Umunyapoliti utavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, Faustin Twagiramungu, kuri uyu wa Gatatu yakwirakwije ibihuha ko muri Nyungwe imirwano imeze nabi, abanyarwanda kuri Twitter bamuha urw’amenyo.
Twagiramungu w’imyaka 73 aba mu Bubiligi. Haba ku mbuga ze nkoranyambaga no mu binyamakuru nta na hamwe ajya yumvikana ashima cyangwa yemera ibyagezweho mu Rwanda yigeze kubera Minisitiri w’Intebe.
Ku rukuta rwe rwa Twitter birasanzwe ko ashyiraho amagambo anenga cyangwa yirengagiza ibyagezweho mu Rwanda, ubundi agacishamo akanibasira abayobozi bakuru b’u Rwanda.
Ahagana saa moya z’umugoroba kuri uyu wa Kane, Twagiramungu yongeye gutungurana yandika kuri Twitter ko guhera tariki 3 kugeza tariki 7 Gicurasi 2019 imirwano yari imeze nabi hagati y’ingabo z’u Rwanda n’inyeshyamba mu ishyamba rya Nyungwe.
Nta gihamya na kimwe yigeze yerekana cyangwa ngo asobanure aho yakuye ayo makuru.
Inyandiko ya Twagiramungu yazamuye amarangamutima ku banyarwanda bakoresha Twitter kandi bazi neza ukuri kw’ibibera mu gihugu.
Bahise batanga ibitekerezo kuri iyo nyandiko bibaza igikomeje gutera Twagiramungu kwihandagaza akabeshya, agatanga amakuru y’ibyabereye muri Nyungwe ari mu Bubiligi nyamara abaturiye iryo shyamba n’abarigendamo ntabyo babonye.
Uwitwa Kizito Safari kuri Twitter yavuze ko ku wa Kabiri tariki 7 Gicurasi yanyuze mu ishyamba rya Nyungwe agana i Rusizi kandi ko inzira yose yari nyabagendwa.
Yagize ati “Ariko rwose muzehe nk’ibyo koko ubikuye he? Ejo ko nari Rusizi inzira yose akaba ari amahoro, ibyo bihuha urabikwiriza iki koko? Reka igi rihane inyoni: sigaho nta musaza ubeshya.”
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye Twaragiramungu kuva muri Politiki yo mu kirere, akajya atangaza ibyo yahagazeho.
Ati “Harya iyi ni ya Politiki yawe yo mu Kirere! Ugomba kuba uri mu bushorishori bwa Gare du Midi hamwe nigeze kugusanga ukavuza induru, gerageza ujye kurira ibiti bya Gashonga nibwo wabona muri Nyungwe cyangwa utumeho mwene nyoko aguhe amakuru mazima.”
Straton Fatahose yifashishije ifoto y’ibihingwa birimo ibirayi bihinze hafi ya Nyungwe, yavuze ko abatuye hafi ya Nyungwe bahugiye mu rugamba rw’iterambere aho kuba urw’amasasu nkuko Twagiramungu abivuga.
Ati “Dore abaturiye Nyungwe amakuru bafite ni urugamba mu iterambere. Abaguha amakuru baraguhaze muze, basigaye bakwikiza bakakubwira ibyo waraye urota niba atari ubuhanuzi uba wikoreye.”
Afazari Dancilla we yavuze ko umusaza nka Twagiramungu atari akwiriye kuba akiri mu makuru yo gushyushya abantu imitwe, ahubwo yakabaye ari kubiba urukundo n’ubumwe mu rubyiruko.
Ati “Twagiramungu rekera aho ibinyoma byawe byo gushyushya abantu imitwe. Ku myaka yawe, ubundi abagabo nya bagabo basaza bigisha urukundo n’ubumwe mu rubyiruko ariko we ni urwango gusa. Muzehe, abanyarwanda ntibagishaka kumira uburozi bwawe.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Richard Sezibera, aherutse kubwira itangazamakuru ko abavuga ko mu Rwanda nta mutekano uhari ari abakwirakwiza ibihuha ku nyungu zabo bwite.
Ati “ Izo mpuha zikwirakwizwa n’abayobozi bamwe bafite imitwe yitwara gisirikare. Abantu bakaza bagasakuza ngo twafashe Nyungwe , ngo nta mukerarugendo dushaka bari mu bihugu byo hanze. Nta waturusha amakuru ku gihugu cyacu kandi tuzi ko gitekanye.”
Yongeyeho ko “Umutekano w’abanyarwanda n’ibintu byabo urarinzwe, umeze neza nta cyawuhungabanya. Umutekano wa ba mukerarugendo nawo nta gishobora kuwuhungabanya kubera ko igihugu cyacu kirinzwe neza ushingiye ku banyarwanda ubwabo.”
Muri Nyakanga 2017 ubwo Perezida Paul Kagame yiyamamarizaga mu Karere ka Rusizi, agace Twagiramungu akomokamo, yakomoje ku buryo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 Twagiramungu ari mu baje kumureba bamusaba kuba Perezida.
Perezida Kagame yavuze ko mu ntangiriro wabonaga Twagiramungu ashyigikiye ibitekerezo byo guteza imbere u Rwanda ariko nyuma aza kubihindura.
Ati “Icyantangaje ni uko icyo gihe yambwiraga ngo ni njye ukwiriye kuba Perezida ariko hashize igihe gito arabihindura. Ntabwo yari akinyifuza ngira ngo yibwiraga ko ahari azankoresha. Nari nabaye urutindo.”
Twagiramungu yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi kugeza mu 1995. Yahise ajya kuba mu Bubiligi agaruka mu 2003 aje kwiyamamaza mu matora ya Perezida nk’umukandida wigenga, atsindwa na Paul Kagame wari watanzwe n’Umuryango FPR Inkotanyi.
Src: IGIHE
baziyumva
Gusaza ni ugusahurwa, Ubwonko bwe bwashaje rwose. Ntakibasha kugendana nabwo.Iriya ndwara yo kwibagirwa ugahora mu byakera ukibagirwa ibiriho, iyo uyifite uba wagiye. Utangira no kuvugishwa bakagirango warasaze. Akenshi uba wibereye mu byakera ukiri umusore n’abantu b’icyo gihe, Ibyavuba ntubimenya. Abenshi iyo bageze kuri iyo stade baba barangije, baba basigaje kuraga.