• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»U Burundi butangiye kwemera ko ari bwo Nyirabayazana w’ibibazo By’ Akarere

U Burundi butangiye kwemera ko ari bwo Nyirabayazana w’ibibazo By’ Akarere

Editorial 28 Aug 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Minisitiri w’ ububanyi n’amahanga w’u Burundi yatangaje ko ibibazo u Burundi bufitanye n’ ibindi bihugu nk’ u Rwanda n’u Bubirigi byaba bigiye gucyemuka ndetse we ntabwo abifata nk’ ibibazo ahubwo ngo ni “utubazo.”

Hashize igihe kinini i Burundi hari umutekano mucye, kuva Perezida w’Uburundi Pierre Nkurunziza atangaje ko aziyamamariza manda ya gatatu yo kuyobora iki gihugu mu mwaka wa 2015. Abaturage b’ iki gihugu ntibishimiye iki cyemezo kuko ngo cyari kinyuranye n’itegekosnhinga ry’u Burundi ndetse n’amasezerano ya Arusha. Ibi byateje imvururu nyinshi mu Burundi zirimo kudeta yageragejwe ariko igapfuba, Leta yica abaturage benshi batari bashyigikiye ko Nkurunziza yiyamamariza manda ya gatatu, abasaga 391,377bahunga ubwo bwicanyi.

Abakuwe mu byabo n’ubwicanyi bwabakorerwaga bahungiye mu bihugu by’ibituranyi aho 232,716 bahungiye muri Tanzaniya; 46,502 bahungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo; 68,306 bahungira mu Rwanda naho abasaga1,197 bahungira muri Zambiya n’ ibindi bihugu bitandukanye ndetse bakaba batarahunguka kuko ngo nta mutekano uraboneka mu Burundi.

N’ ubwo izo mvururu zaturutse kuri manda ya gatatu Perezida Kurunziza Pierre yashakaga kwiyamamariza kandi ngo inyuranye n’itegekonshinga ry’icyo gihugu n’amasezerano ya Arusha, u Burundi ntibwahwemye gushinja u Rwanda kuba inyuma y’ izo mvururu n’umutekano mucye mu Burundi ndetse Leta y’u Burundi yigisha abaturage kwanga abaturanyi babo, bakaririmba ko bazomesa u Rwanda.

Ariko ibi bikaba bizwi neza ko ari ikinyoma cyahimbwe mu Rwego rwo gushaka uwo bagerekaho ibibazo biteye. Ubu noneho ariko ngo “utwo tubazo tugiye gucyemuka.”

Ibi Minisitiri w’ ububanyi n’amahanga w’ u Burundi, Nibigira Ezechiel, yabitangaje kuri uyu wa 24 Kanama 2018 ubwo yari mu nama n’abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Burundi.

Yagize ati “utubazo twagiye tubaho hagati y’ ibihugu nk’u Rwanda n’ Uburiligi, ni nk’ indwara yateye ariko iriko irakira.” Akomeza agira ati “uko yari imeze hagati y’ u Burundi n’ ibihugu bimwe na bimwe mu 2015, hariko harakorwa byinshi ngo bihinduke.”

Ibibazo u Burundi bwiteye byagize ingaruka mu karehe hose ndetse iki gihugu kinanirwa kubisohoka mo kuko no muri iki gihe hari abagikomeje guhunga bavuga ko nta mutekano bafite mu Burundi. Ibyo Minisitiri Nibigira yatangaje rero bigaragaza ko noneho Leta yemera mu ruhame ko ari yo Nyirabayazana w’ibibazo byabo byanagize ingaruka ku karere.

Iyi nama yari igamije kugaragariza abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Burundi uko iki gihugu gihagaze, Minisitiri Nibigira akaba yanamenyesheje abitabiriye inama ko u Burundi bwitegura amatora ya Perezida mu mwaka wa 2020.

Abakurikiranira hafi porotike y’ u Burundi bemeza ko uyu muyobozi yabeshye amahanga agamije kureba uko yasaba amafaranga yo kwirira ndetse n’inkunga yo kwifashisha mu bikorwa bitandukanye harimo no gutegura amatora dore ko iki gihugu cyazahajwe n’ ubukene bwaturutse ku mvururu zihamaze igihe kitari gito.

Bakabishingira ko yavuze ko utwo yise utubazo tumeze nk’indwara turiho ducyemuka kandi amakuru amaze iminsi mu bitangazamakuru avuga ko u Burundi bufatanyije n’imitwe irwanya leta y’ u Rwanda mu gucura umugambi wo guhungabanya umutekeno w’ iki gihugu cy’ igituranyi, gusa bakemeza ko uyu mugambi uzabapfubana.

Ku rundi ruhande ariko, ngo birashoboka ko u Burundi bwaba bubonye Kabila abusize mu nzira badashoje umugambi bacuranye wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda bakaba bahisemo kubivamo nabo. Harya ko Umushikiranganji Nibigira Ezechiel avuga ko utwo yise utubazo hagati y’ u Burundi n’ ibindi bihugu tugiye gucyemuka, utubazo hagati y’u Burundi n’abaturage babwo two tuzacyemu ryari?

2018-08-28
Editorial

IZINDI NKURU

Urubanza rwa Sosthène Munyemana rukomeje mu bujurire mu Bufaransa

Urubanza rwa Sosthène Munyemana rukomeje mu bujurire mu Bufaransa

Administrator 15 Oct 2025
Amezi atandatu ya 2019 atazibagirana mu mateka y’Imitwe yitwaje imtwaro irwanya Leta y’u Rwanda

Amezi atandatu ya 2019 atazibagirana mu mateka y’Imitwe yitwaje imtwaro irwanya Leta y’u Rwanda

Editorial 08 Dec 2019
Impamvu ibitekerezo bya Rudasingwa bihabanye n’ukuri

Impamvu ibitekerezo bya Rudasingwa bihabanye n’ukuri

Editorial 01 Aug 2019
Félix Tshisekedi ngo yanga Perezida Kagame ariko agakunda Abanyarwanda. Ese yaba azi igihango bafitanye na Perezida bitorera hafi 100%?

Félix Tshisekedi ngo yanga Perezida Kagame ariko agakunda Abanyarwanda. Ese yaba azi igihango bafitanye na Perezida bitorera hafi 100%?

Editorial 06 Jan 2023

5 Ibitekerezo

  1. twubakane
    August 28, 20183:34 pm -

    Akagabo gahimba akandi kataraza. Ubwo rero iyo ngo ni Politiki. Bazazura abacu? Ababo?. Oya Ntushoborra guhemuka ku bushake ngo ufite icyayenge cyo kuzisubiraho nyuma( nabwo ku bushake). Ibi byakorwaga na drc abandi nabo bati twatanzwe reka tubigane!. Imana izabaza benshi byinshi.

    Subiza
  2. Btwenge
    August 28, 20184:57 pm -

    Ariko bariya Burundi baririmbaga
    Ngo kagame Paul tuzokumesa
    Babitekerje bate? None rushyashya
    Nayo iduhaye indi. Nkuru ngo
    Abarundi bavuze yuko bazomesa
    Urwanda ? ryari? bate???Nonese
    Bazabanza kumesa Paul kagame?cg
    Bazabanza kumesa Urwanda cg bazabamesera bombi hamwe???

    IZO N I N Z O Z I

    Subiza
  3. RUGENDO
    August 28, 20185:17 pm -

    rushyashya mwaba muzi urwanda igisobanuro cyarwo??(ijambo URWANDA)
    mwaba muzi abanyarwanda igisobanuro cyabo??(ijambo abanyarwanda)
    IBINTU BYANYU MWANDIKA BIPFUYE MWABIRETSE!!!
    ABO BARUNDI BAVUGA KO BAZOMESA UBUTAKA BWU RWANDA
    BAVUGA KO BAZOMESA ABANYARWANDA ??
    ABO BARUNDI BAVUGA KO BAZOMESA PRESIDENT WU RWANDA???
    ABARUNDI BAVUGA KO BAZOMESA ABANTU BOSE BATUYE MURWANDA??
    RUSHYASHYA NIBA MWANDIKA IBI NGO PRESIDENT ABASHIME BIRABABAJE!!!
    NTAMUNYARWANYA MUZIMA YAKWEMERA AMATESHWA MWANDIKA!!
    sinzi niba acisha amaso muri aya matiku mwandika!!

    Subiza
    • Bugingo Nathan
      August 29, 20181:31 pm -

      Nibakomeze bavuge sha twibera ibihangange nibajya kugaruka bazasanga urwanda ruyoboye isi mwana

      Subiza
  4. MAOMBI jOHN
    August 30, 201811:52 pm -

    IKINYOMA!!!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rufite intego ruzira ibiyobyabwenge n’ubuzererezi ni Gahunda igikomeje muri Purpose Rwanda
Amakuru

U Rwanda rufite intego ruzira ibiyobyabwenge n’ubuzererezi ni Gahunda igikomeje muri Purpose Rwanda

Editorial 30 Mar 2022
Tariki 15 Nyakanga 2024: Umunsi wo kuvugurura igihango.
Amakuru

Tariki 15 Nyakanga 2024: Umunsi wo kuvugurura igihango.

Editorial 11 Mar 2024
Android 10 yatangiye gukoreshwa muri telefoni za mbere
IKORANABUHANGA

Android 10 yatangiye gukoreshwa muri telefoni za mbere

Editorial 06 Sep 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru