nyamwasa harimo Diane Rutanaba, umugore wa Ben, Thabita Gwiza, Emerence Kayijuka bavukana na Ben Rutabana batuye muri Canada. Nyuma yo kuvuga uruhare rwa Kayumba Nyamwasa bahise bahabwa isinde kandi bagendera ku bimenyetso harimo ibyo bari barahawe na Ben Rutabana ku giti cye.
Mu kiganiro kuri Radiyo ya Jean Paul Turayishimye ikorera kuri Murandasi, yaje no kuba Radiyo ya ARC-Urunana, Thabita yasabye abo mu mutwe w’iterabwoba wa RNC gushyira musaza wabo hasi kuko ngo ntacyo bamufashije kandi yagiye i Bugande mu kazi kabo, aho Tabita yeruye akavugako yari yagiye ku rugamba, akaba ariyo makuru Rushyashya yabagejejeho iki kibazo kikivuka.
Ubu umuryango wa Rutabana usigaye werura ukemeza ko yari yaragiye ku rugamba muri Kongo mu gihe abandi bose bo muri RNC bakomeje kwihakana umutwe wabo wa P5. Rutabana ntabwo yari yishimiye uburyo ingabo za P5 ziyobowemo muri Kongo ndetse hakaba harajemo kutumvikana na Kayumba Nyamwasa wari wamwoherejeho intumwa Faustin Ntilikina wo muri FDLR/RUD-Urunana.