Imbuto Foundation yasinyanye na Ambassade y’u Bushinwa mu Rwanda, amasezerano y’ubufatanye afite agaciro ka $29 105 (agera kuri miliyoni 26.2Frw), azakoreshwa mu burezi bw’abana basaga 100, binyuze muri gahunda y’uyu muryango, Edified Generation.
Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa kabiri, 9 Nyakanga, n’Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Sandrine Umutoni na Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Nyakubahwa Rao Hongwei, ku cyicaro cy’iyi Ambasade mu Mujyi wa Kigali.
Ni inkunga yatanzwe muri gahunda ya Guverinoma y’u Bushinwa, igamije guteza imbere ubuhahirane n’ubutwererane hagati y’imiryango itari iya leta, abagore n’urubyiruko, hagati y’u Bushinwa na Afurika.
Binyuze muri iyo gahunda, guhera mu 2013 Ambasade y’u Bushinwa na Imbuto Foundation bagiye bavugurura amasezerano agamije gufasha abanyeshuri basaga 100 buri mwaka.
Amasezerano yashyizweho umukono kuri iyi nshuro areba abanyeshuri basanzwe bafashwa na Ambasade y’u Bushinwa binyuze muri Imbuto Foundation, ku masezerano yasinywe hagati y’impande zombi ku wa 18 Nzeri 2018, uvanyemo abamaze kurangiza amashuri yisumbuye.
Imyanya y’abasoje amasomo izashyirwamo abashya, hakurikijwe ibigenderwaho mu gutoranya abanyeshuri bafashwa muri gahunda ya Edified Generation, birimo amanota y’umunyeshuri no kuba akomoka mu muryango utishoboye.
Umuyobozi wa Imbuto Foundation, Sandrine Umutoni, yavuze ko iyi nkunga ari ingenzi kuko izongerera imbaraga ibikorwa bigamije guteza imbere uburezi kuri bose, nta we uzitiwe n’amikoro y’umuryango akomokamo.
Ambasaderi Hongwei we yavuze ko ibi bikorwa ari umusaruro w’umubano mwiza urangwa hagati y’ibihugu byombi, wongerewe imbaraga n’ingendo ziheruka z’abakuru b’ibihugu byombi, aho Perezida Kagame yari i Beijing muri Werurwe 2017 na Perezida Xi Jinping agasura u Rwanda muri Nyakanga 2018.
Biteganywa ko muri iyi gahunda, nibura buri munyeshuri azatangwaho amafaranga agera ku $300 ku mwaka, ku biga bacumbikirwa. Imbuto Foundation izabishyurira amashuri, ibikoresho nkenerwa mu masomo yabo n’ubwisungane mu kwivuza muri icyo gihe cy’umwaka.
Edified Generation yatangijwe mu 2003, ifite intego yo gushyigikira uburezi bw’abanyeshuri b’abahanga ariko bakomoka mu miryango itishoboye. Uretse kwishyurirwa amafaranga y’ishuri no guhabwa ibindi bikoresho nkenerwa, abari muri iyi gahunda, mu gihe cy’ibiruhuko bahurizwa hamwe bagahabwa ubundi bumenyi burimo kwihangira imirimo, kuvugira mu ruhame, imiyoborere n’ubundi bumenyi bujyana n’imibereho ya buri munsi.
Mu gihe cy’imyaka 17 ishize, hamaze gufashwa abasaga 8000 barimo abahungu n’abakobwa bafashijwe kwiga amashuri yisumbuye.
Inkuru ya IGIHE